PL yasabye Abanyarwanda n’inshuti zabo kwitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside, banegera abayirokotse

1 8-04-2018 - saa 14:30, Bukuru JC

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL) ryahamagariye abantu bose kujya bitabira ibikorwa byose biteganyijwe muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni.

Mu itangazo iri shyaka ryasohoye, ryibukije ko iki ari igihe gikomeye cyo kuzirikana abishwe ‘bazira ko ari Abatutsi, akaba ari umwanya wo kubunamira no kubaha icyubahiro n’agaciro bibakwiye.’

Ku bw’ibyo, hari aho itangazo rigira riti “Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), rirakangurira abayoboke baryo by’umwihariko n’Abanyarwanda n’inshuti zabo muri rusange kwitabira ibikorwa byose bigamije kwibuka, byateguwe mu gihe cyo kwibuka, harimo no kurushaho kwegera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubafata mu mugongo no guhangana n’ingaruka zikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zirimo n’ihungabana."

PL yanibukije ko ari n’umwanya wo kuzirikana no gushima ubutwari bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zitanze zitizigama, zigahara ubuzima bwazo kugira ngo zihagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi, uwo akaba ari wo musingi wubakiweho iterambere, ishema n’agaciro by’Abanyarwanda.

PL rishima by’umwihariko Perezida Kagame wari uyoboye izo ngabo, na nyuma ya Jenoside ’umutekano ukaba uganje mu gihugu, Abanyarwanda bafite uburenganzira busesuye n’amahirwe angana, ubutabera kuri bose, u Rwanda rukaba rutera imbere ubutitsa.’

PL yatangaje ko ishyigikiye byimazeyo kandi izakomeza gushishikariza abandi inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, hashimangirwa gahunda ya «Ndi Umunyarwanda», ‘duhangana n’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi, abayipfobya ndetse n’abafite ingengabitekerezo yayo, duharanira ko itazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda no mu mahanga.’

Perezida wa PL akaba na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

299 26 16-10-2018
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Vava 2018-04-08 16:34:29

Kwibuka abacu bazize genocide ni inshingano za buri munyarwanda,
kandi Honorable Speaker urakoze cyane kongera kubitwibutsa,ndagushimira cyane imirimo myiza n’umusaruro ukomeje kugaragaza mu Kubaka u Rwanda twifuza,wabaye intwari kandi mu kongera Kubaka ishyaka ryiza PL ryari rigiye gusenyuka.
Ndashima Prezida Wa Repuburika washishoje akaguhitamo.

Kwamamaza