IGIHE

Sinzatuza umugabo wanjye adahawe ubutabera - Umupfakazi wa Hategikimana wishwe na CMI ya Uganda

0 6-09-2019 - saa 10:36, Habimana James

Nyirahabimana Annonciata wari umugore wa Silas Hategekimana witabye Imana ku wa Gatandatu nyuma y’iyicarubozo yakorewe n’Urwego rw’ubutasi rwa Gisirikare rwa Uganda, CMI, yavuze ko nubwo umugabo we atakiriho, atazigera atuza igihe atarahabwa ubutabera.

Hategekimana yagejejwe mu Rwanda nyuma y’amezi atatu we na bagenzi be 19 batotezwa na CMI mu murwa mukuru Kampala, bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Bahageze ku wa 12 Kamena bacishijwe ku mupaka wa Kagitumba.

Nyirahabimana w’imyaka 45 yavuze ko umugabo we wapfuye nyuma y’iminsi mike ageze mu Rwanda, yishwe na CMI kuko raporo za muganga zagaragaje ko urupfu rwe ari ingaruka z’ibyo yakorewe.

Yagize ati “CMI yishe umugabo wanjye, ntabwo nshobora kugoheka kugeza abonye ubutabera n’ubwo atakiri kumwe natwe.”

Hategekimana yari umwe mu banyarwanda 20 bari bafunganywe bo mu itorero rya ADEPR muri Uganda. Umugore we yabwiye The New Times ko bagezwa ku mupaka wa Kagitumba, bari bafite ibikomere ku mutwe.

Hategikimana ageze mu Rwanda yatangiye kubabara mu gituza, ajyanwa ku Bitaro bya Kacyiru. Babonye ko uburwayi bwe bukomeye, abaganga bemeje ko yoherezwa mu Bitaro bya gisirikare bya Kanombe kugira ngo akorerwe irindi suzuma.

Umupfakazi wa Hategikimana yavuze ko umugabo we yari afite ikibazo cyo kubabara mu gituza, iburyo, "ibintu atari yarigeze agira mu buzima bwe mu myaka yose namumenye.”

Ageze ku bitaro bya Kanombe, umuganga wamusuzumye yasabye ko anyuzwa mu cyuma ku ivuriro rya Legacy Clinics, gusa ku bw’amahirwe make yaje guhita apfa.

Isuzuma rikorerwa uwitabye Imana ryagaragaje ko Hategikimana “Yari afite imvune y’urubavu yo ku rwego rwa gatanu n’ikibazo cy’amaraso yari yarikusanyirije hagati y’igituza n’ibihaha (hemothorax) hamwe no kwangirika ibihaha. Yari afite kandi ikibazo cy’impyiko y’ibumoso yangiritse n’ibikomere mu nda.”

Raporo y’isuzuma yaasinyweho n’abaganga b’inzobere batanu, igaragaza ko urupfu rwa Hategekimana atari ‘urusanzwe’, ko rwatewe no gukubitwa cyane mu gituza no mu nda.

Hategikimana yasize umugore n’abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe. Bashakanye mu 1998 babanza gutura mu karere ka Musanze.

Nyirahabimana yatangaje ko umugabo we yari umuntu mwiza wita ku muryango we kandi usenga. Mu gahinda kenshi yagize ati “Yari yariyeguriye gukorera itorero no kwita ku bana be, ubu dufite ikibazo cy’uburyo tuzabaho kuko nta nzu twagiraga.”

Yakomeje ati “Umugabo wanjye yashinjwe kuba intasi y’u Rwanda, iki ni ikinyoma gikomeye kuko icyo yakoraga Kampala byari ukwigisha ijambo ry’Imana no gukora ubumotari, ntabwo yigeze ajya mu bya politike, nta n’inyungu yari abifitemo.”

Mbere y’uko apfa, Hategekimana na bagenzi be barindwi bari barajyanye Leta ya Uganda mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba basaba kurenganurwa ku iyicarubozo bakorewe. Yapfuye mbere y’uko ahabwa ubutabera.

Mu 2009 nibwo umuryango wa Hategikimana wageze muri Uganda, ndetse Nyirahabimana avuga ko baje no kubona ubwenegihugu bwa Uganda.

Yavuze ko ibintu byaje guhinduka muri Werurwe 2019 ubwo abantu bambaye imyenda ya gisirikare bashimutaga Hategikimana n’abandi bagenzi be bakoranaga muri ADEPR, bakorerwa iyicarubozo ryaje no kumuviramo urupfu.

Hategekimana yazize ingaruka z'iyicarubozo yakorewe ubwo yari afunzwe n'inzego z'ubutasi za Uganda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza