IGIHE

R. Kelly akurikiranyweho gukoresha uburaya umwana w’umukobwa

2 6-08-2019 - saa 13:45, Muvunyi Arsène

Ubushinjacyaha bwo muri Leta ya Minnesota bukurikiranye umuhanzi R Kelly ku byaha byo gukoresha ibikorwa by’uburaya umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Karere ka Hennepin, Mike Freeman niwe watangaje ibyaha bishinjwa Robert Sylvester Kelly w’imyaka 50.

Freeman yavuze ko ibyo R. Kelly ashinjwa byabaye muri Nyakanga 2001 nyuma y’aho umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 17 yamusabye ko yamusigira isinya y’urwibutso [autograph].

R. Kelly ngo yasinyiye uyu mwana anamuha nomero ze za telefone. Ubwo yamuhamagaraga yamusabye kumusanga kuri hoteli yari arimo, yakirwa n’umugabo yaketse ko bari uwo mu itsinda rye.

Iki kirego kivuga ko R. Kelly ubwo yahuraga n’uyu mwana baganiriye umwanya muto, ubundi amwishyura $200 kugira ngo amubyinire. Bemeranyije kuri ayo mafaranga, maze amukuramo imyenda nyuma nawe akuramo iye, agenda amukorakora uko yamubyiniraga.

Umubano wabo warakomeje R. Kelly amuha itike yo kujya mu nyanya y’icyubahiro mu gitaramo cyari kigenewe abarengeje imyaka 18, yinjirayo atishyuye cyangwa ngo yerekane n’indangamuntu ye.

Uyu mukobwa yagannye inzego z’ubutabera muri Mutarama uyu mwaka, ubwo ibindi birego byari bikomeje kwisuka kuri R. Kelly.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Mike Freeman yavuze ko bibabaje kuba R Kelly yarakoresheje ubwamamare bwe mu kwangiza abana b’abakobwa.

Ntabwo haramenyekana igihe R Kelly azagerezwa imbere y’urukiko rwo muri Leta ya Minnesota kuko hari izindi nkiko nazo zimukurikirana.

Umwe mu bunganira R Kelly yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko ari abashaka gukomeza kurunda ibyaha ku mukiriya wabo. Yashidikanyije niba koko baranahuye nubwo mu bivugwa ngo atumva icyaha cy’ubusambanyi kirimo.

Ikirego cyo muri Leta ya Minnesota kije nyuma y’ibindi byinshi uyu muhanzi yagiye ashinjwa muri Leta zitandukanye, aho akurikiranyweho ibyaha bijyanye no gusambanya abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

Ubushinjacyaha bwa Leta za Illinois na New York bwamushinjije gushaka abagore ajyana mu buraya, kwishyura abantu kugira ngo bamuhishire no gutanga amafaranga kugira ngo asubizwe amashusho yamugaragazaga asambana n’abana batarageza ku myaka y’ubukure.

Muri Gashyantare yahakanye ibyaha 10 yashinjwaga n’ubushinjacyaha bwo muri Leta ya Illinois arafungwa aza kurekurwa atanze ingwate ya ibihumbi $100.

Kuri ubu R. Kelly azitaba urukiko rwo muri Chicago tariki 4 Nzeri aho azaburana ku byaha byo gufata amashusho ari gusambana n’abakobwa bane bari bataruzuza imyaka y’ubukure mu 1998.

R Kelly arashinjwa gusambanya umwana w'umukobwa utarageza ku myaka y'ubukure
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gashakamba 2019-08-07 07:34:14

Ariko uyu mugabo n’ubwo ageramiwe ariko umubiri we yawufashe neza kbs!
Umurebye ku ifoto ntiwakwemera ko afite imyaka 50 kbs.

2
Jk 2019-08-06 08:21:32

Ese uyu we ubu ntibashaka kumwica nka ba pac na Jackson cz h’z black and king?

Kwamamaza