Kuba Kiliziya idasaba imbabazi ku bakoze Jenoside sinzi ko batinya indishyi-Kagame

36 19-12-2016 - saa 15:16, Kanamugire Emmanuel

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba Kiliziya Gatolika iterura ngo isabe imbabazi ku ruhare abakirisitu bayo bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bishingiye ku mpamvu zinyuranye harimo n’ibindi bintu bifite imizi.

Iki kibazo cy’imbabazi zasabwe n’abasenyeri icyenda bayobora amadiyosezi agize Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kuwa 20 Ugushyingo, rivuga ko “Nubwo Kiliziya ntawe yatumye kugira nabi, twebwe abepisikopi gatolika, ku buryo bw’umwihariko, twongeye gusaba imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihayimana n’abakirisitu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.”

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuwa 16 Ukuboza 2016 nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida Kagame yabajije niba kudasaba imbabazi mu izina rya Kiliziya Gatolika muri rusange batinya kuryozwa indishyi cyangwa niba ari agasuzuguro gasanzwe gakorerwa Abanyafurika.

Ati “Nibwira ko ari byombi cyangwa hari n’ibindi birenze, sinzi ko batinya indishyi kuko hari aho bazishyura, aho hamwe uvuga bishyuye indishyi zitagira uko zingana. Ariko njye nibwira ko ibi bibazo byabaye mu gihugu cyacu ntabwo ari ibibazo bihera hano iwacu ngo birangirire hano iwacu. Ni ibibazo bifite imizi kuva kera.”

“Niba wibuka amateka, uzi umuntu witwaga Perraudin, yari Musenyeri. Perraudin icyo gihe n’abakolini b’iki gihe hari aho wigeze wumva hari aho batanira? Ayo ni amateka ntabwo ari ibintu mpimba, Perraudin yari umupadiri, yari Musenyeri ariko twari dufite n’ubukoloni bivanze.”

Yakomeje agira ati “Nabazaga ngo ahandi basabye imbabazi n’ubundi njye mbibona nk’aho ari abantu ku giti cyabo bakoze amakosa, ariko abo bantu ku giti cyabo kuko nk’ahantu muri Amerika n’ahandi aho abakuru ba Gatolika bafataga abana bakabangiza, ntabwo idini ryigeze ribabwira ngo abe ari ko mujya mubigenza. Ntawe ryigeze rituma.”

“Ni abantu babikoze bifata intera y’uko bisize urwego rw’idini ibara ribi. Bituma noneho abantu bavuga ngo ibi bintu ntabwo aribyo, bashaka n’amafaranga bishyura abari bahutajwe, barabishyura ariko bikorwa mu izina rusange, ntibyakorwa hariya gusa bifata intera yuko bigera ku buyobozi, biba muri Ireland, biba muri Australia…”

“Iyo bigeze hano abantu bagaceceka, bakavuga ngo oya babikoze ku giti cyabo nta wabatumye, n’abandi nta wari wabatumye. Njye rero nabaza ngo uko wagenje ibindi atari ko ugenje n’ibi, bose ko nta wabatumye n’ubundi? Kuki bigera aha? Icyo kibazo mbaza ubwabyo kirivugira, gisobanura aho bikwiye kuba bigana”.

Amakuru agaragaza ko kugeza mu 2014, kwishyura ku bibazo by’ihohoterwa ryakorwaga n’abapadiri byatwaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika akayabo kagera kuri miliyari $3, mu gihe nka Arkidiyosezi ya Melbourne muri Australia byayitwaye miliyoni $30 mu myaka 18 ishize.

Mu Ugushyingo 2015, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yagiriye uruzinduko rw’iminsi itandatu ku mugabane wa Afurika, mu bihugu birimo Kenya, Uganda na Repubulika ya Centrafrique, uruzinduko rwasobanuwe ko rugamije ‘Gusakaza ubutumwa bwa Yezu bwo kwiyunga, kubabarira n’amahoro.’

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ariko rero icyaha ntabwo kijya gisaza, icyaha cy’amateka nk’iki cyo gihoraho n’iyo wacyirengagiza umwe akagenda hakaza undi, kizahora kiganirwa, kibazwa. Twe ni ukubaza gusa ariko ndibwira ko rimwe hazaboneka ibisubizo wenda.”

Perezida Kagame yavuze mu minsi ishize umuyobozi wa Kiliziya Gatolika yaje mu karere nubwo ataje mu Rwanda ariko n’iyo bikorwa byari kwishimirwa, gusa ngo ntiyagize icyo avuga kandi azi ko ibivugwa bisiga izina ribi Kiliziya ayoboye.

Ati “Nibwira ko bifite inkomoko muri aya mateka yose.”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Shyaka 2017-01-22 00:09:10

Kiliziya nta legal obligation ifite yo gusaba imbabazi. Icyaha ni gatozi. ntaho ndabona gihamya ko Kiliziya yateguye/yashishikarije bayoboke cyangwa abihaye Imana gutsemba muri 1994. Involuntary Collective guilty or self-vilification is morally and legally wrong!

2
thierry tuyisenge 2017-01-17 02:27:22

Ni gusubiza hamwe

3
thierry tuyisenge 2017-01-17 02:27:21

Ni gusubiza hamwe

4
thierry tuyisenge 2017-01-17 02:27:20

Ni gusubiza hamwe

5
thierry tuyisenge 2017-01-17 02:27:19

Ni gusubiza hamwe

6
thierry tuyisenge 2017-01-17 02:27:18

Ni gusubiza hamwe

7
[email protected] 2017-01-04 02:30:24

Gushyirahamwe bitanga umusaruro kdi yasabye ikintu kingenzi ijambo ry’Imana ribivugaho .Gushyirahamwe ibitekerzo gushyirahamwe amaboko abantu bagera kuri byinshi bitandukanye cyane baba bafite intumbero y’icyerekezo.

8
Nkunzurwanda 2016-12-22 10:30:06

Abantu kumva kimwe biragora ninacyo gituta kuyobora abantu bigora. Sinzi impamvu harabigizankana berekana ko Vatican idakwiye gusaba imbazi Leta y’Urwanda!
Sindeba aho bigoreye kubyumva.
Uvize ngo Leta ntiyakwishyuzwa amakosa yabaye kuri Leta yariho mbere igihe ayo makosa yakorwaga, nabyo sindeba aho bigoreye kumva. Iyi ni leta yu Rwanda yishe Abanyarwanda mugihugu cyu Rwanda.
Isimburwa nindi yaba Nyarwanda yabarokeye.

Ntayindi Leta yakwishyuzwa ariko bibaye aribyavuye hanze mukindi gihugu, nubwo byaba bimaze imyaka nimyaniko irabyishyuzwa ibyo nibisanzwe. Vatican babe intwai basabe imbabazi Leta y’Urwanda bokubikira abazategeka Vatican nyuma uyo misaraba.
Amaraso yinzirakarengane yamenetse muri ruriya Rwanda azazunguza benchi batakabicyetse kuko ngo " yaramaraso yabirabura da".

Basabe imbabazi banatange indishyi zamibabarobashyize mubayarwanda. Guceceka ntibizabakura mubimwaro barimo dore ah batwikomeye.

9
Ruganzu 2016-12-22 02:01:59

Rwaka rero ibyo uvuze harimo ukuri hakabamo nikinyoma.Abakoloni baje muri Africa ntibaje mu Rwanda gusa kandi uretse ibibi bike bakoze urebye ibyiza bazanye ni byinshi no kuba ushobora kwandika mu Kinyarwanda ni ukubera bo.Banza usobanurire abato uko ubutegetsi nyarwanda..ubwami...bwari bumeze,ibyo bwakoreraga abahutu,unasobanure igikingi icyo aricyo,umugaragu,kunyaga,ibishahuro,...etc nandi magambo uyu munsi fpr idashaka kumva avugwa.Sinzi niba ibyabereye Kurucunshu ari abazungu babiteye cg nabyo byakwitwa imbarutso ya genocide yakorewe abatutsi! Niba imbabazi zibaho abatutsi mukarere bakagombye gufata iyambere muvusaba imbabazi andi moko yo muri Congo,Rwanda na Uganda...sinarangiza reka mpinire aho...Kiliziya gatorika ntinyeganyezwa numiyaga ihuha kuko yubatswe kurutare Yezu.Niba mbeshya reba Kibeho yababuriye hakiri kare mukavunira ibiti mumatwi

10
Umusomyi Sarah 2016-12-21 10:27:08

Ese bati ibi bintu bizarangira bite ? Ese mama, ko icyaha ari gatozi, kikaba gikwiye kubazwa buri muyoboke wagikoze, Kiriziya Gatorika ninanirwa gusaba imbabazi izamena igende ? Bariya bihaye Imana se bo bazemera babe aba Maritiri ? Leta se izagezaho ive ku izima ivuge iti nihabeho ubumwe n’ubwiyunge naho ibindi tubivemo ? Ni ukubitega amaso.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza