IGIHE

Impaka z’urudaca kuri Twitter ku ngingo ya 100 mu Itegeko Nshinga

0 8-12-2016 - saa 21:00, Deus Ntakirutimana

Abantu batandukanye bateye impaka kuri Twitter zishingiye ku ngingo ya 100 yo mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 igena uko Perezida atorwa, bavuga ko uko ryavuguruwe mu 2015 bidahita bigaragaza uburyo atorwa.

Ingingo ya 100 mu Itegeko Nshinga ryo muri 2003 igira iti “Perezida wa Repubulika atorwa ku buryo butaziguye kandi mu ibanga. Uba Perezida ni uwarushije abandi amajwi.”

Igika cya kabiri cyo muri iyo ngingo yo mu Itegeko Nshinga ryavuguruwe muri 2015 cyo kigira iti “ Itegeko Ngenga rigenga amatora riteganya uburyo bwo gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, uko itora rikorwa, ibarura ry’amajwi, uburyo bwo gukemura impaka zivutse, gutangaza ibyavuye mu itora n’igihe ntarengwa cyo kubitangaza. Iryo tegeko ngenga riteganya n’ibindi bya ngombwa kugira ngo amatora atungane kandi akorwe mu mucyo.”

Impaka zishingiye kuba mu ryavuguruwe muri 2015 hadahita hagaragaramo uburyo perezida atorwa ziriwe zicicikana hagati y’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Whatsapp.

Mu byiciro bitandukanye by’abanyamakuru n’abakora akandi kazi harimo bamwe bavugaga ko iyo ngingo ya 100 yima abaturage uburenganzira bwo kwitorera Perezida wa Repubulika.

Uwitwa Bob Mugabe yavuze ko abantu batoye Itegeko Nshinga mu 2015 batoye ibinyuranye n’uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo Perezida wa Repubulika.

Yakomeje avuga ko Itegeko Nshinga ririho rigena ko Perezida wa Repubulika adatorwa mu buryo buziguye.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Nduhungirehe Olivier yamusubije ko ubwo burenganzira bwo kwitorera Perezida wa Repubulika mu buryo butaziguye buhari, ndetse ko bwerekanwa n’Itegeko Nshinga mu gika cya kabiri no mu ngingo ya 80 y’Itegeko Ngenga rigenga amatora mu Rwanda.

Iyi ngingo igena uburyo itorwa rya Perezida wa Repubulika rikorwamo igira iti “Perezida wa Repubulika atorwa mu buryo butaziguye kandi mu ibanga. Itora rya Perezida wa Repubulika rikorwa hatorwa izina rimwe kandi mu cyiciro kimwe cy’itora, uwarushije abandi amajwi ni we uba Perezida wa Repubulika. Iyo aba mbere babiri banganyije amajwi, amatora asubirwamo kuri abo bakandida gusa mu gihe kitarenze ukwezi.”

Nduhungirehe yakomeje avuga ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemeza ko ibiri mu Itegeko Nshinga bisobanutse kandi ko abaturage batakumiriwe mu matora cyangwa ngo bamburwe uburenganzira bwabo bwo kwitorera umukuru w’Igihugu bumva ubabereye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikirwa w’iyi komisiyo Munyaneza Charles yagaragaje agaciro iryo tegeko rigenga itora ryongerewe.

Ati“ Iyo ngingo ya 100 mu Itegeko Nshinga ivuga igihe itora ribera, ntabwo ivuga abatora Perezida, biratandukanye.Iryo tegeko ngenga rigenga itora rivugwa mu itegeko Nshinga rirahari ni ryo rigena uburyo amatora akorwamo.”
Munyaneza yakomeje avuga ko mu Itegeko Nshinga hatajyamo ibintu byose, ko hashyirwamo amahame (Principes) shingiro agena ibintu bitandukanye.

Ati “Si itegeko rigenga itora gusa,ubwo unagiye no mu bindi wasanga hari amategeko yandi agenda ateganywa n’iryo Tegeko Nshinga.”

Yakomeje avuga ko kuvugurura Itegeko Nshinga bitari ibya manda gusa harimo no kuryandika neza, no gushyiramo ibyangombwa bigomba kujyamo noneho ibindi bikajya mu mategeko cyangwa amategeko ngenga yihariye.

Ati “Itegeko Nshinga ntabwo ryajyamo buri kantu kose. Nta kuntu Itegeko Nshinga ryajyamo ngo amatora akorwa gutya, bigenda gutya, iryo ntabwo ryaba rikiri Itegeko Nshinga.”

“Itegeko ngenga riri hejuru, ubundi itegeko ry’amatora ryavugaga ko ari itegeko risanzwe, none ubu ejobundi Itegeko Nshinga rivuguruwe riteganya ko rya tegeko risanzwe ry’amatora riba itegeko ngenga ngo rigire uburemere bwaryo. Abarihinduye rikava ku itegeko risanzwe rikajya kuri ngenga ibyo byose byari byatekerejweho.”

Uko amategeko y’u Rwanda arutana habanza Itegeko Nshinga rigakurikirwa n’Itegeko Ngenga, hakaza irisanzwe n’amategeko teka ndetse n’amabwiriza atandukanye.

Mu mateka y’u Rwanda Perezida aba uwatowe n’abaturage benshi, mu gihe mu bihugu nka Afurika y’Epfo, abadepite bitoramo Perezida, naho ahandi akaba uw’ishyaka ryatsinze amatora y’Inteko Ishinga Amategeko.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza