IGIHE

Urunturuntu hagati ya Perezida Museveni na Nkurunziza

11 23-01-2019 - saa 10:52, IGIHE

Nyuma y’amabaruwa hagati ya Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi na Yoweri Museveni wa Uganda, umwuka si mwiza hagati y’aba bayobozi kubera ukutumvikana ku ngingo zirimo umubano n’u Rwanda n’ibiganiro bigamije kuvugutira umuti ibibazo bya politiki biri mu Burundi.

Mbere y’icyumweru kimwe ngo abaperezida ba EAC bahurire mu nama izabera i Arusha ku wa 1 Gashyantare yabanje kwimurwa inshuro ebyiri, bivugwa ko Nkurunziza atishimiye na busa uburyo ibiganiro yagiye agirana na Museveni, nyuma y’amasaha make bisangaga amabaruwa yabo arimo gucaracara ku mbuga nkoranyambaga.

Arimo nk’iyo ku wa 4 Ukuboza 2018 Nkurunziza yandikiye Museveni ashinja EAC kudaha agaciro ibibazo bitavugwaho rumwe hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Nkurunziza yongera no kunenga umuhuza mu biganiro by’Abarundi, Benjamin Mkapa, washyizweho nyuma y’imvururu zo mu 2015, aho yamagana imbaraga zashaka kwivanga mu miyoborere y’igihugu cye, ndetse ngo ntiyashyigikiye imyanzuro yayo irimo no gutanga imbabazi ku bakurikiranyweho kugerageza guhirika ubutegetsi bwe.

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa Kampala buvuga ko ishotorana, nyuma y’iminsi ine yasubijwe na Museveni, amwibutsa ko nawe amasezerano y’amahoro yo ku wa 28 Kanama 2000 ari yo yamugejeje ku butegetsi, kandi yemeranyijweho ku buhuza bwa EAC.

Museveni agira ati "Yego, ishyaka ryawe CNDD ryatangije urugamba rw’amasasu, tudashidikanya rwari igitutu kuri Guverinoma y’abatutsi yari iyobowe na Buyoya. Ariko nanone ntabwo CNDD yafashe Bujumbura ku mbaraga. Yo hamwe n’abandi bari barahunze bageze i Bujumbura kubera ibiganiro byayobowe na EAC."

Museveni ngo ntabwo yashyigikiye ko u Burundi bwanga kwitabira inama ya EAC, byanatumye isubikwa abayobozi bahagarariye ibindi bihugu bageze i Arusha, bagategereza bagenzi babo bava i Bujumbura bagaheba. Ntiyanashimishijwe n’uko u Burundi bwanze kwitabira ibiganiro byagombaga guhuza impande batavuga rumwe mu mpera za 2018.

Kuri Nkurunziza, yabajije Museveni impamvu yasabwa kuganira n’abagerageje guhirika ubutegetsi bwe, kandi u Rwanda rutaraganira n’Interahamwe.

Museveni ati "Ntabwo ndi umuvugizi wa Perezida Kagame, ariko mu byumvikana hari itandukaniro hagati y’abagerageje guhirika ubutegetsi n’abajenosideri. Abakora kudeta (coup d’état) baba bashaka ubutegetsi mu nzira zitari iza demokarasi. Abajenosideri bo bari bagamije gutsemba abaturage, abaturage ba Afurika."

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, Perezida w’u Burundi avuga ko akarere katamushyigikiye ku buryo igihugu cye gisa n’igisigara cyonyine.

Ku ruhande rwa Museveni, ngo nubwo yaba ataragaragarije mu ruhame ukutishima kwe ku buryo u Burundi bukomeje kutitabira ibikorwa by’akarere, umwe mu badipolomate yavuze ko yarakajwe ’n’ukwiheza’ kw’u Burundi mu gushakira umuti ibibazo biri muri icyo gihugu.

Ni ibibazo byavutse mu 2015 nyuma y’uko Nkurunziza yari amaze kwiyamamariza manda ya gatatu, yafashwe nk’itanyuranye n’itegeko nshinga.

Gusa ngo nubwo bimeze bityo, amaso aracyahanzwe Nkurunziza ngo harebwe niba yagaragaza ubushake mu gushaka umuti w’ikibazo, haherewe ku nama ya EAC itegerejwe mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, i Arusha.

Nkurunziza na Museveni bamaze iminsi bohererezanya amabaruwa arimo amagambo akomeye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
nzigiyimana emmanuel 2019-02-06 16:48:53

uwo mudepite yakoze cyane

2
nyiramunini 2019-01-24 03:42:16

Wiyita "Damien NKAKA" ariko ndakugaye kuko uvuze ubusa

3
Damien Nkaka 2019-01-23 17:41:56

Tugenda amahanga menshi, aho ugeze bakwakiriza ko u Rwanda ari igihugu gikize, gifite demukarasi, cyubahiriza uburenganzira bwa buri umwe wese, twishyira tukizana, bla, bla,bla. Abanyamahanga bose bamenye ko tugendera ku rugambo gusa. Bazaruduhata natwe twisinzirire. Museveni yemera Nkurunziza kandi n’ undi akamwemera. Full stop.

4
Nkurunziza 2019-01-23 10:56:22

Ariko uyu nkurunziza ko akomeje gushyira abarundi murujijo no mumakuba yakemuye ibibazo yateje akareka kwitwaza abaturanyi koko!

5
Inzobere 2019-01-23 10:09:42

Koma musosi!!!!!!!Iyi nkuru iraryoshye!!Museveni at "Interahamwe zashakaga gutsemba abaturage b’afrika, ariko abashakaga gukora coup d’état bashakaga ubutegetsi butavuye muri demukarasi"Ahooooooo!!!!!!!!!!No comment

6
IRYAMUKURU 2019-01-23 07:28:36

Irya mukuru riratinda ntirihera n’ubundi abo bose batatwifuriza ibyiza bizarangira bisubiranyemo!

7
celestin 2019-01-23 07:09:12

bwe, bihorere banyurwe manuma! politiki si icyo kwisukira gutyo gusa! yabwiraga ngo iki Habyarimana se? Hanyuma se ubu abivuagaho iki? Uriya musaza ni dange bwana!!!!

8
Gushishoza 2019-01-23 04:34:57

aha President Museveni yasubije President Nkurunziza neza niba koko byarabaye nigute yagereranya ko uRwanda rwaganira nabasize baruhekuye na bo yumvikanye ko basaranganya ubutegetsi bakabumushyiramumaboko yarangiza akabahinduka none arabagereranya haribitagereranwa rwose.

9
karabaye 2019-01-23 04:24:12

Ikibazo si uko aba Bakuru b’ibihugu bandikirana ntibahuze, ahubwo ni uko umwe muri bo atazanitabira Inama yo kuwa 01/02/2019 kuko atinya gufata ijambo yitwaje ko ngo za Coup d’Etat n’ibindi.

10
mbabazi 2019-01-23 03:44:05

AJYEYO BAMUHIRIKE NICYO KIMUKWIYE AGOMBA GUHIRIKWA KUNGUFU NTAKINDI KIMUKWIRIYE .

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza