U Bufaransa:Urukiko rwatangiye kumva ubujurire bwa Simbikangwa ushinjwa Jenoside

4 25-10-2016 - saa 17:08, Kanamugire Emmanuel

Urukiko rwa Bobigny mu Bufaransa, rwatangiye kumva ubujurire bwa Pascal Simbikangwa ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nyuma y’uko atanyuzwe n’igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe muri Werurwe 2014.

Simbikangwa wari ufite ipeti rya Kapiteni mbere ya Jenoside akaba no mu mutwe wa gisirikare warindaga Juvenal Habyarimana, niwe Munyarwanda wa mbere wakatiwe n’urukiko mu Bufaransa kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu bujurire bwatangiye kumva kuri uyu wa Kabiri, mu rubanza byitezwe ko ruzamara ibyumweru umunani.

Simbikangwa yashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birangira urukiko rumuhamije uruhare mu gucura umugambi wa Jenoside, akanayigiramo uruhare.

Uyu mugabo w’imyaka 56 usigaye agendera mu kagare kubera impanuka yakoze, ashinjwa kuba mu bice bya Kigali na Gisenyi aho avuka, yaragiye arema za bariyeri mu mihanda zagiye zitegerwaho abatutsi, ndetse yahaye imbunda Interahamwe zabaga kuri izo bariyeri.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko muri ubu bujurire, Simbikangwa ashobora gukatirwa gufungwa burundu mu gihe ibyaha byaba byongeye kumuhama.

Simbikangwa wafatiwe mu birwa bya Mayotte mu 2008 akoresha impapuro mpimbano, yashinjwe mu rukiko hagendewe ku ihame ry’ubutabera mpuzamahanga, ryemerera igihugu runaka gukurikirana uwo ari we wese ukekwaho icyaha, aho yaba yaragikoreye hose.

Uru rubanza rwitezwemo abatangabuhamya basaga 50, barimo bamwe bahamijwe ibyaha bafungiye mu Rwanda, ubuhamya bwabo bukazumvwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho.

Nyuma ya Simbikangwa, u Bufaransa bwabashije kuburanisha abandi bantu babiri gusa ku byaha bya jenoside,Tito Garahira na Octavier Ngenzi bari ba burugumesitiri mu gihe cya Jenoside, bakatiwe gufungwa burundu muri Gicurasi 2016, kubera uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, ariko na bo bajuririye icyo gihano.

U Rwanda rwakunze kunenga u Bufaransa kuba bucumbikiye Abanyarwanda benshi bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ntibugaragaze ubushake buhagije bwo kubaburanisha cyangwa ngo bafatwe boherezwe mu Rwanda ari ho bakurikiranirwa.

Jean Bosco Siboyintore ukuriye Ishami ry’Ubushinjacyaha rikurikirana abakekwaho Jenoside bahunze ubutabera, aheruka gutangaza ko hari impapuro zisaga 600 zisaba itabwa muri yombi ry’abakekwaho ibyaha bya Jenoside ku Isi, ariko nk’u Bufaransa bumaze kuburanisha batatu gusa mu mpapuro zisaba ifatwa ry’abasaga 40.

Ati ‘‘Reka turebe aho byerekeza ariko ni intera, biragenda gahoro ariko birerekeza mu cyerekezo dushaka cy’ubutabera, ngo umuntu wese wakoze Jenoside amategeko abimuryoze. Yabimuryoreza hano cyangwa se aho yaba ahererereye.”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rubojo 2016-11-28 11:06:13

Ntasigaye agandera mukagare yakagendeye mo
Kuva kera aho yunamishaga abantu akabicisha inyundo,urwo rukiko rulibeshya bazatinda aliko muzafatwa. Kandi all of you.

2
[email protected] 2016-10-26 02:43:48

ntakiza cyaturuka kubafaransa kuko ubwabo iyo baba barite ukuri ntibaba bacyumva ubujurire bwa simbikangwa ,ibi nushinyagurira ababanyarwanda

3
Rutijana Corneille 2016-10-25 17:35:10

Ntidukwiye gutegereza ibitangaza kubafaransa nyuma y’inyaka 22. Ubufaransa nicyo gihugu gicumbikiye abari bakomeye bagize Urquhare muri genocide yakorewe abatutsi 1994 . Nibo bafite ibimenyetso simusiga by’ibyo bashaka kwitwaza nk’I’mbarutso ya Genocide .

4
kalisa 2016-10-25 12:11:44

Icyo kimuga nicyo ctai gishinzwe gukubita inyundo abatutsi bose baanwaga muri perezidansi ya cyinani ashinzwe icu bita (escadron de la mort) umutwe w’abasirikare bashinzwe kwica uwari we wese cyane cyane umututsi utemera HABYARIMANA YUVENARI,nawe bazamukubite inyundo y,umutwe yumve uko bimera .

Kwamamaza