Padiri Nahimana na bagenzi be bemeye gusubira mu bihugu baturutsemo

54 26-11-2016 - saa 09:20, Kanamugire Emmanuel

Padiri Nahimana Thomas wari utegerejwe mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa 23 Ugushyingo, akangirwa kuhagera ageze i Nairobi kubera ibibazo birimo ibyangombwa by’inzira,ubu yemeye ko we na bagenzi be basubira mu bihugu bari barimo.

Ni nyuma yuko yari ahamaze iminsi yaranze kuva ku izima avuga ko azahava ari uko yemerewe gutaha mu Rwanda, nyamara inzego zishinzwe abinjira n’ abasohoka zari zamugaragarije ko adafite ibyangombwa byo gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Padiri Nahimana yabwiye BBC yanditse iyi nkuru ko mu mishyikirano bagiranye na leta ya Kenya, abategetsi b’icyo gihugu bababwiye ko gukomeza kuba kuri icyo kibuga biri mu nzira zitanoze.

Byari biteganyijwe ko Padiri Thomas Nahimana wari waravuze ko azaza mu Rwanda gutangiza gahunda ye yo kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, agera i Kigali ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Itsinda ry’abantu bari bazanye na Padiri Nahimana mu Rwanda ryari rigizwe na Venant Nkurunziza w’imyaka 33, Claire Nadine Kasinge w’imyaka 36 n’umwana we Kejo Skyler w’amezi arindwi.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Claire Nadine Kasinge w’imyaka 36, ubu we yamaze gusubira muri Canada, naho Padiri Nahimana Thomas we aritegura gusubira mu Bufaransa, mu gihe Venant Nkurunziza bitaramenyekana niba ari busubire muri Malawi aho yabaga.

Padiri Nahimana , Claire Nadine Kasinge na Venant Nkurunziza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
KN 2016-12-08 21:02:23

Twige amateka neza kandi agire icyo adusigira urusaku rw’umunwa iyo rwanze hari ukuntu bigorana .kuruhande rwanjye bari kumureka akaza akagaragaza politike ye ubundi tukamwamagana bitewe nuko politike ye ihabanye nicyo dushaka naho kumubuza kuza mu rwamubyaye simbishigikiye kuko igihugucyawe kikubamo niyo utakibamo.kandi opposition simbi nagato ituma hari ibitagenda ukosora kuko iguha guhumuka kutuntu wowe wabonaga ntacyo tumaze.

2
Kanakuze Jeanne 2016-12-07 03:01:26

Ni ibihe byangombwa ku mpunzi y’umunyarwanda itashye iwabo?

3
copy 2016-11-27 23:44:17

Bon, ntabwo nari nteze kubatora ariko ikimbabaje nuko mugiye mutabonye uko U Rwanda ruhagaze neza, aheza rugeza wenda byari kubafasha muri politique n’imyumvire byanyu!!!!! URETSE KO MUNASEKEJE DI, MURAZA GUHATANIRA UMWANYA WA PRESIDENT MUTAGIRA IBYANGOMBWA!

4
mwari 2016-11-27 22:31:46

Hahha Nahimana sibwo abatitije za ntwaro se nabonye ejobundi zirihe ambaaaaa numunyarwanda utavangiye bagombaga kumureka agataha nubwo ntacyangombwa yaba afite ese abo bamajoro bataha baberetse izihe visa

5
Rudahunga 2016-11-27 06:35:40

U Rwanda si soko winjiramo uko ushatse. Nujya mu bwiherero arabanza agakomanga, ubwo rero kuzira kuri pasiporo ya tourisme ya east africa kdi ubizi neza ko itemerewe guhabwa abanyaporitike nukwica amategeko nkana. Padiri nasubireyo ajye gusaba visa muburyo bwemewe namategeko. Ubundi areke kuvanga amasaka namasakaramento. Ubundi njye mbona za bbc wagirango nizo zabaye abavugizi babo. Ubusanga ariya maradiyo yashyushye ubundi mbabaze ushobora kwinjira mu bwongereza nta visa? Usabye visa ya tourisme igiye gukora politike. Akumiro Ni tushi koko!!!

6
gisa 2016-11-27 03:14:51

aaaaaah Thomas ra subu ibibyose yaje yabipanze ndikumubonana parapara ukuntu nawese umuntu uza mu Rwanda atarugutura munyumve ngokwiyamamaza ntiyajya kuri embusy yurwanda I Paris we yigira kuya Kenya kwaka passport yubukerarugendo mwumvaribikira

ikindi umuntu iyaje agasanga ntiyujuje ibyangombwa yibandika kukibuga icyokemezo nicyuwaba president cg nicyuruhinja bahu

ikindi muriwe yumvako naza murwanda ifaranga azakoresha arirya alain jupe sera ko aha hemerwa kwiyamamariza kumufuka wawe ntarutoboye ruvuye hanze ukazayasubizwa amatora arangiye

icyanyuma kwanza muriwe azi kuyobora ukwariko nibumuntu muzima utarinusanzwe yari padiri ukinabyiyitirirubu yifata nkaho yakigishije ko abisi arintama zimana zaremwe mwishusho yayo we yahisemo gufungura ikinyamakuru kigisha amacakubiri gihakana genocide gituka ubuyobozi bwurwanda haraho harinkaho avuga webwite ko adakeneye leta irimo abavuye Uganda tutirengagije ko genocide iba yari murwanda kandi akuze niki tumuziho yakoze nkumupadiri doreko ahoyabaga yabanaga nabandi tuziho abateka nka obaridi

Kuriwe aziko ugupfobya genocide gukomeretsa abarokotse kubwira abayikoze uti mukomerezaho abahima President Kagame Gusa nimitima yabanyarwanda yangiza natisubiraho ngoyumveko urwanda ariterambere rikeneye rigera kuribose nokubanyamahanga ahubwo ko ubutabera buzakora akazikabwo icyoyita kwiyamamaza kizavamo kuburanwa munzengo ubwe afite ingero ba Ingabire baribaje kwibuka abagizuruhare nokubasingiza ubu arikubibuka neza mwe mwishyiraho muzingo amahangabarinyuma erega ubuyobozi butangwa narubanda bugakurwaho na rubanda sibyobihugu mwiratana ntanicyobizakora mpaka isi irangiye

7
Runigababisha 2016-11-26 17:05:45

Nagirango nsubize ngirabatware joseph uriho utubwira ngo banyarwanda muhumuke ntabwo abanyarwanda turi impumpyi nkuko ngirabatware abivuga ahubwo turakanuye tuzi icyo dushaka tuzi abo dushaka ko batuyobora tuzi ndetse n’icyerekezo kibereye u Rwanda. Abakwiriye guhumuka rero nibariya ba ngendahimana bakwirakwiza inzangano n’amacakubiri mu banyarwanda uwabantsinze ntaho yagiye.

8
Munyakazi Leo 2016-11-26 16:57:57

Ganda mukotanyi wagaciye ahubwo njye mbona wahaye padili uruvugiro kuko agiye kubona ibyo akunenga kurushaho byari kuba byiza kumureka akinjira kuko ntiyari gutsina amayora naba katoog baba bayahagarariye ari benshì!!!!

9
buru 2016-11-26 15:57:08

nyamara nahimana abatsinze icyumutwe, ibi bimubayeho biruta kure kuza agafungwa cg kwiyamamaza agatsindwa, ndabona abaye intwari atarwanye.

10
kagabo John 2016-11-26 11:45:48

Barashaka iki?

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza