IGIHE

U Rwanda rwatowe nk’igihugu cya mbere muri Afurika mu kurwanya kanseri

3 1-09-2018 - saa 17:02, Mathias Hitimana

U Rwanda rwatowe nk’igihugu cya mbere muri Afurika mu kurwanya, kurinda no kuvura indwara ya kanseri, mu nama mpuzamahanga ngarukamwaka yiga ku buvuzi bw’iyi ndwara, ’Global Health Catalyst Summit’.

Iyi nama yatereraniye mu Budage, yitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, ari nawe watangarije kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu ko “u Rwanda rwatowe nk’igihugu cya mbere muri Afurika mu kurwanya indwara ya kanseri.”

Nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze kugaragazwa ko ruri kuri uwo mwanya, Minisitiri w’Ubuzima yatangaje ko ibyo u Rwanda rwashimiwe bituruka ku miyoborere myiza rufite.

Yagize ati “Iki gihembo u Rwanda rwaherewe muri Kaminuza ya Heidelberg mu Budage ni ishimwe ku buyobozi bwa Perezida Paul Kagame wita ku baturage ndetse n’abaturage bizera abayobozi babo. Ibi bisobanuye kugera ku ntego z’ubuvuzi kuri bose mu Rwanda.”

Muri iyi nama kandi Dr Gashumba yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima yasinyanye amasezerano na Kaminuza ya Heidelberg na Kaminuza ya Pennsylvania, azafasha u Rwanda gukomeza kurwanya kanseri, hakazibwa icyuho kikirimo.

Muri gahunda zo kurwanya kanseri, mu Rwanda hatangwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ku bana b’abakobwa.

Hagiye hanashyirwaho uburyo bwo guzusumwa kanseri, bituma abayirwaye bamenyekana, bakivuza.

U Rwanda rufite Ibitaro bya Butaro bivura indwara ya kanseri kuva mu 2012.

Kugeza mu 2016, ibi bitaro byari bimaze kwakira abarwaye kanseri 5700.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba, ashyikirizwa igihembo ko u Rwanda ari urwa mbere muri Afurika mu kurwanya kanseri
U Rwanda rwatangajwe nk'igihugu cya mbere muri Afurika mu kurwanya kanseri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Philos 2018-09-02 03:13:08

@fefe sinzi niba ujya utembera hanze y’urwanda, turi mubantu tukigerageza kugira ibiribwa bifite ubuziranenge. Ukurikije aje aho isi ingana, ubwiyongere bwabaturage, uhitagurika ry ’ikirere... Usanga ntawundi muti uretse gushyira technologie mubuhinzi nubwo usanga harimo risk.

2
Umurungi Alice 2018-09-02 01:16:17

Uvugisha ukuri nibyo bikwiye kwimakazwa. Ibindi ni itekinika! Nibyo koko u Rwanda nicyo gihugu cyonyine muri Afurika ndetse no ku isi, cyemeyeko abaturage bacyo bageragerezwaho imiti n’inkingo za kanseri z’ubwoko bwose. Ibyo ahandi bageragereza imiti n’inkingo ku mbeba no ku nkwavu, birimo bibera mu Rwanda aho bageragereza ibyo byose ku baturarwanda! Kuberako nta kindi gihugu cyakwemerera abazungu bikorera ubushakashatsi ku baturage babo, u Rwanda ruzakomeza kuba urwambere!

3
Fefe 2018-09-01 10:37:21

Ibi sibyo warwanya kanseri ute wimika imbuto zatubuwe kandi arizo ziyitera?

Kwamamaza