Muhima:Imidugudu yahize indi mu isuku n’umutekano yagenewe ibihembo

1 26-11-2016 - saa 19:51, Kanamugire Emmanuel

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhima wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bwagororeye Imidugudu itatu yahize indi mu kugira isuku n’umutekano.

Iki gikorwa kije nyuma y’amezi atatu ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima bukora ubugenzuzi bw’isuku mu duce twose tuwugize.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2016, ni bwo imidugudu itatu muri 34 iwugize yagaragayemo isuku kurusha iyindi, yahembwe.

Umudugudu w’Imihigo, ni wo wabaye uwa mbere uhembwa amafaranga ibihumbi 100 n’igikombe, uwa Kabiri uba uw’Impala wo mu Kagari ka Rugenge uhabwa ibihumbi 50,naho uwa Gatatu wabaye uwa Rugenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Ruzima John, yatangaje ko bahisemo guhemba iyi midugudu itatu ndetse n’Akagari kamwe mu Tugari turindwi tuwugize kugira ngo dutere umwete abaturage wo kurangwa n’isuku.

Umuturage witwa Dusima John, na we avuga ko iki gikorwa cyo guhemba imidugudu n’Akagari byaranzwemo isuku n’umutekano Umurenge wakoze ari cyiza cyane.

Yagize ati “ Ibi ni byiza kuko bizatuma n’abandi baturage bo mu midugudu cyangwa Utugari tutahembwe bakoresha uko bashoboye kugira ngo ubutaha na bo bazahembwe, ikindi bitugaragariza ko ubuyobozi bwacu bukora neza.”

Muri uyu muhango ubuyobozi bw’umurenge wa Muhima bwanishimiye kuba ari wo wababashije kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 100% mu Karere ka Nyarugenge.

Imidugudu yabaye iya mbere ihembwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Ruzima John
Umuturage witwa Dusima John yavuze ko iki gikorwa gikangura abantu bigatuma bita ku isuku y'aho batuye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
fasha 2016-11-26 09:31:19

Ni byiza ubwo Muhima isigaaye igira isuku.
Haasigaye urusaaku rwo mu tubare rumeze nk’urwo mu tubari za Kongo.
Nabyo babihagurikire kuko biheshaa isura mbi aho utwo tubari turi nka Samsungu iri hafi y’Umurenge igira urusaku ruhera mu gicuku kugeza mu rucyererera.

Kwamamaza