IGIHE

Indege ya Kenya Airways yahagaze i Kigali igitaraganya kubera umugore utwite

13 13-03-2019 - saa 13:19, Rabbi Malo Umucunguzi

Indege ya Kenya Airways yavaga i Nairobi yerekeza i Bamako muri Mali, hagaze igitaraganya ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, nyuma y’uko umugore utwite wari uyirimo yari agaragaje ko afite ikibazo.

Umwe mu bakozi bo ku Kibuga cy’Indege i Kanombe yabwiye IGIHE ko umugore utwite ari we "watumye iyo ndege ihagarara i Kigali, iramusiga, ibona gukomeza."

Umuyobozi wa Kenya Airways mu Rwanda, Stella Ndunge, yavuze ko iyo ndege yerekezaga i Bamako na Dakar, irimo umugore utwite ugiye iwabo muri Senegal.

Ati "Yaje kugaragaza ibise, duhita dusaba ko indege ihagarara ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, ni uko twageze i Kigali. Ariko tuhageze umugore yahise ajyanwa kwa muganga, indege yo ihita ikomeza ijya i Dakar na Bamako."

Kenya Airways ivuga ko iyo ibintu nk’ibyo bibaye, icya mbere aba ari ukugeza umugenzi kwa muganga ubundi bakamenyesha umuryango we. Uyu mugore yerekezaga iwabo muri Senegal aturutse muri Angola.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga uwo mugore yari ataribaruka, ndetse ngo bishobora ko igihe cyari kitaragera, ahubwo ari ibibazo byasembuwe n’ubutumburuke indege yari igezeho.

Uyu mugore yahise ajya kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, muri metero nke uvuye ku kibuga cy’Indege.

Indege ya Kenya Airways yajyaga i Bamako yasabye guhagarara i Kigali kugira ngo umugore utwite wari uyirimo ahabwe ubufasha
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Guɲ 2019-04-16 02:19:52

Nibyiza gufasha umubyeyi pe,,,,ntamuntu numwe wagirira ikibazo murwimisozi 1000

2
Natal 2019-04-03 03:59:25

U Rwanda twifuza. Thumbs up!!

3
Excel Altoq 2019-04-01 02:58:33

Human rights are achieved in Rwanda

4
Jeremie 2019-03-23 21:55:16

Birashimishije cyane, U Rwanda Rwakoze Iby’ ubutwari pe.

5
Habihirwe Jean Baptiste 2019-03-17 00:38:46

Ok Ndabishimye

6
Ben 2019-03-14 11:36:44

Erega Urwanda Yehova yiridwa ahandi Agatahayo.

7
chacha 2019-03-13 23:33:44

mbega ibintu byiza ndarize!!!!

8
Faustin 2019-03-13 20:17:49

Uwo mwana azahabwe ubunyarwanda!

9
Adolf 2019-03-13 16:47:28

Ndashimira abatanze ubufasha cyane airport kanombe

10
Adolf 2019-03-13 16:46:38

Ndashimira abatanze ubufasha cyane airport kanombe

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza