IGIHE

NEC yagejeje ibikoresho ku biro by’itora mu mahanga

0 29-08-2018 - saa 13:00, Mathias Hitimana

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko yagejeje ibikoresho ku biro by’itora muri diaspora birimo kuri za ambasade n’ahazatorera abari mu butumwa bw’amahoro, mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo isaha y’amatora y’abadepite igere.

Amatora y’abadepite ateganyijwe ku wa 2 Nzeri ku banyarwanda bari mu mahanga naho abari imbere mu gihugu bazayazindukiramo ku wa 3 Nzeri 2018.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yatangarije IGIHE ko ibikoresho birimo impapuro z’itora byagejejwe muri diaspora mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Yagize ati “Ibyo mu mahanga byose byaragiye, ibya nyuma byagiye ejo [ku wa 28 Kanama 2018].”

Yakomeje avuga ko ibikoresho byabanje kugezwa mu bihugu birimo abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro, nka Sudani y’Epfo, Centrafrique, Haïti n’ahandi.

Munyaneza yavuze ko imbere mu gihugu, hagati ya 30-31 Kanama ari bwo ibikoresho by’amatora bizavanwa i Kigali bikagezwa ku turere.

Ku wa 1 Nzeri 2018 ibikoresho bizakurwa ku turere bigezwe ku Murenge; ku wa 2 Nzeri bigezwe ku masite azatorerwaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, aheruka kubwira IGIHE ko biteguye gucunga umutekano haba mu bikorwa byo kwiyamamaza no “gufasha gutwara ibikoresho byo mu matora, aho bigeze hose tukanahaha umutekano wihariye.”

Abanyarwanda bari ku rutonde ntakuka rw’abazatora ari 7,172,612, barimo ibihumbi 46,955 bazatorera muri diaspora.
Mu mahanga hari site z’itora 115 zingana n’ibiro by’itora bizakoreshwa.

Imbere mu gihugu, Umujyi wa Kigali ufite site z’itora 182, Intara y’Amajyepfo ifite 565, iy’Amajyaruguru ifite 445, iy’Iburengerazuba ifite 584 naho iy’Iburasirazuba ifite 580.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida birarimbanyije baba ab’imitwe ya politiki irimoUmuryango FPR Inkotanyi n’indi byifatanyije; PSD; PL; PS Imberakuri na Green Party; abigenga ndetse n’abo mu byiciro byihariye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza