IGIHE

RDC yitabaje Monusco mu kuburizamo imigambi mibisha y’umutwe wa Kayumba Nyamwasa

20 29-01-2019 - saa 21:18, IGIHE

Inkuru imaze iminsi mu karere ni ifatwa n’iyoherezwa mu Rwanda ry’abagabo babiri bakomeye mu mutwe wa FDLR, baguwe gitumo bavuye muri Uganda mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bafatanyije na RNC ya Kayumba Nyamwasa, baciye ku butaka bwa Congo.

Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Théophile Abega wari ushinzwe Iperereza bafatiwe ku mupaka wa Bunagana, babanza kujyanwa Kinshasa banyuze i Goma, aho bahatiwe ibibazo bakavuga byinshi birimo n’ibyaranze urugendo rwabo i Kampala ndetse n’imigambi bafite ku Rwanda.

Nyuma y’uko RDC yari imaze kumenya iyi migambi yose n’uburyo iyi mitwe yashakaga kwifashisha ubutaka bwayo ngo ihungabanye umutekano w’u Rwanda, hagiye hanze ibaruwa Minisitiri w’Ingabo muri RDC, yandikiye Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro, Monusco, azisaba ubufasha ariko zigatera agati mu ryinyo.

Minisitiri Crispin Atama Tabe yandikiye Monusco ku wa 18 Mutarama uyu mwaka, asaba izo ngabo ubufasha mu kuburizamo umugambi w’abarwanyi ba FDLR bari mu rugendo bagana aho umutwe wa Kayumba Nyamwasa ukorera, muri Kivu y’Amajyepfo.

Ati “Nejejwe no kubasuhuza no kubamenyesha ko hari amakuru mfite ya bamwe mu bagize FDLR baherereye i Mweso muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, bari kwerekeza muri Kivu y’Amajyepfo aho bashobora gusabwa na General Kayumba kwishyira hamwe bagamije gutera u Rwanda baturutse muri Congo.”

Muri iyo baruwa, yavuze ko igihugu cye kidashobora kwemera kuba ibirindiro by’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’umuturanyi kandi bihabanye n’amasezerano mpuzamahanga basinye.

Ati “Kubera ko Congo ishikamye ku byemezo mpuzamahanga yemeye byo kutaba ibirindiro ku mutwe uwo ari wo wose ugamije guhungabanya igihugu duturanye, ndasaba ingabo za Monusco gufasha iza Congo (FARDC) mu kuburizamo uwo mugambi mubisha ushobora guhungabanya umutekano w’akarere kose.”

Ayo makuru ahura neza na raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu Ukuboza 2018, aho itsinda ryakoze iperereza ryavuze ko hari umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5, RNC cyangwa Umutwe wa Kayumba Nyamwasa.

Muri iyo Raporo impuguke zivuga ko abo barwanyi bakorera mu misozi ya Fizi na Uvira mu ishyamba rya Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo.

Izo nzobere zavuganye n’abantu bagera kuri 12 bahoze muri uwo mutwe, ukaba ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino.

Monusco yigize ntibindeba

Nubwo Guverinoma ya Congo yasabye ubufasha, Monusco yo yavuze ko inyeshyamba Congo ivuga ko ziri kujya muri Kivu y’Amajyepfo zari impunzi n’abandi batavuga rumwe n’u Rwanda, nk’uko RFI yabitangaje.

Yavuze ko ari umutwe wiyomoye kuri FDLR witwa CNRD ugizwe n’Abanyarwanda batavuga rumwe na Leta, abasivili barimo abana n’abagore bahigwa bukware n’ingabo za Congo ndetse n’inyeshyamba zirimo iza NDC-Rénové ziyobowe na Guidon wafatiwe ibihano na Loni.

Monusco ngo yanasubije ko kandi CNRD ivuganira izo mpunzi ngo zidasubizwa mu Rwanda ku ngufu.

Nubwo Monusco isa n’itemera ko Kayumba akorana na FDLR, abayobozi ba FDLR bafashwe bavuye mu nama i Kampala basanganywe ibimenyetso bisobanura umugambi mubisha basangiye.

Umwe mu batanze amakuru ukora mu nzego z’umutekano za RDC yavuze ko Bazeye, mu bihe bitandukanye yahuye n’abayobozi bakomeye ba Uganda ari kumwe n’indi mitwe irimo RNC, mu mugambi wabo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Raporo y’impuguke za Loni nayo yagaragaje ko Kayumba Nyamwasa akorera ingendo nyinshi muri Congo, asuye ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

Uwo mutwe ugabanyijwemo batayo eshatu, iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe ikaba igizwe n’abarwanyi basaga 120. Abo bose ngo baba bavuga ko bashaka kubohora u Rwanda.

Ingabo za Monusco zagenze biguru ntege ku busabe bwa RDC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
kavumbitsi 2019-01-31 02:56:55

Wiyita Kirenga cyangwa Murengwe, ibyo utekereza bizahera mu bitekerezo nyine. FPR uvuga ariko urayizi cyangwa warayibariwe? Izo nzererezi zawe zagera kuki ntacyo zirwanira?

2
Carbon 2019-01-31 01:26:31

Dukundane dushyire hamwe nk’abanyarwanda byose bizagenda uko Imana ishaka ntibizagenda uko abiyenza ku Rwanda bashaka

3
Nkurukumbi 2019-01-30 13:55:10

Ariko jyewe muzanyereke umuntu uhimba tuno dukoryo. Mbona yakwandika nka za movies zikarebwa cyane. Ni uko gusa utwo dukoryo ahimba duhitana inzirakarengane nyinshi.

4
Kabisa 2019-01-30 09:47:45

Tisekedi n aprofite inkunga y abashinwa mu gihe agifitiwe icyizere. Naho ubundi bizamugora. Kuyobora. Nasaranganye ubutaka nk uko hano babigenje. Asane n ibikorwa remezo, yubake ibindi byinshi ahereye kuri inga ya 3. N aprofite agahinda k ubushinwa.

5
NYAMUSWA 2019-01-30 08:22:35

Kagame yarabivuze ko bazafatwa bazima bagira ngo ngwiki? Ahubwo uwadufatira muzima NYAMUSWA nabambari be bo mumajyaruguru no mumajyepfo by’u Rwanda.

6
twahirwa Emmanuel 2019-01-30 07:16:55

bababazeneza icyabagenzaga

7
kirenga 2019-01-30 06:32:24

Mu myaka iri imbere,izi nyeshyamba z’abanyarwanda ziba muli Congo zizaduteza ibibazo.
Nkuko FPR yagiye ikura gahoro gahoro,aba nabo bazakura usange bafashe igihugu.
Mujye mumenya ko no mu gihugu imbere harimo abantu benshi badashaka iyi ngoma.Nuko batavuga.Ndetse no muli Leta ndani.Babyita "the enemy within".It is not a wishful thinking.It is a reality.

8
fifi 2019-01-30 06:01:12

Museveni yaretse gusaza yanduranya koko?ubu we na Nkurunziza babona bihagije ku buryo batazakenera u Rwanda?Mbabajwe n’abaturage babeshyerwa ngo barayobowe.kuyoborwa n’umuntu utazakugeza ku iterambere bimaze iki koko?mushatse mwakwisubiraho mwa bagabo mwe kuko ikibi wifuriza umuturanyi amaherezo kirakugaruka.Urya inshuro n’inshuti bigashira udahaze.umwanya wo guteza imbere abaturage baba bacura imigambi y’ububisha.gusa Africa ntizatera imbere mu gihe idashyize hamwe.ubu wasanga hari rutuku uboshya na bo bagashyekerwa,mbega guterwa ukitera!birababaje.

9
che 2019-01-30 04:57:35

Hanyuma U Rwanda rwajya muri Congo induru zikavuga, ntituzemera abadusubuza mu kavuyo kubera inda zabo!

10
kk 2019-01-30 04:26:00

Batayo y’abasirikare 120 se ibaho, bazise kampani ,nubwo nazo zituzuye. Ni Bn . Bazaze tubavunire icumu, Kayumba nawe ariho yiryohererwa South Africa; genda muturage waragowe.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza