IGIHE

Inyandiko z’ubutasi bw’u Bufaransa zahishuye amazina y’abatanze itegeko ryo guhanura indege ya Habyarimana

54 6-02-2019 - saa 10:23, Rabbi Malo Umucunguzi

Inyandiko z’Urwego rw’u Bufaransa rushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu, DGSE, zagaragaje ko guhera mu 1994 u Bufaransa bwari bufite amakuru ko abatanze itegeko ryo guhanura indege ya Juvenal Habyarimana ari Colonel Theoneste Bagosora na Laurent Serubuga.

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, haracyibazwa byinshi birimo n’uwahanuye indege Falcon 50 yari itwaye Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira.

Inzego zitandukanye zakomeje kubishinja ubuyobozi b’u Rwanda izindi zigaragaza ko ari abahezanguni n’Abahutu, ndetse abacamanza b’Abafaransa bakora amaperereza y’urudaca kuri iki kibazo cyanateje igitotsi mu mubano w’ibihugu byombi. Mu ukuboza 2018 nibwo byatangajwe ko iri perereza rifunzwe burundu.

Nyamara inyandiko z’Urwego rushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu, DGSE, zigaragaza ko u Bufaransa bwari bufite amakuru ku bahanuye indege ya Habyarimana kuva bikimara kuba. Bushinjwa ko ari nabwo bwarigishije agasanduku k’umukara kabitse amakuru yayo yose.

Kuva mu myaka ishize, ibinyamakuru Radio France na Mediapart byagiye bishyira hanze amakuru menshi u Bufaransa bubitse ku Rwanda arimo n’uburyo icyo gihugu cyahaye intwaro leta yashyize mu bikorwa jenoside.

Ubu ikigezweho ni ubutumwa DGSE yandikiye abarimo Perezida Mitterand ku makuru uru rwego rwari rufite ku wahanuye indege yari itwaye Habyarimana.

Inyandiko ibigaragaza ni iyo ku wa 22 Nzeri 1994 yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo ku wa 17 Nzeri 2015 mu gihe cy’iperereza ryakorwaga n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ku wahanuye indege ya Habyarimana.

Inavuga mu izina ‘abahezanguni babiri’, "ba colonel [Théoneste] Bagosora wahoze ayobora ibiro bya Minisitiri w’Ingabo na [Laurent] Serubuga wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (FAR), nk’abatanze itegeko ry’igikorwa cyo ku wa 6 Mata 1994."

Ku wa 12 Nyakanga 1994 nyuma y’amezi abiri bibaye, DGSE nabwo yari yagaragaje ko iyo ndege yahanuwe n’abahezanguni b’abahutu bagamije kwikiza Perezida Habyarimana wari wemeye kumvikana na FPR Inkotanyi.

Ni umugambi wateguwe

Muri iyo nyandiko, urwego rw’ubutasi rugaruka ku rugendo rwa colonel Bagosora ufatwa nk’umwe mu bacuze umugambi wa Jenoside ndetse agakatirwa gufungwa imyaka 35 n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, na colonel Laurent Serubuga, uba mu Bufaransa guhera mu 1998.

Nk’uko DGSE ibivuga, "aba bombi bavuka i Karago ari naho kwa Habyarimana, bombi [Bagosora na Serubuga] babonwaga nk’abazamusimbura ku butegetsi. Gusezererwa mu ngabo mu 1992 na Perezida Habyarimana mu gihe bari bizeye ipeti rya General n’ibindi byubahiro, byabaye intangiriro yo kwivumbura no kwiyegereza Agathe Habyarimana, unafatwa nk’uwari ku izingiro ry’Akazu ku butegetsi.”

"Icyo gitero [ku ndege ya Habyarimana] cyari cyitezwe mu gihe kirekire n’abahezanguni b’abahutu. Iyicwa ry’abaminisitiri batari bashyigikiye imigambi yabo ndetse n’abatutsi nyuma y’iminota mike indege Falcon ya perezida ikimara kuraswa, rigaragaza urwego ruhanitse ibi bikorwa byari byarateguweho."

Si ubwa mbere DGSE yari imenyesheje amakuru nk’aya inama nkuru ya leta. Ku wa 13 Gashyantare 1993, Abafaransa bakora mu iperereza bavuze ko mu Rwanda hategurwaga icyiswe gusukura gishingiye ku moko, kandi abagombaga kukigiramo uruhare n’abantu bari hafi y’umukuru w’igihugu.

Ku wa 8 Mata 1994 nyuma y’iminsi ibiri indege irashwe nabwo izo nzego z’iperereza zanditse ko "ibirimo kuba byafatwa nk’ihangana ry’Abahutu bo mu Majyaruguru n’Abahutu bo mu mayepfo" gusa ngo "bishobora kuba ari umugambi wa politiki uteguye kandi wizwe neza, nk’uko bigaragara mu gitero, hashingiwe ku bwoko."

Ku wa 11 Mata 1994 bwo DGSE yavuze ko ibisasu bya missile byarashwe ku ndege ya Habyarimana "byaturutse mu nkike z’ikigo cya gisirikare cya Kanombe", cyagenzurwaga n’umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru.

Uru rwego rugaragaza ko ntaho FPR yari guhurira n’iki gitero, ku buryo “kuvuga ko ibyo bisasu byaba byararashwe n’abasirikare ba FPR bitumvikana.”

DGSE yakomeje iti “kugira ngo wegere ikibuga cy’indege bisaba kunyura kuri bariyeri nyinshi z’abasirikare kandi ako gace nta musivili wemerewe kukageramo. Ahubwo abajandarume n’abasirikare ba MINUAR nibo bahari. Bisa n’aho ibisasu byarashwe n’abantu batojwe neza bari imbere mu gace karindiwe umutekano."

Iperereza ryakozwe n’abacamanza Trévidic na Poux naryo mu 2012 ryemeje ko ibisasu byarashwe iyi ndege byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, ahari harinzwe n’umutwe w’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu.

U Bufaransa buhuza n’u Bubiligi

Amakuru yatanzwe n’urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa, ashimangirwa neza n’ay’urwego rw’u Bubiligi rushinzwe ubutasi, SGRS.

Ku wa 7 Mata 1994 SGRS wavuze ko "abahanuye indege atari FPR yari ku musozi, ahubwo bashobora kuba ari abasirikare badashaka amahoro."

Ku wa 12 Mata uru rwego rw’Ababiligi rwanditse ko "mu Rwanda, buri wese arimo gutekereza ko ari colonel Bagosora watanze itegeko ryo guhanura indege yari itwaye perezida", ibintu byashimangiwe ku wa 15 Mata n’umwe mu batanze amakuru ko "ari colonel Bagosora uri inyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida."

Ku wa 19 Mata 1994 uru rwego rwashimangiye ko "ibirego bishinja FPR icyo gitero bidahuza n’ukuri", ko ahubwo ari abantu bakomeye ku butegetsi.

Ubwo butumwa bwanashimangiwe n’ubuhamya bwa Jean Birara wabaye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Ku wa 26 Gicurasi 1994 yabwiye abasirikare b’Ababiligi bakoraga iperereza uburyo abahezanguni b’Abahutu bakaba n’bantu ba hafi ba Bagosora, bacuze umugambi wo guhitana Habyarimana "wari wamaze kwiyemeza gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha", yagenaga uburyo bwo gusaranganya ubutegetsi na FPR.
Birara yavuze ko ari Colonel Bagosora "umwanzuro wo guhanura indege ya Perezida" Habyarimana, abyumvikanyeho n’abantu be.

Ku wa 22 Mata 1994, inzego z’iperereza z’Ababiligi zavuze ko bigaragara neza ko abahanuye iyo ndege ari agatsiko k’abahutu kari imbere mu gisirikare, kagizwe n’abantu ba hafi b’umugore wa perezida kuko abavandimwe na babyara be bari abantu bakomeye ku butegetsi. Ngo baba barabikoze barwana ku byubahiro byabo.

Amerika nayo hari ibyo yabonye

Inyandiko y’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iperereza n’Ubushakashatsi yo ku wa 7 Mata 1994, "yamenyeshaga ambasaderi David Rawson ko abasirikare b’abahezanguni b’Abahutu (bashobora kuba bari mu barinda perezida) ari bo bagabye igitero ku ndege yari itwaye ba Perezida Habyarimana w’u Rwanda na Perezida Ntaryamira w’u Burundi."

Inyandiko yagenewe Minisitiri w’Ingabo wa Amerika ku wa 8 Mata 1994, yasubiragamo ya nteruro ko "abahezanguni n’abahutu bashobora kuba ari bo bahanuye indege ya Perezida."

Ikinyamakuru cyabajije Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru w’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa icyo gihe, icyo avuga kuri iyo nyandiko yo ku wa 22 Nzeri 1994 igaruka ku ruhare rw’abahezanguni b’Abahutu mu ihanurwa ry’iyo ndege.

Ati “Birashoboka cyane. Habaga hari inyandiko ziturutse ahantu hatandukanye zigaruka kuri ibyo bibiri [Kuba yarahanuwe na FPR no kuba ari abahezanguni b’abahutu]. Mu buryo bwose, ababikoze bashakaga kuburizamo amasezerano ya Arusha: Amasezerano ya politiki yasabwaga n’u Bufaransa.”

Bagosora kandi yavuzwe mu manyanga yafashije Guverinoma yariho kwinjiza intwaro mu gihugu zivuye muri Seychelles zikanyura i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe u Rwanda rwari rwarafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye.

Inyandiko zigaragaza ko hinjiye toni 80 z’intwaro mbere gato ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi zinyuzwa ku kibuga cy’indege cya Goma cyarindwaga n’Abafaransa.

Col Bagosora yakatiwe gufungwa imyaka 35 nyuma yo guhamwa no kugira uruhare muri Jenoside yakorwe abatutsi mu 1994
Col Laurent Serubuga yari umwe mu bafashije Habyarimana kugera ku butegetsi
Inyandiko z’urwego rw’ubutasi zahishuye ukuri u Bufaransa bubitse ku wahanuye indege ya Habyarimana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

1
DYDY 2019-02-13 07:51:32

mugasa iyo mvugo yavuzwe na madam wa habyarimana hhh ati c me tuer 2 fois,gusa ibyiyi ndege nabyo rero niba ntaza gihamya bajye babijyana hirya narinziko byarangiye none biragarutse kuki ibintu nkibi iteka bihora biza aruko tugiye kujya muri period yicyunamo

2
Elias Mandea 2019-02-07 23:21:47

Jyewe. Ikintangaza nikimwe. Icyunamoo iyo kegereje. Bazana ibyindege. Kugirango. Bashake umujinya. Kuki batabizana. Nko mukwezi kwa 7. Babonye hasigaye ukwezi niminsi mike. Ati. Indege. Ya kinani.ahhaaaaa. Nzaba mbabrirwa

3
Elias Mandea 2019-02-07 23:21:47

Jyewe. Ikintangaza nikimwe. Icyunamoo iyo kegereje. Bazana ibyindege. Kugirango. Bashake umujinya. Kuki batabizana. Nko mukwezi kwa 7. Babonye hasigaye ukwezi niminsi mike. Ati. Indege. Ya kinani.ahhaaaaa. Nzaba mbabrirwa

4
Bonne 2019-02-07 19:35:37

Mujye mukura inkinamico aho

5
Bonne 2019-02-07 19:35:36

Mujye mukura inkinamico aho

6
Kamali 2019-02-07 12:38:10

ABAZUNGU BACYARYANISHA ABANYAFURIKA kweli aho igihe kigereye twakirinze GATANYA ko ari bo banateje ibi bibazo byose turimo duhangana n’ ingaruka bo bigaramiye!!

7
Kamali 2019-02-07 12:38:09

ABAZUNGU BACYARYANISHA ABANYAFURIKA kweli aho igihe kigereye twakirinze GATANYA ko ari bo banateje ibi bibazo byose turimo duhangana n’ ingaruka bo bigaramiye!!

8
kavuna 2019-02-07 07:44:25

Harya abageze bwa mbere aho iyo ndege yaguye, ntibakwiriye kubazwa ibyo ra? Amacenga aragatsindwa: bahungishije umupfakazi wa Habyarimana, agiye mu ndege imwe n’abatwaye boîtes noires 2 za Falcon berekeje i Paris, we haba no kurabukwa. Askyiiii

9
munzira 2019-02-07 06:18:02

murapfa umunumwe nu mubare wabana yasize baripfubyi na babyeyi yagize inshike barabyaye nune yabahangayitse nabo baribafite amaraso di ndumva twese twaceceka kuko turaturanye turatuje kandi twarabuze ababyeyi twakundaga nabavandimwe ntidusakuza arikomwe umunwa wabariye ukomeze ubarye rero.

10
Chris 2019-02-07 02:56:45

Ese ubundi ibi barabigarura ngo bitumarire iki? Izo nterahamwe zimeza ko ari FPR yahanuye indege, nanjye nazibwira nti niba ari FPR koko yayihanuye yaramaze!!!! President muzima ufite umutwe ushinzwe kumurinda uhanura indege ye gute; iruhande rw’ikibuga k indege cye, ikigo cya gisirikare cye, akanagwa iwe mu rugo, then ukaza ugatwara n agasanduku k’umukara abo bagaragu be batarakubona!!!!!?????? Niba ari uko byagenze barakoze. Nongere mbisubiremo BARAKOZE ( Uwo utarabashaga kwirinda ubwe yari kumarira iki abanyarda?????) Ikindi wakwibaza uti lists z abatutsi bagombaga kwicwa; imipanga yari yaraguzwe byari ibyo gukora iki?????
Muri macye genocide yari yarateguwe kdi nabayikoze turabazi. Ndumva imbaraga rero zashyirwa mu guha ubutabera ababuze ababo muri genocide iby indege mukabirekera Bagosora n abari bamushyigikiye

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

Kwamamaza