IGIHE

Nyiramadirida umaze imyaka 15 mu Nteko yagaragaje icyizere ku badepite bashya

8 8-09-2018 - saa 16:57, Akayezu Jean de Dieu

Depite Nyiramadirida Fortunée wari umaze manda eshatu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagaragaje ko imbaraga z’abakiri bato n’ubunararibonye bw’abamazemo igihe, yizeye ko bazatanga umusaruro bijyanye n’icyo abaturage babategerejeho.

Nyiramadirida yari asanzwe ari umwe mu badepite bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu Nteko, gusa muri uyu mwaka ntabwo yiyamamaje.

Mu badepite 80 bemejwe bidasubirwaho na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, barimo umwe ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), ufite iy’icyiciro cya mbere cya kaminuza ni umwe, 31 bafite iy’icya kabiri cya kaminuza (A0), 44 barangije Master’s naho batatu bafite PhD.

Muri abo badepite kandi, abagera kuri 35 ni bashya mu Nteko.

Mu kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, Nyiramadirida yavuze ko kuba umuntu atarize amashuri ahambaye ariko afite ibitekerezo bizima, bitamubuza kujya mu nteko cyane ko iyo bagezeyo bahuriza hamwe ubumenyi butandukanye bafite.

Yagize ati “Reka tunavuge ko babantu ubundi iyo bamaze kugera mu Nteko bakorera mu itsinda abafite za Master’s, PhD n’abandi, yaba ufite ubumenyi mu burezi, politiki, ubukundi bihurizwa hamwe bikabyara ikintu kinini.”

Umunyamategeko akaba na Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Me Laurent Nkongori, we yavuze ko asanga abanyarwanda bamaze kujijuka ku buryo uko bakira umuntu wize atari kimwe n’utarize.

Ati “Ntabwo izi Master’s 44 ari ibintu byavuye muri NEC, ahubwo ni abaturage batoye bahisemo uwo babona bakurikije gahunda yatanze n’uko yitwaye.”

Mu badepite 80 bamaze kwemezwa na NEC, umuto muri bo afite imyaka 23 mu gihe ukuze muri bo afite imyaka 69.

Abadepite babiri bafite hagati y’imyaka 21-29, hagati y’imyaka 30-39 harimo abadepite 16 mu gihe abari hagati ya 40-49 harimo 37 naho kuva ku myaka 50 kugeza kuri 60 harimo 21, kuva ku myaka 61 gusubiza hejuru hakabamo abadepite bane.

Depite Nyiramadirida avuga ko iyo urebye aba bantu baba n’urubyiruko bagiye kujya mu Nteko, bari basanzwe ari abayobozi.

Ati “Nta mpungenge biteye kuko ibishoboka byose barabifite kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo. Icya mbere babana n’abaturage kandi bazi gahunda n’ibyo igihugu gishaka kugeraho. Ndumva rero nta kibazo biteye.”

Mu nteko ya 2018-2023, Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe yifatanyije nawo, wagize amajwi 70%, bihwanye n’imyanya 40; PSD itsindira imyanya itanu naho PL ibona ine.

Amashyaka abiri yinjiye bwa mbere mu Nteko, Green Party na PS Imberakuri, buri ryose ryabonye imyanya ibiri.

Abadepite bahagarariye icyiciro cy’abagore ni 24, babiri bahagarariye urubyiruko n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Depite Nyiramadirida Fortunée ntiyagarutse mu Nteko muri manda ya kane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Iraguha 2018-09-25 03:47:57

Imirimo yarayikoze kd yakoreraga guteza imbere igihugu ukurikije indangagaciro z’abanyarwanda naho twifuza kugeza igihugu, simpamya ko abagize inteko bose tubazi amazina cg bagiye mu binyamakuru kd kuba yaragiye mu nteko izo manda 3 nuko igihugu cyamubonyemo umusaruro uhagije. Duharanire guteza imbere igihugu dufatanyije n’ubuyobozi bwiza.

2
kami 2018-09-10 09:20:17

amenyekanye aruko avuye munteko akiri munteko ntiyarazwi ubuse imyaka15ans yamaze yakoze iki?yavuze kangahe mubinyamakuru?nubundi abameze nkawe bajye bituriza

3
Mado 2018-09-10 07:20:41

Nubwo ibyo yakoze batabishyize muriyi nkuru arko yarakoze kuko ntabwo yajyaga mukazi ngo yicare gusa hanyuma ngo abo bakorana bicare barebere

4
Mado 2018-09-10 07:20:41

Nubwo ibyo yakoze batabishyize muriyi nkuru arko yarakoze kuko ntabwo yajyaga mukazi ngo yicare gusa hanyuma ngo abo bakorana bicare barebere

5
Philos 2018-09-10 02:14:51

Kuba umudepite nibintu bisaba ubunararibonye butandukanye, kuko munteko haganirirwa ibintu byo kurwego rwo hejuru. Kumbwira ngo umuntu yayoboye akagali 15ans njye ndumva bidahagije. Depite agamba kuba ari inararibonye, ndatse byaba byiza akaba yarakoze imirimo itandukanye....

6
Degaule 2018-09-09 04:53:02

ubu se nkuyu mu myaka 15 ko numva izina rye ari ubwa mbere ndyumvise yaba yarakoze icyi koko !
umusaruro we uri hasi

7
Sereine 2018-09-09 00:41:17

Nyiramadirida ni umukirisito, aritonda kd ni umunyabwenge uzi gushishoza. Imana imuhere umugisha imyaka 15 yamaze munteko akorera abanyarwanda

8
kaneza 2018-09-08 15:32:05

nibaza ukuntu umu depite amara imyaka 15 munteko ariko ugasanga tutamuzi nkabaturage... ibi biterwa nibintu 2:
1)nuko batorwa kuri list yamashaka , yaba biyamamaza individually nkahandi mubindi bihugu duturanye aho umu depite yiyamamaza kugiti ce abaturage bakamutora nkuko batora perezida atari ibyama list yamashaka tuba tubazi naho ubundi nintumwa zamashyaka not intumwa za rubanda
2) intego yacu mugihe cose bagikora muri system za yes system mbese ya system abadepite bose babona ibintu kimwe ba ndanyuzwe nta debate ibayeho ntaco bimaze ntabgo twamenya abaduhagarariye

igihe muhitishe igitekerezo ntaco gitwaye

Kwamamaza