Mushikiwabo yakoze mu jisho Kenneth Roth wa HRW ukunze kwibasira Kagame

39 4-08-2017 - saa 20:18, IGIHE

Uhereye igihe u Rwanda rwinjiriye mu myiteguro y’amatota y’umukuru w’igihugu, yabaye kuri uyu wa 4 Kanama 2017, itangazamakuru mpuzamahanga ryatangiye igisa n’irushanwa ryo gutangaza inkuru zinenga imiyoborere yarwo.

Kuri iyi nshuro uwagaragaye yibasira Paul Kagame kuri Twitter ndetse anatesha agaciro amatora abanyarwanda barimo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama ni umwe mu basanzwe bamenyerewe cyane muri uwo murongo, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyamerika urengera uburenganzira bwa muntu, Human Right Watch, Kenneth Roth.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo udakunze kuripfana kuri Twitter yagize ubutumwa bushaririye agenera Kenneth afata nk’umurwayi ukwiye ibitaro.

Mushikiwabo yagaragaje ko Kenneth ukorera muri Amerika afite uburwayi bwo mu mutwe, amurangira ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera mu Karere ka Gasabo, asa n’umubwira ko ari byo byabasha kumuvura indwara arwaye y’urwango kuri Kagame ndetse na Leta y’u Rwanda.

Abanyarwanda batari bake mu bakoresha Twitter banenze imvugo ya Kenneth ndetse bamwihanangiriza bamusaba gusigaho akareka abanyarwanda bagahitamo ibibabereye.

Kenneth Roth amaze imyaka irenga 7 yibasira Paul Kagame mu buryo bweruye. Yatangiye gukaza umurego cyane yifashishije Twitter mu myaka ya za 2010 - 2011. Kenshi yakunze kujya akorwa mu jisho n’abanyarwanda bakoresha uru rubuga nkoranyambaga, ariko ugasanga atagoheka.

Ubutumwa bwa Mushikiwabo, Kenneth na bamwe mu bagize icyo babivugaho buri aha hasi.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyamerika urengera uburenganzira bwa muntu, Human Right Watch, Kenneth Roth
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Bakame 2017-08-30 07:37:52
2
rutagengwa 2017-08-21 11:03:54

This Guy has led Human Rights Watch since 1993.
And no body has ever criticized him for leading HRM for such decades and no fruits ever harvested because just one year following his appointment he did not say any thing when Genocide was happening in Rwanda

3
Valens 2017-08-13 10:08:47

Hhhh, that man is seriously sick. He takes we Rwandese like babies for die. Ken, ken, ken, stop your cantacalas behavior. We know where we came from , where we are, and where we want to reach.

4
kamanzi 2017-08-10 11:36:03

Niko babaye banezezwa Nuko twahora mubibazo

5
JACKSON 2017-08-09 03:37:36

UYU MUGABO MU MWIHORERE NTABWO BAKUNDA UWO BABONYE UFITE IBITEKEREZO BIHAMYE BIVUMBURA UBUCAKURA BWABO! MBESE YE , AMAHANO YABAYE MURWANDA KO BAARI BAFITE IMBARAGA KO NTACYO BAKOZE! NI BARINDAGIRIRE AHANDI. NTITURI INSINA NGUFI.

6
Nkundurwanda 2017-08-05 17:33:06

Dear Americans I apologize to you, due to this msg it’s because your fellow Kenneth has hurt us (Rwandans )therefore I advise you to take him to psychologyist Doctors because he might have a mental disorder or brain problems and don’t treat us Rwandans as if we don’t know what we are doing , This abnormal man was alive in 1994 genocide against Tutsis when millions of them were killed what did he do to stop that action against humanity? Now we. National we decided to how we need our country to be led then he is barking that Human Rights, Human Rights plz tel him that we fear nothing and if needs to die we do it for our rights , therefore he should stop wasting his time running after what left him or after nothing he seems to be dreaming or thinking that we still in 1994 situation otherwise he is shaming all Americans and if he doesn’t stop we shall find solutions for ourselves and we have that power and authority, ( Plz advise and assist him since he doesn’t know the current Rwandans situation)

7
Frank 2017-08-05 14:46:25

Nabanze ajye kubibwira Kim Jong Un nakemura icye abone kuza gushakira amaramuko ku Rwanda.Kagame akorera abanyarwanda ntakorera abanyamerika,niba atamushaka ajye ahumiriza nabona inkuru zimuvugwaho,nazumva apfuke amatwi.Kandi uretse agasuzuguro,arareba akabona abanyarwanda batoye gutyo ari injiji ku buryo batazi ibyo bakora?

8
Joy 2017-08-05 14:22:39

Mwiriwe neza banyarwanda bavandimwe, muve kubazungu baba bari munyungu zabo, ubuse koko hari umunyarwanda wakwibuka ahotwavuye akifuza gusubirayo, cyereka udatekereza. Banyarwanda Imana yaduhaye umugisha woguhitamo neza , mureke dukomeze kureba kure, barusahuzi abo bashaka kuduteza umwiryane twarabamenye, nibirwarize ubwabo a banyarwanda turihagije. Paul Kagame Oyeeeeeeeeeeeeee

9
Sapalimo 2017-08-05 11:34:21

A Roman thinker used to say that"ex Africa semper aliquid novi
: out of Africa, always something new" . This lunatic, psychologically unbalanced and neo-colonial Kenneth can’t believe that something good can come from Africa. The un-African way elections have been organised in Rwanda is beyond his comprehension. He is used to elections marred by expansive bloody and uncontrollable elections. His hatred towards our leaders and Rwandans in general is the normal trend among whites in general. How can a small African country like Rwanda (land locked without mineral resources) achieve so much after the most brutal and fastest genocide of all times, organised by Rwandans themselves. I think that he is just jealous. His own countrymen got an IT president they never expected. Rwandans should be left alone to shape up their own destiny. What has been happening and will continue to happen since 1994 is "Ubusaza" of Rwanda. According to the French saying" Les chiens aboient et la caravane passe". Let us do it in our own way.

10
Brian 2017-08-05 10:15:11

Fellow Rwandans. Mureke twemere ko abazungu tutababeshya cg ngo tuba technike kumwe kwacu tu. White people especially Americans are intelligent /clever enough to cheat, lie on them or distract them. Honorable @Louisemushikiwabo with your due respect, honestly we all, yourself included know that Kenn Roth is right. Unfortunately there is nothing we can since these guys (white people) are Fair enough to keep their mouth shut. Yet I think direct confrontation with him can lead us to a dangerous situation.
Igihe pls let my msg go through in it’s entirely.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza