Mushikiwabo yerekeje muri Cambodge, iwabo w’umwe mu basekuruza ba OIF

2 10-08-2018 - saa 10:35, David Eugène Marshall

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, uri mu rugendo rwo gushakisha amaboko yo kumushyigikira mu matora ku Bunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, kuri uyu wa Kane yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Cambodge, Prak Sokhonn mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Ubu, Mushikiwabo ari ku muri Asia, hakaba hari hatahiwe igihugu gifite amateka akomeye muri OIF, kuko ari cyo nkomoko ya Norodom Sihanouk wabaye umwami w’icyo gihugu, we n’abantu bazwi nka Habib Bourguiba wabaye Perezida wa Tunisia, Léopold Senghor wayoboye Sénégal na Perezida Hamani Diori wayoboye Niger, bafatwa nk’abasekuruza ba Francophonie.

Mushikiwabo yerekeje muri icyo gihugu aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Guinea, Mamadi Touré, mu biganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati ya Cambodge na OIF nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’icyo gihugu.

Itangazo ryasohotse rigira riti “Iyi nama yibanze ku kurebera hamwe ugushimangira umubano n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, no kureba uko Cambodge yashyigikira kandidatire ya madamu Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu matora ateganijwe kubera muri Armenie ku wa 11 na 12 Ukwakira 2018.”

Cambodge ni ubwami bugendera ku Itegeko Nshinga, buherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Asia. Icyo gihugu gituwe n’abaturage 16 204 486 kikagira ubuso bwa kilometero kare 181 035. Cambodge yabonye ubwigenge ku itariki ya 9 Ugushyingo 1953, nyuma y’uko kari agace gategekwa n’u Bufaransa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yashimiye abanya-Cambodge ku rugwiro bamwakiranye.

Yagize ati "Nejejwe cyane n’uburyo nakiriwe mu Bwami bwa Cambodge uyu munsi, kandi nashimye uko twahuje ibitekerezo na mugenzi wanjye ku hazaza ha OIF. Inshuro igihumbi, nshimiye ibihugu bya Mekong; abanyamuryango b’imena ba OIF!"

Mekong bikomoka ku ruzi rurerure rufite iyi nyito, ruza ku mwanya wa 12 mu zifite uburebure ku Isi rukaba n’urwa karindwi rurerure muri Aziya. Iryo zina rikunda no gukoreshwa umuntu ashaka kuvuga ibihugu bihurira ku kibaya cyarwo, birimo u Bushinwa, Myanmar, Laos, Thailand, Cambodge na Vietnam.

Biteganyijwe ko Mushikiwabo azaba ahanganye mu matora n’umunya-Canada Michaëlle Jean usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF guhera mu 2014.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

414 27 16-10-2018
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Betty 2018-08-10 12:20:49

Turakwishimiye abanyarwanda bari Hano cambodge ,welcome uri umuyobozi wikitegererezo kuri njyewe pee

2
Toure 2018-08-10 09:31:42

Icyakoze abanyamakuru muzi kuryoshya inkuru, ubuse kuba baragiye byobora ahatandukanye bihuriyehe na Cambodia?

Kwamamaza