Ukoresha udafite ibyangombwa aba afite ikibazo- Kaboneka

7 1-09-2016 - saa 09:28, Uwishyaka Jean Louis

Hirya no hino mu gihugu haravugwa ikibazo cy’abakoresha abakozi bo mu ngo badafite ibyangombwa ku buryo bigorana kubabona mu gihe bakoze ibikorwa bibi birimo kwiba cyangwa se ibindi by’ubuhemu.

Muri Mata 2014, uwitwa Hora Sylvestre wakoraga akazi ko mu rugo i Nyamirambo yishe umwana w’umukobwa wo mu rugo yakoragamo, aza gufatwa yahungiye mu Karere ka Gatsibo, ku bufatanye n’inzego z’umutekano nyuma yo gushyira ahabona umwirondoro we n’amafoto ye byari ku byangombwa bye.

Mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu ngo hari bamwe mu bakozi bo mu ngo bashobora gukora ibara nk’iryo ntibamenyekane nk’uko umwe mu bayobozi b’Umudugudu mu Mujyi wa Kigali yabibwiye MInisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka.

Yamubwiye ko usanga hari ingo zikoresha abakozi badafite ibyangombwa, abatabyaka ngo babifotoze babyicarane, ku buryo akoze ikosa yakurikiranwa, dore ko hari n’abagiye bibwa bageza ikibazo kuri polisi bakabura umwirondoro w’ababibye kuko nta byangombwa berekanye.

Minisitiri Kaboneka yakanguriye abayobozi kwibutsa abo bayobora kwitondera icyo kintu kandi bakabanza kuba ba ndebereho.

Ati “Niba ukoresha umukozi udafite ibyangombwa utazi n’aho akomoka ufite ikibazo.[...] Nk’abayobozi dufashe abaturage dushinzwe kuyobora tubibasobanurire.”

Kaboneka yavuze ko gukoresha abantu badafite ibyangombwa bishobora kuba biterwa no gukoresha abana kandi ko ababikora baba barenze ku mategeko.

Ati “ Icya mbere ushobora kuba ukoresha umwana utujuje imyaka uri munsi ya 18. Icyo gihe uba wishe itegeko kandi urabihanirwa. Umunsi Polisi yakoze umukwabu ikamusanga mu rugo rwawe adafite ibyangombwa ishobora kumufata, ariko nawe iragufata ko ukoresha umuntu utabyujuje.”

Gukoresha abakozi bafite ibyangombwa ngo ni inyungu ku mukoresha kuko abyifashisha mu gihe habaye ikibazo.

Ati “Gukoresha umuntu uzi aho aturuka afite ibyangombwa nawe biraguha umutekano, nihaba n’ikibazo uragira uko ukurikirana, uragira aho uhera. Ariko wa wundi udafitiye icyangombwa utazi aho akomoka, utagize ute, ashobora kukwica, ashobora no kukwiba urahera hehe? Reka natwe abayobozi dufate iya mbere, mbere yo kubakangurira dusubize amaso inyuma niba abo dukoresha tubazi. ”

Kaboneka yakomeje abwira abayobozi guhera ku w’Umudugudu bari mu Nteko rusange y’Umujyi wa Kigali yabaye ku wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2016 ko umukozi ushobora kumuzana utazi imico ye n’imyitwarire ye ukagenda uyimenya buhoro buhoro ariko ko kuba afite ibyangombwa ni inyungu z’umukoresha.

Ati “Ugomba kuba wamusabye ibyangombwa ubizi, ibyo ni umutekano kandi uwo nturi buwusiganye Polisi cyangwa se ingabo, uwo ni uwawe mu rugo rwawe mu buzima bwawe.”

Mu mujyi wa Kigali hari bamwe muri ba rwiyemezamirimo bagiye bashinga sosiyete zo gutoza abakozi usanga bafite ibyangombwa kandi bazi akazi, mu gihe hari n’abakoresha batumaho abo bakozi mu cyaro, abo barangirwa n’abandi ku buryo hari n’abaza badafite n’irangamuntu.

Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi gutanga urugero mu gukoresha abakozi bafite ibyangombwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
amani 2016-09-23 14:22:46

Njyewe uyu mugabo ndamwemera akemura ibibazo abayobozi bazinzitiranye

2
amani 2016-09-23 14:22:46

Njyewe uyu mugabo ndamwemera akemura ibibazo abayobozi bazinzitiranye

3
amani 2016-09-23 14:22:30

Njyewe uyu mugabo ndamwemera akemura ibibazo abayobozi bazinzitiranye

4
Christine 2016-09-01 14:54:35

ego rwose abantu babuze ibyangobwa rwose cyane cyane abakozi bo murugo

5
bimawuwa 2016-09-01 14:51:16

Ikibazo gihari nabayobozi batazi gukurikiza amategeko kandi biyita abayobozi. aho usanga umuntu bamwima ibyangombwa ngo ntabwo yavukiye mu gihugu cg se ngo ntabwo afite ababyeyi bombi baba nyarwanda ibyo byose ni bigenda bidindiza imikorere yi gihugu. naho kubyerekeye abakozi mugomba hagomb kubanza gukemuka ibintu byinshi cyane, nizere ko batariha umusoro kubera wenda frw bakorera, rero ntampamvu yakwitwa umukozi mugihe atariha umusoro bundi umukozi nukora akariha umusoro contribution mu gihugu iba ikenewe kuko hari byinshi yifuza ku gihugu . rero kuriha umusoro bigomba ibyangombwa , reta nishireho ingamba zo kurengera umukozi wese ukora akazi karikoko kose kuko biri munshingano za ministeri yabakozi. ibyangombwa byo ningombwa kumenya uwo ukoresha kwi registaring ku murenge akamenyekana aho akorera naho yaturutse kuburyo ibyangombwa ahabwa biba biriho contact yu mukoresha we hagize ikibazo bareba kuri bya byangombwa bakamenya uwo babaza amakuru ye. ikindi nuko kwiyandisha bahabwa ibyangombwa bigomba kuba link mugihugu hose aramutse ahavuye akajya ahandi bareba bya byangombwa bakamenya ko ari ntakibazo kandi cyaba gihari bakamenya akarere kamuhaye ibyangombwa .

6
Makara 2016-09-01 07:55:15

Ariko uyu mugabo nawe ubanza akazi kamunaniye pe ! Arabura gukemura ibibazo biri mu itangwa ry’irangamuntu, aho umuntu asaba irangamuntu akamara umwaka wose batarayimuha, none arimo kudukinga amagambo mu maso. Nabanze atange izo ndangamuntu hanyuma asabe abantu kuzitunga; ntabwo umuntu azicara hamwe ngo amare umwaka wose adashaka frw kubera imikorere mibi y’inzego za leta.

7
Mahoro 2016-09-01 04:57:34

Abakoresha abadafite ibyangombwa nabo nibaraswe izuba riva

Kwamamaza