IGIHE

Uko yandikiye Habyarimana amusaba kwemera amashyaka menshi, yanze kuba Padiri…ikiganiro na Antoine Mugesera

10 29-04-2019 - saa 13:59, Emma-Marie Umurerwa

Antoine Mugesera wigeze kuba Umusenateri, ni umwe mu bantu 33 bashyize umukono ku ibaruwa bandikiye uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana bamusaba kwemera amashyaka menshi.

Antoine Mugesera w’imyaka 77 y’amavuko, yavukiye mu Karere ka Nyaruguru. Ni umwe mu mpuguke n’inararibonye u Rwanda rufite.

Amashuri abanza yayize iwabo muri Nyaruguru, ayisumbuye ayiga mu Iseminari Nto i Kabgayi n’i Kansi, Kaminuza yayize i Burundi no muri Zaїre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu).

Ni umwe mu banyamuryango b’imena b’Umuryango FPR Inkotanyi, dore ko yanawubereye Komiseri. Yayoboye Uruganda rw’Ikawa rwa Rwandex, yayoboye Ibuka, aba umusenateri imyaka umunani, ubu ari mu bagize Urwego rw’Igihugu ngishwanama.

Muzehe Mugesera yagiranye ikiganiro kirambuye na IGIHE, atubwira byinshi ku rugendo rwe muri politike , uko yanze kuba padiri n’uko yahirimbaniye impinduka mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana.

IGIHE: Wize mu Iseminari, kuki utabaye Padiri?

Mugesera: Nagiye mu iseminari gushaka Imana sinayibona ndahava. Nta wanyirukanye, nta wankoreye urugomo ku giti cyanjye ngo mvuge ngo arandenganyije.

Abapadiri bera bari bameze nk’abaparimehutu nako bari bo. Bagiraga urugomo n’ivangura, ariko sinavuga ngo nibo batumye mvamo navuyemo ku giti cyanjye […] ibyo nashakaga sibyo nabonye nuko ndavuga nti nzajya gushaka Imana ahandi.

IGIHE: Uri umwe mu bandikiye Habyarimana musaba amashyaka menshi. Ni iki cyabateye gushira amanga?

Mugesera: Hari igihe kigera hakabaho abantu bashaka impinduka. Twari turi abasore bize hirya no hino, tugasoma tukagakurikira ibibera hirya no hino tukabigereranya n’ibyo tubona mu gihugu.

Muri za 1988-1989 twishyize hamwe turi abasore bajijutse, twari tuziranye kandi duhuje ibitekerezo twese twashakaga impinduka, ariko ntitwari dufite ishyirahamwe ryanditse. Twaragendaga tugakorera inama mu ngo zacu tukavuga ibyo tubona bikwiye guhinduka.

Iby’izo nama twakoraga byageze aho biramenyekana umusore umwe muri twe baramufunga baramubabaza cyane, ariko ntitwacika intege twakomeje kujya dukora inama rwihishwa.

Bukeye umwe muri twe witwa Karemera Gaspard (n’ubu aracyariho aba mu Bubiligi) aduha igitekerezo ati ‘nimureke twandike ibaruwa tuyisinyeho twandikire Habyarimana ko hagomba kubaho amashyaka menshi’.

Ibaruwa yanditswe n’uwitwaga Seruvumba Anastase nuko tukajya dusinyisha inshuti zacu. Tumaze kugera ku bantu 33, hari umwe muri twe wari uziranye n’umuntu wo mu nzego z’iperereza, atubwira ko byamenyekanye. Ibyo gusinyisha abantu turabihagarika, abantu baratatana.

IGIHE:Iby’iyo baruwa mwabihonotse mute?

Mugesera: Mu 1990, buri bucye ngo Inkotanyi zitere nari nagiye mu butumwa bw’akazi muri Togo, ariko njya kugenda hari abantu twari tuziranye mu Nkotanyi.

Ndangije ubutumwa rero sinagarutse mu Rwanda ahubwo nagiye muri Zaїre. Nari narahize mpafite inshuti nagezeyo banshakira akazi. Bucyeye Inkotanyi zintumaho nzisanga ku rugamba, nagumanye nazo kugeza urugamba rwo kubohora igihugu rurangiye.

IGIHE: Uko niko wagiye mu Nkotanyi?

Mugesera: Oya nari nsanzwe ndiyo mfite na bagenzi banjye tuziranye. Bari kumenya bate se ntariyo? Nari nsanzwe ndiyo kandi ndi na hano.

IGIHE: Hari igitabo wanditse uvuga ko Revolusiyo yo mu 1959 yapfubye, mwashakaga kuvuga iki ?

Mugesera: Twashingiye kubyo yagezeho. Gupfuba se si byo? Umusaruro wawe, ibikorwa uzanye nibyo byerekana umusaruro wawe. Barebye ubwoko bumwe kandi nta revolusiyo ivugira ubwoko, ivugira igihugu ikavugira abarengana. Baratsinzwe. Kubohoza umunyarwanda ntibabikoze, ahubwo batuziritse ku irondakoko n’irondakarere.

IGIHE: Mubona mute uruhare amadini yagize mu gucamo ibice abanyarwanda?

Mugesera: Sintandukanya amadini yazanywe n’abakoloni n’ubukoloni ubwabwo. Ni bimwe . Ariya madini yazanwe n’abakoloni azana n’ibitekerezo by’ubukoloni.
Abamisiyoneri bashyiragaho umutware bashatse bakanyagisha uwo bashatse. Bariya ni kimwe na Leta ya gikoloni ntiwabitandukanya.

Ni bamwe na Leta ya Parmehutu ndetse na Leta ya Habyarimana bari kimwe, ikimenyimenyi nuko Archevêque Vincent Nsengiyumva yari muri Komite Nkuru ya MRND. Bazanye inzangano mu banyarwanda biza no gukura bigera kuri Jenoside.

Baratsinzwe buriya, icyo twari tubatezeho sicyo twababonyeho.

No muri Jenoside nta musenyeri watinyutse ngo ahagarare mu Kiliziya ayamagane. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi, ahandi wumvaga musenyeri umwe, pasiteri umwe yandikira abakirisitu ati muzasome mu ikoraniro ibi bintu tubyamaganye ariko hano bagiye ku isonga ry’abagizi ba nabi.

IGIHE: Mubona umusanzu w’amadini mu kubiba amahoro n’ubwiyunge mu banyarwanda ari uwuhe?

Mugesera: Amadini y’ubu sindayareba neza, turacyayareba dutegereje ko ahindukira akaba mazima niba azashobora kuba mazima. Ntacyo ndayabonaho gishya. Hari abo wumva basomanye misa n’abakoze Jenoside, hari abo wumva basubiranyemo hagati yabo, hari abo wumva ngo bibye amaturo ari abapasiteri. Haracyari kare ab’ubu bihorere ntawe uvuma iritararenga.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ra 2019-08-08 03:51:32

Ukuri ntikwigzzze gutsindwa

2
Ali Hamada 2019-05-21 02:08:02

Muratujijishije muri iyi nyandiko: Mu Ruhengeri Senateri yakoze muri RWANDEX (ikawa) cg muri USINEX (pyrèthre)?

3
Ya mitwe..... 2019-05-19 10:47:58

Twereke iyo baruwa. Natwe tugire icyo tuyivugaho.

4
kalisa 2019-04-30 02:24:59

Mugesera ko utavuga ko ku ngoma ya Habyarimana wakoraga muri USINEX mu Ruhengeri (iyi yatunganyaga Pyrethre)?

5
Ern 2019-04-30 00:31:56

Hon Antoine Mugesera, ndi umukristo ariko ibitekerezo utanze nemeranya nawe plus de 100% ubukristo si aya mazina twahawe n’abakoloni cg kuba church member ahubwo ni ubuzima buhindutse aho umuntu yerekana imiterere n’imigirire nk’iya Kristo Yesu hose muri byose naho kuvuga no gukora ibyiza aho bakureba gusa ni ubufarisayo cg uburyarya. Dushyire mu bikorwa itegeko risumba ayandi ngo ukunde Imana n’umutima wawe, ubwenge, imbaraga kd ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda iri tegeko abitwa n’abiyita abakristo turibashije twagira igihugu, Africa n’isi nziza izira ibibi. Murakoze cyane

6
Eric 2019-04-29 16:42:11

Aba basaza ndabakunda cyane!! Mwakoze byinshi byiza mu gihe cyanyu Kandi ubwenge bwanyu mwabukoresheje mwubaka umusingi tuzakomerezaho.
Inkotanyi z’amarere.

7
Ngango 2019-04-29 11:36:05

Kwiga mu iseminari no kuba Padri ni ibintu bibiri bihabanye. Kwiga mu iseminari ntibivuze kuba Padri, abenshi ni ugushaka ubwenge dore ko kuva kera abahiga usanga bafite ubumenyi bwihariye n’igitsure ugereranije n’ahandi

8
Inteko 2019-04-29 11:15:16

Ku Kibazo cy’Amadini cyo ibyayo ndumva bigoye kubyumva. Dore nkuyu MUPADIRI wa Kiriziya Gaturika, ariwe [ Padiri Pierre HABARUREMA ] akaba avuka muri Diocese ya Cyangugu. Ubwe aravuga kandi akemera neza ko, [ YAKORANYE BYA HAFI N’INTERAHAMWE ZARYAGA IMITIMA Y’ABATUTSI ]. Muri make ni UMUFATANYACYAHA ni INTERAHAMWE zishe ABATUTSI. Ubu ngo atuye muri LUXAMBOUR. Rya Shyirahamwe rya IBUKA rikwiye kumukurikiranira bugufi rikamugeza imbere y’URUKIKO.

9
ribakare 2019-04-29 11:09:17

Reka nunganire Honorable Mugesera.Amadini na Politike ni mbilimbili.Nubwo abakuru bayo biyita abakozi b’imana,mu byukuri baba bishakira amafaranga n’ibyubahiro gusa,bihishe inyuma ya bible.Ejobundi National Unity and Renciliation Commission (NURC) yavuze ko mu madini yo mu Rwanda hakirimo "Ironda-bwoko".Ntaho ataniye n’amadini ya kera.

10
Atos 2019-04-29 09:32:02

Umuhanga muri bake dusigaranye, murakoze cyane kumuganiriza !
Nziko yandika, nizere ko ibitekerezo bye n’ ubumenyi bwe azabusiga mu nyandiko !

Kwamamaza