Perezida Kagame yakomoje ku mpamvu bamwe mu bayobozi bakuwe ku mirimo

14 6-10-2016 - saa 17:46, Kanamugire Emmanuel

Perezida Paul Kagame, yavuze ko kuba hari abayobozi bamwe bahindurirwa imyanya cyangwa bagakurwa ku mirimo, ari igikorwa kigamije impinduka mu mikorere iganisha ku iterambere ry’igihugu kandi bidakwiye “kuremerezwa.”

Kuwa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2016 nibwo hatangajwe ivugurura mu bagize guverinoma y’u Rwanda, ari nabwo Minisiteri ebyiri zavanyweho ndetse n’Abayobozi barimo Abanyamabanga ba leta n’Abaguverineri b’Intara barahindurwa

Mu batakaje imyanya ntihagire indi bahabwa barimo nka Sheikh Musa Fazil Harelimana aho Minisiteri y’Umutekano yayoboraga yasheshwe, Guverineri Bosenibamwe wayoboraga Intara y’Amajyaruguru na Mukandasira Caritas wayoboraga iy’Uburengerazuba; Tony Nsanganira wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi na Evode Imena wari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yavuze ko iyo umuntu ateye intambwe aba ugomba kwibuka ko hari indi agomba gutera, ku buryo akazi kadasubira inyuma.

Ati “Turabirebera mu buryo busanzwe bw’ibyo dukora, ari mu bijyanye n’ubukungu, iyo dukora neza, iteka uhora ufite impungenge uti ‘nakora iki kugira ngo ibintu bidasubira inyuma, cyangwa se bikaguma aha gusa ngo ni uko ari heza, ahubwo bigere no ku yindi ntambwe irushijeho’.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “N’iyo habaye impinduka nk’iyi, nta kindi bivuze ni ugushakisha impinduka zatuma dutera izindi ntambwe kubera ko n’ababa batakiri mu myanya bari barimo, ntabwo bibavanyeho inshingano kuko bajya ahandi, cyangwa bazajya ahandi, cyangwa n’umuntu ku giti cye, aho ariho hose.”

“Cyane cyane noneho uwari warafashe inshingano nk’izo bari barimo, ntabwo burya inshingano ikuvaho, no ku giti cyawe uhora ushaka kugira ngo utange umusanzu wawe, ugire uruhare rwawe, mu nyungu zawe, ariko cyane cyane no ku nyungu z’abandi, za rusange. Nibwira rero ko iyo byabaye gutya bikwiye kumvikana mu buryo bworoshye, ntibikirirwe biremerezwa ahubwo biduhe gushaka kurushaho gukora neza.”

Mu bayobozi bashya barahiriye imbere y’Umukuru w’Igihugu, harimo Minisitiri Mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esprerance wasimbuye Dr Diane Gashumba wagizwe Minisitiri w’Ubuzima.

Barimo kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri abanza n’Ayisumbuye, Isaac Munyakazi; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Vincent Munyeshyaka; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Evode Uwizeyimana.

Perezida Kagame yanakomoje ku nshingano zahawe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Valentine Rugwabiza, wari usanzwe ari Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, MINEAC.

Ni umwanya yasimbuyeho Amb. Eugene Richard Gasana wahagaritswe mu nshingano ze nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 10 Kanama 2016.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ari Ambasaderi azaguma ari umwe mu bagize Inama y’Abaminisitiri (cabinet) cyane ko ahagarariye u Rwanda mu gihugu byinshi aho kuba kimwe.

Ati “Igihe rero azaba yaje hano yibwira ko aje mu kiruhuko, agakubitana n’Inama y’Abaminisitiri azajya ayicaramo atubwire ibyo aho avuye, tumubwire ibyo aho aje. Rimwe na rimwe bizajya bigenda bityo. Hanyuma abandi nabo bahinduriwe imirimo, ni imirimo yahindutse gusa, ntabwo bavuye ku mirimo ahubwo bahinduriwe. Niko bikwiye kumvikana.”

Perezida yasabye aba bayobozi gukora ibyo bashinzwe bakuzuza inshingano bafite bityo igihugu kigakomeza gutera imbere kuko kitifuza uwagisubiza inyuma.

Perezida Kagame yavuze ko guhindura abayobozi ari igikorwa kigamije impinduka mu mikorere iganisha ku iterambere ry’igihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
ngabonziza john peter 2016-10-29 06:17:57

we are proud for him

2
Ega 2016-10-08 21:31:47

Njyewe mbona ntanabayobozi bavuyemo byibura yibaye mwabasimbuzaga abandi mufata umuntu mukamukura Hamwe mumushyira ahandi nibahumure nabo bitwa ngo nibabiri muzabaha imyanya cyane ko bize kurusha abandi

3
gahunda 2016-10-07 10:02:28

Ibibyo biri munyungu zabaturage kabisa. Iyo mishahara yagira nikindi yakora munyungu za Rusange aho kujya mumifuko yabantu rimwe na rimwe usanga nakazi kabo kagongana nakandi. Nka Ministeri yumutekano imbere ntakazi yagiraga Police itakora.
Igisigaye muzarebe nuburyo Ibigo nka RURA, RDB, MYICT, RBS (Rwanda Bureau of Standards) byahurizwa mukigo kimwe cg bimwe muribyo bikanavaho burundu. Iyo umuntu arebye inshingano zabo ziragongana cyane Nkubu ICT murwanda usanga bose bayitirirwa yewe ukayoberwa aho wabariza ugasanga ntibisobanutse namba.

Rwanda Komeraaaaa Tera imbere..

4
luck 2016-10-07 06:23:11

hari na babona imyanya ikomeye bakayikoresha nabi...biyita indakoreka cyane nko kuvangira/kwirukana no kwirukanisha abandi birirwa bagenda kumuntu ngo baramuragiye!!!! cyane cyane abatinze mu myanza ya ba minsiters. ingaruka zo kwirukana no kwirukanisha ni nyinshi. wagira ngo ushatse gusaba kurenganurwa ngo nda (tura) kumesa!!

5
Ndagijimana venuste 2016-10-07 06:16:02

nibyo koko nyakubahwa president paul kagame ibyo mutangaje ni nukuri gusimburwa kumirimo ushinzwe ntibivuze ko ukuwemunshingano nkumuntu ubawarakoze imirimo itandukanye y’igihugu kabone nubwo waba usimbuwe udahinduriwe imirimo ibitekerezo byawe kubagusimbuye biba bikenewe kubwo ubunararibonye ubawibotseho
Nigihe ugiye mumirimo igufitiye akamaro bwite uba ugomba kuyikora utekereza n’igihugu cyawe ugakomeza ukita nokwiterambere ry’abandi murirusange bigamije kuzamura igihugu cyawe
Kandi nibyo koko guhindura hariho igihe biba bikwiye kuko haribenshi baba barihasi kandi barite impano bakabura uburyo bayigaragaza aho mubamugizeneza ngenabyita gusangira
Nsoze nshima cyane umukuru wigihugu cyacu kubitekerezo bye byiza ninama nziza adahwema kutugezaho
Imana ifashe abayobozi bagiyeho ibongerere ubuhanga nubushishozi bakomeza kutugeza kwiterambere rirambye murakoze

6
ruti 2016-10-07 06:13:34

Bravo Ministiri Musoni James minisiteri ni twibanire

7
Iraguha 2016-10-07 05:44:10

Prezida wacu areba kure. Turamushyigikiye.

8
Iraguha 2016-10-07 05:44:09

Prezida wacu areba kure. Turamushyigikiye.

9
Iraguha 2016-10-07 05:44:07

Prezida wacu areba kure. Turamushyigikiye.

10
Deo 2016-10-06 20:34:27

Ariko nikindi bagomba kumenya abo muba mwagiriye icyizere ntibagafate imirimo bahawe cg Ministeri bahawe bumve ko ariko bizahora twize turibenshi nubwo ayo mahirwe atatugeraho twese umuntu mukamuha Ministeri akayibamo akaramata wagirango numurima yakonze mwamukuraho mugahinduka abanzi bakagombye kubimenyera rwose ndetse arigishoboka bajya bahamara nibura imyaka itatu akahava mumumanura akazagera nomumurenge akorera igihugu nuwo mumurenge akazamuka akazagera kuruwo mwanya kuko barabyimba iyo bagizwe aba Ministeri ukagirango sumuntu mwize bimwe ndetse ushobora nokuba raport atanga uyimukorera mukazi nyine bikitirirwa we ntakundi twarabyemeye kuko twese ntitwayobora ariko najye bubaha abakozi babo mukazi nkuko nyakubahwa Mzheeee wacu abikora

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza