Nkusi, Mudidi, Mutimura...amwe mu mazina akomeye atazagaragara muri manda nshya y’Abadepite

14 11-07-2018 - saa 09:48, Mathias Hitimana

Imyiteguro y’amatora y’Abadepite mu Rwanda irarimbanyije, aho imitwe itandukanye ya politiki, abakandida bigenga n’abifuza guhagararira ibyiciro bitandukanye, bakomeje kurota kwicara mu ntebe 80 ziherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Abashaka kuba abakandida bigenga 16 barimo umugore umwe nibo bamaze gutera intambwe bagana Komisiyo y’Amatora ngo bahabwe amafishi yo gushaka imikono 600 y’abashyigikiye kandidatire zabo.

Imitwe ya politiki itandukanye na yo ntiyicaye ubusa kuko ikomeje kugaragaza amalisiti y’abakandida yifuza ko bazayihagararira muri aya matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Ku isonga Umuryango FPR-Inkotanyi n’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) bakaba barashyize hanze ayo malisiti.

Ku rutonde rw’agateganyo rwasohowe na FPR-Inkotanyi n’urwa PSD, hari amazina akomeye yari amaze kumenyerwa mu badepite ataragaragaye mu bahabwa amahirwe yo kuzaba muri manda nshya y’imyaka itanu. Depite Nkusi Juvenal, Emmanuel Mudidi, Mutimura Zeno, Kayiranga Rwasa Alfred n’abandi bari bamenyerewe ntibari ku rutonde rw’abakandida.

Ku Cyumweru ubwo Ishyaka PSD ryasohoraga urutonde rw’abakandida 80, rizaserukana mu matora y’Abadepite, benshi batunguwe no kubona rutariho izina Nkusi wari uzwi cyane ku buyobozi bwa Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC).

Uyu mugabo yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko kuva mu 1994 ndetse aranayiyobora mu gihe cy’inzibacyuho hagati ya 1994-1997. Ku myaka 24 yari ayimazemo, ntazibagirana ku buryo Komisiyo yari ayoboye yahataga ibibazo abayobozi ku micungire mibi y’umutungo wa Leta ndetse aho asanze bidasobanutse akavuga ko ari ‘agahomamunwa’.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yashimye akazi gakomeye kakozwe na Depite Juvénal Nkusi, mu myaka yose amaze akorera igihugu.

Yagize ati “Ni we mudepite wari usigaye mu bari mu nteko ya mbere yagiyeho nyuma ya Jenoside mu 1994, ndetse niwe wa mbere watorewe kuyiyobora (1994-1997). Azwi cyane ku buyobozi bwe bwiza muri Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta. Depite Juvénal Nkusi, yahisemo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’akazi gakomeye yakoreye igihugu”.

Ishyaka PSD riturukamo Nkusi muri manda irangiye ryari rifite imyanya irindwi mu Nteko Ishinga Amategeko. Andi mazina yaryo atazagaragara muri manda itaha ni Depite Bazatoha Adolphe, Jacqueline Mukakanyamugenge na Theodomir Niyonsenga.

Icyakora Depite Vénéranda Nyirahirwa, Georgette Rutayisire na Jean Pierre Hindura bongeye guhabwa amahirwe yo gusubira ku rutonde rw’abakandida bazatorwamo abadepite muri PSD.

Depite Mutimura Zeno naryo ni izina riremereye muri politiki y’u Rwanda. Uyu mudepite ufite imizi mu ishingwa rya FPR-Inkotanyi, amateka ye agaragaza ko ari mu bari muri RANU yaje kuvamo uyu muryango. Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2011 ariko yagiye akora n’indi mirimo myinshi FPR-Inkotanyi yagiye imushinga kuva urugamba rwo kubohora igihugu rwarangira harimo kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa n’ahandi.

Depite Emmanuel Mudidi wayoboye Minisiteri y’Uburezi imyaka itatu kuva mu 1999 kugeza muri 2001, ni irindi zina ryari mu Nteko Ishinga Amategeko rikomoka mu muryango FPR-Inkotanyi, ritazagaragara muri manda itaha.

Ugereranyije abadepite batowe ku rutonde rw’abakandida ba FPR-Inkotanyi mu 2013 n’urutonde rw’agateganyo uyu muryango watangaje ku cyumweru, bigaragara ko hari amazina arenga 20 yari asanzwe mu nteko atazasubiramo muri iyi manda nshya.

Uretse Nkusi, hari abandi badepite bari bayoboye Komisiyo zihoraho batagaragara ku rutonde rw’abashobora kugaragara muri manda itaha. Abo ni nka Mukayuhi Rwaka Constance uyobora Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu; Mukazibera Agnes uyoboye Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko.

Hari Kayiranga Alfred Rwasa uyoboye Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n‘Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry‘Igihugu; Bazatoha Adolphe uyoboye Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi.

Hari kandi abadepite bari bahagarariye abagore muri manda irangiye ubu bashyizwe ku malisiti y’agateganyo y’amashyaka. Barimo Depite Muhongayire Christine, Mukandekezi Petronille, Mukandera Iphigenie, Nyirabega Euthale, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc bari bahagarariye abagore na Mukobwa Justine wari uhagarariye urubyiruko.

Ishyaka PL riturukamo Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, ntabwo riratangaza urutonde rw’abo rizaserukana muri aya matora y’Abadepite. Iri shyaka ryari rifite imyanya itanu rirateganya gutangaza urutonde muri iki cyumweru.

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yasobanuye ko biteganyijwe ko izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bigatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017.

Amatora ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspoara naho abari imbere mu gihugu bazazindukira mu matora ku wa 3 Nzeri 2018.

Depite Nkusi yari amaze imyaka 24 mu nteko
Depite Mudidi ntazagaragara muri manda nshya
Depite Mutimura Zeno wabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa nawe ni umwe mu batazagaragara muri manda itaha y'Inteko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

297 26 16-10-2018
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Molière 2018-07-14 03:49:40

Nkusi dushobora kuzamukenera muri francophonie.Kuko nitubona uriya mwanya mu Rwanda hari byinshi bizatangirira kuri zeru.Kuko byose byari byarasenywe.

2
Molière 2018-07-14 03:49:40

Nkusi dushobora kuzamukenera muri francophonie.Kuko nitubona uriya mwanya mu Rwanda hari byinshi bizatangirira kuri zeru.Kuko byose byari byarasenywe.

3
bnjr 2018-07-12 07:47:45

Kayiranga Rwasa Alfred narinziko atazava muririya nteko. hhhhhhaaaaa biratangaje gusa ntacyomvuze

4
Kamina 2018-07-12 07:37:17

Mudidi turamushimira cyane igikorwa cyindashyikirwa yakoze cyo kworeka uburezi. Nagende yiruhukire .

5
kalisa 2018-07-12 02:21:11

Geographe Nkusi Juvénal amaze imyaka 24 mu nteko yamagana abarigisa ibya rubanda. Aba bagizi ba nabi b’ubundi bwoko bashimire Nkusi ko nta n’umwe yagejeje imbere y’inkiko! Baraguhamagaza bakagutonganya ko warigishije miliyoni za rubanda, ugasaba imbabazi ukavuga ko bitazongera, ukitahira, umwaka ukurikiyeho bikaba gutyo, imyaka 24 igashira!!! hari ibyiza biruta ibyo?

6
kalisa 2018-07-12 02:16:46

Imyaka 24 Géographe Nkusi Juvénal amaze mu nteko, ayimaze yamagana abacunga nabi ibya rubanda. Abo bagizi ba nabi b’ubundi bwoko bashimire Nkusi ko nta n’umwe yagejeje imbere y’inkiko. None se kuguhamagaza bakagutonganya ko warigishije liliyoni za rubanda, ugasaba imbabazi ukavuga ko ugiye kwikosora, umwaka ukurikiyeho bikaba ibyo. Hari uko bisa?

7
Kadhafi 2018-07-11 07:27:47

Igihe mwakoze kugaruka Ku mateka yabariya bagabo njye namenye ubwenge Nkusi aba muri parliament gusa ni umuhanga na mukundaga uburyo yabazaga ukumva ntawe atinya koko yari Intumwa yarubanda koko kimwe na Ambassador Zeno ni umugabo mwiza mwibuka atuganiriza Inkumba iyo avuga amateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu rwose aba ari sawa ahubwo Parliament itarimo nkusi na zeno sinzi gusa twemera ko nta muntu kampara mudidi ninde utibuka promotion mudidi ko natwe twagiye tuza tuyumva Gusa barakuze babashakire India myanya turacyaceneye ubumenyi tubavomaho

8
fvk 2018-07-11 07:02:07

ubundi se byakoragamo iki

9
Gisagara 2018-07-11 05:48:33

Kuba aba basaza baviriyeho icyarimwe,ndakeka ko ari Bwanamukubwa KP,washatse ko Abasaza babisa abakiri bato.Ni byiza cyane yuko baha imyanya abakiri bato.Naho ubundi byaba ari Injustice yuko abantu bamwe bahora muli Parliament,ikaba nk’umurage basigiwe n’ababyeyi babo.Niba byageraga no mu zindi nzego za Leta.Bwaba ari uburyo bwiza bwo kugabanya ubushomeli kandi bigakuraho Injustice.twese iyo dushaje,ubwonko bwacu bukora nabi kandi intege zacu zikagabanyuka.Niyo mpamvu Leta iteganya imyaka ya Retirement (Ikiruhuko cy’izabukuru).Aba basaza nta kibazo bazagira kuko bose bakize kandi RSSB izabaha Pension.

10
Analyst 2018-07-11 04:53:57

FPR se ni yo ishyiraho ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa? Ndabona hemejwe ko uwo murimo Zeno yari yarawuhawe na FPR ga!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza