IGIHE

Impuguke zagaragaje ko iterambere rya Afurika ridashoboka igihe urubyiruko rusuzugura ubuhinzi

1 21-08-2018 - saa 17:38, Ferdinand Maniraguha

Impuguke zitandukanye zagaragaje ko nta terambere umugabane wa Afurika uzageraho igihe urubyiruko rudakundishijwe ubuhinzi, kuko ari rumwe mu nzego zikomeye ku bukungu bw’ibihugu kandi rutanga akazi ku bantu benshi.

Byatangarijwe i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kanama 2018, ubwo hatangizwaga inama nyafurika yiga ku buryo urubyiruko nyafurika rwakwifashishwa mu buhinzi hagamijwe kurwanya inzara.

Urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 rugize 60% by’abatuye Afurika yose ndetse biteganyijwe ko mu 2050 muri Afurika ruzaba ari miliyoni 350.

Nubwo umugabane wa Afurika ufite 60% by’ubutaka buhingwa bwo ku Isi, imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2016 wasohoye miliyari 35 z’amadolari ijya guhaha ibiribwa hanze, kandi nta gikozwe zishobora kwikuba gatatu mu 2025.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yavuze ko iterambere ry’ibihugu rizashingira ku iterambere ry’ubuhinzi, kuko uru rwego rukubye inshuro eshatu izindi mu kugabanya ubukene.

Yakomeje agira ati “Si ibanga twese tuzi ko urubyiruko rudakunda kubona ubuhinzi nk’ahantu habaha akazi ariko bazarwibonamo igihe bazaba babukundishijwe ari nako bububonamo inyungu.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’Ibiribwa (FAO), Jose Graziano da Silva yavuze ko Guverinoma zikwiye gushyiraho ibikorwa remezo byorohereza ubuhinzi ku buryo urubyiruko rudakomeza kubona urwo rwego nk’urwasigaye inyuma.

Yavuze ko ubuhinzi bukenewe ari ubwifashishije ikoranabuhanga kandi butashoboka igihe urubyiruko rutabifitemo uruhare, kuko ari narwo rwumva cyane ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ikoranabuhanga rifasha urubyiruko guhanga udushya ari nako rihanga imirimo mishya, rihuza abahinzi n’abashaka umusaruro, bikagabanya igiciro, bikagabanya ibihombo kandi rikongera umusaruro.”

“Mu myaka iri imbere, ibikorwa byinshi by’ubuhinzi bizaba bisaba ubumenyi mu ikoranabuhanga. Tugomba rero kubaka ubushobozi bw’abahinzi n’urubyiruko kugira ngo bazabashe gukoresha iryo koranabuhanga.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda rukora ubuhinzi (RYAF), Hategekimana Jean Baptiste yavuze ko ikibazo urubyiruko rufite ari imyumvire, ari nayo igomba guhinduka kugira ngo rubone mahirwe ari mu buhinzi.

Yavuze ko gukora ubuhinzi bitavuze kujya mu murima gusa, ko n’abize gutubura imyaka, ikoranabuhanga n’ibindi babyifashisha bashakira ibisubizo ibibazo biri mu buhinzi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biha agaciro kanini ubuhinzi aho mu 2020 Guverinoma y’u Rwanda yiteze ko ababukora bazaba bangana na 50 %, bavuye kuri 72 % babukora muri iki gihe.

Inama yitabiriwe n'abagera kuri 500 baturutse hirya no hino muri Afurika
Iyi nama yitabiriwe n'urubyiruko rutandukanye rukora ibjyanye n'ubuhinzi
Minisitiri Mukeshimana yavuze ko nta terambere rizashoboka igihe urubyiruko ruzaba rutari mu buhinzi
Umuyobozi w'Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), Jose Graziano da Silva
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
BYIRINGIRO JEAN PRINCE 2018-08-22 00:16:30

i rwinkwavu abanyeshuri bafite ikibazo cyabana bari kuva mwishuri umusubirizo kubera ikibazo cyo kubura (school feeding )amafaranga y’ishuri mwatubwirira ababishizwe bakadutangira icyo kibazo bakagabanya amafaranga bitaba ibyo abana bakaba za mayibobo murakoze

Kwamamaza