IGIHE

NEC yiseguye kuri Nsengiyumva wahataniye kuba Umudepite izina rye rikandikwa nabi

8 7-09-2018 - saa 21:15, Mathias Hitimana

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko biseguye, bakanihanganisha Nsengiyumva Janvier, wahataniraga kuba Umudepite izina rye rikandikwa nabi ku rupapuro rw’itora.

Izina ry’uyu mukandida wari mu cyiciro cy’abigenga aho kuba “Nsengiyumva Janvier” ryasohotse ari “Nsengimana Janvier”.

Ibi byamuteye impungenge ko hari amajwi yahombye ariko uko kwibeshya kumaze kumenyekana Komisiyo y’Amatora yasabye abatoresha gusobanurira abaje gutora.

Impaka zarakomeje komisiyo ijya mu mishyikirano na Nsengiyumva, haboneka umwanzuro wishimiwe n’impande zombi.

Mu gutangaza amajwi ya burundu y’abatsinze amatora, Prof. Mbanda, yavuze ko hataramenyeka neza aho ikosa ryabereye mu kwandika izina rye nabi, hagati ya komisiyo n’icapiro.

Yemeje ko komisiyo yamusabye imbabazi. Ati “Twagerageje kumwereka ko tubona ko nta mbogamizi byagize ku majwi yabonye, tumurema umutima, tumusaba ko atababara cyane kandi ko akiri muto azakomeza, ko ubutaha tutazongera gukora iryo kosa.”

Yakomeje avuga ko na Nsengiyumva yandikiye komisiyo yemera ibyavuye mu matora.

Nsengiyumva kandi yanditse ubutumwa ashimira abari bamuhaye amajwi, anabahamiriza ko nyuma yo kwegera komisiyo yasanze ayabaruwe ari yo bamuhaye.

Nsengiyumva yanagaragaje ko adacitse intege, ati “Nubwo ntabashije kugeza ku majwi anyemerera kubona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko, nzakomeza nkorere urwambyaye kandi nzakomeza gutanga umusanzu wanjye mu kubaka u Rwanda.”

Nsengiyumva Janvier yari umwe mu bakandida bigenga bane barimo Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein, Mpayimana Philippe wanahataniye kuyobora u Rwanda mu 2017.

Aba bose nta n’umwe wagize amajwi 5% amuhesha kwinjira mu Nteko.

Nsengiyumva Janvier wahataniraga kuba Umudepite izina rye rikandikwa nabi ku rupapuro rw'itora

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bwimba 2018-09-09 15:07:06

None se ubwo birahagije kwisegura gusa? NEC ikoresha abakozi bangana iki bahembwa angahe? Ubu nubujiji butagomba kwihanganirwa. Bazi gusoma no kwandika? ayo ma listes ajya gusohoha agashyirwa mu macapiro bose bari basinziriye? Dukeneye ikosora vuba na bwangu.Ibi ubikoze mu kindi gihugu abantu bamwe bahita beguzwa ako kanya.

2
Munyarwanda 2018-09-08 23:25:42

Ibi nabishima ahawe indishyi ya cash cg gushumbushwa undi mwanya ujyanye nu bushobozi bwe byakwanga amatora agasubirwa ikiguzi cyabyo kikirengerwa na nyirabayazana !!!

Ibingibi bikozwe mu bihugu bindi urubanza rwavamo rwarusha inyungu kure kuba MP mu parliament !!!!

Yarega agasaba indishyi nka 2.000.000 USD kandi yatsinda ibimenyetso arabifite uru rwaba urucabana

None baramuhinjaritse cg bamushyize ho igitsure araruciye ararumira abanyarwanda tugira ikosa ryo guceceka ubu kera zarahinduye imirishyo azatubwira ukuri kwa gahinda ke reka tubitege iminsi !!!!

3
Rugamba 2018-09-08 09:57:21

Urakoze rata Nsengiyumva. Mu by’ukuri abakandida bigenga nibo biyamamaje banakora efforts zigaragara n’ubwo nta majwi bagize
naho ibyo gutora ikigare ngo ni liste y’ishyaka byo nta kigenda

4
Akumiro 2018-09-08 08:24:09

Uziko uyu musore bari bamutinye wana bati reka duhindure izina rye.

5
Akumiro 2018-09-08 08:24:09

Uziko uyu musore bari bamutinye wana bati reka duhindure izina rye.

6
kabango 2018-09-08 05:00:09

Baramuha undi mwanya! ubuyobozi ni bwinshi, baramusimbuza umwe mu binjiye mu nteko!

7
ddd 2018-09-08 03:34:35

n importe quoi!! quelle démocratie.ari ahandi amatora yasubirwamo

8
Sakega 2018-09-07 15:42:07

Imbogamizi zirimo, commussion yisubireho.

Kwamamaza