Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye uko u Rwanda rubanye n’amahanga

15 19-12-2016 - saa 11:27, Kanamugire Emmanuel

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rufite isura nziza mu mahanga, aho rwavuye ku kuba igihugu cy’amahano rukaba igihugu cyiyubashye kandi cyiteza imbere kigatanga n’umusanzu mu mahanga.

Mu kiganiro ‘U Rwanda twifuza mu bubanyi n’amahanga’, cyatanzwe na Minisitiri Mushikiwabo mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 14, yagarutse ku ishusho y’u Rwanda mu myaka 22 ishize n’aho rwerekeza mu bubanyi n’amahanga.

Yavuze ko mu myaka 22 u Rwanda rwavuye aho rwari ruzwi nk’igihugu cy’amahano, igihugu cyo gucirwaho imigani, rukaba rugeze aho ari igihugu cyiyubashye kandi cyiteza imbere kikagira n’umusanzu mu mahanga kuko ububanyi n’amahanga ari magirirane.

Yagize ati “Twavuye mu gihugu kirangwa n’ubwigunge tujya mu gihugu cyafunguye imitekerereze [...], politiki yacu y’ububanyi n’amahanga twifuza ko abanyarwanda bajya hanze bagahaha, ari ubwenge, ubukungu n’ibindi n’abanyamahanga tukabafungurira imipaka yacu.”

Mu rwego rwo guhuza imikoranire, Mushikiwabo yavuze ko kuva mu 2011 u Rwanda rumaze kwakira misiyo z’ibihugu n’abantu ku giti cyabo zigera kuri 54. Ibi bikaba bifasha gukomeza kubaka izina ryiza ry’igihugu.

Iterambere mu mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu rirakataje aho ubu ruri mu miryango nka EAC, ECCOAS, COMESA... umubare wa za ambasade zifite icyicaro i Kigali wavuye kuri 17 muri 1994 ugera kuri 28 n’ibihugu 9 bikaba bihagarariwe ku rwego rwa consul. Imiryango mpuzamahanga igera kuri 30 ikorera i Kigali, ambasade 44 zihagarariye ibihugu byazo mu Rwanda zifite icyicaro mu bihugu duturanye.

Mushikiwabo yakomeje avuga ko ubu u Rwanda rufite ambasade 34 zihagarariye u Rwanda mu bihugu 147 n’imiryango mpuzamahanga. Abahagarariye inyungu z’u Rwanda batari abanyarwanda mu bihugu 17. U Rwanda ruri mu miryango mpuzamahanga 201.

Icyerekezo cy’u Rwanda mu bubanyi n’amahanga

Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko aho u Rwanda ruri mu nzira nziza y’ububanyi n’amahanga, kandi ruzakomeza gushyira ingufu mu mikorere, kumenya aho politiki, umutekano n’ubukungu by’isi bigana kugira ngo bifashe igihugu kujya mu murongo w’ibindi.

Yakomeje avuga ko binyuze muri Rwanda Day no mu yandi mahuriro, Abanyarwanda bari hanze y’igihugu bazakomeza kwitabwaho kugira ngo batange umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Yagize ati “Inzira tuyirimo, twayigezemo, icyo dukora ni ugukomeza kureba uko tugenda dutera imbere mu bijyanye no kwegera no kurengera Abanyarwanda batuye mu mahanga. Igihugu cyacu cyaranzwe kandi gikomeza kurangwa no kwegera no kudaheza Abanyarwanda batuye mu mahanga.”

Kuva mu mwaka wa 2011, hategurwa igikorwa cyo guhura n’Abanyarwanda baba mu mahanga, Rwanda Day, bakabwirwa aho igihugu kigeze, hagasuzumirwa hamwe uruhare rwa buri wese mu kugiteza imbere.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Louise Mushikiwabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Mutabazi sam 2017-01-30 15:55:40

Byose numusaruro wa self help system,n’umutekano dufite

2
Ruganzu 2016-12-20 11:49:57

Ntabwo tubanye neza nabaturanyi bacu bo mumajyepfo ndetse nikindi gihugu kimwe kiduserereza SAfrica...ko ntacyo yabivuzeho se...

3
2016-12-20 02:25:54

Uyu mudamu iyo avuga ibijyanye n’inshingano ze numva nezerewe. U Rwanda rufite abantu bazi icyo gukora. Murakoze.

4
renatha 2016-12-20 01:27:56

benshi baza kutwigiraho kuko baba bazi ko hari icyo tubarusha, dukomereze aho rero twiyubakire u Rwanda tutanategereje ko batureba ahubwo ku nyungu zacu

5
renatha 2016-12-20 01:23:52

benshi baza kutwigiraho kuko baba bazi ko hari icyo tubarusha, dukomereze aho rero twiyubakire u Rwanda tutanategereje ko batureba ahubwo ku nyungu zacu

6
renatha 2016-12-20 01:19:01

benshi baza kutwigiraho kuko baba bazi ko hari icyo tubarusha, dukomereze aho rero twiyubakire u Rwanda tutanategereje ko batureba ahubwo ku nyungu zacu

7
Nkiko 2016-12-20 01:17:02

benshi baza kutwigiraho kuko baba bazi ko hari icyo tubarusha, dukomereze aho rero twiyubakire u Rwanda tutanategereje ko batureba ahubwo ku nyungu zacu

8
renatha 2016-12-20 01:15:40

tubanye neza n’ibihugu byinshi kandi bibishaka abatabishaka ntabwo twabahatira kudukunda

9
Nzukira 2016-12-20 01:14:49

Min Mushikiwabo, uri Imana y’i Rwanda pe, uri umuhanga byahamye

10
Neon 2016-12-20 01:14:07

igihugu kizakomeza gutera imbere, kizakomeza kubana neza n’amahanga dore ko kifitiye abayobozi beza

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza