IGIHE

Ikindi kimenyetso cy’umugambi wa Uganda mu gutera icyuhagiro RNC

20 3-08-2019 - saa 10:23, IGIHE

Mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza, Uganda ikomeje ibikorwa byayo byo gushyigikira imitwe ibangamiye umutekano w’u Rwanda, aho ibinyamakuru bya Kampala bikomeje ubuvugizi ku mitwe y’iterabwoba irimo na RNC.

Kimwe mu bikorwa bishya, ni ikinyamakuru Daily Monitor kuri uyu wa 2 Kanama cyateruye kivuganira abarwanashyaka ba RNC baba mu Bwongereza, ko bashaka gutaha iwabo nubwo bashinjwa ibyaha bikomeye by’iterabwoba, ariko iki kinyamakuru cyagaragaje ko uyu mutwe ugizwe n’impirimbanyi za demokarasi zishaka impinduka.

Ni ibikorwa bidasiba kandi byiyongera ku kuba Perezida Yoweri Museveni aheruka kwiyemerera ko yahuye n’umwe mu barwanashyaka ba RNC, Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri uwo mutwe.

Iyi mikoranire ya Uganda ishyigikiye abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yagarutsweho kenshi, ko Uganda yahaye rugari umutwe wa RNC ari naho ukorera ibikorwa byo gushaka abayoboke mu banyarwanda baba muri icyo gihugu, ku bufatanye n’urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, abatemeranyije n’uwo mugambi bagakorerwa iyicarubozo rikomeye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj Gen Frank Mugambage, yavuze ko RNC ari umutwe w’iterabwoba, ku buryo ibyo uvuga byose bidakwiye guhabwa agaciro.

Ni mu gihe abawugize bakabaye bakurikiranwa ku bikorwa uyu mutwe wakoze n’indi migambi mibisha ufite ku Rwanda.

Mu banenze iyi mikorere yo gukeza RNC kandi harimo Yolande Makolo, wibajije niba ubu ari uburyo bushya Uganda izanye nyuma y’imigambi iheruka kuyipfubana yo gushyigikira umutwe witwaje intwaro wagabaga ibitero unyuze mu ishyamba rya Nyungwe.

Uganda ikomeje ibikorwa bibangamiye abanyarwanda, byanatumye u Rwanda rubuza abaturage barwo kujya muri icyo gihugu kubera iyicarubozo bakorerwayo, kugeza igihe ikibazo cy’umutekano wabo kizakemukira.

Ku wa 22 CMI yataye muri yombi abakirisitu ba ADEPR Kibuye bagera kuri 40 mu murwa mukuru Kampala, ubu bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko kuko bataragezwa imbere y’inkiko ngo bamenyeshe ibyo baregwa, banisobanure.

Ni abanyarwanda biyongera ku bandi bafungiwe muri icyo gihugu, banangiwe gusurwa n’abahagarariye u Rwanda muri Uganda.

Ni mu gihe Itegeko Nshinga rya Uganda riteganya ko nta muntu ugomba gufungwa igihe kirenze amasaha 48 uhereye igihe yafatiwe, ataragezwa imbere y’urukiko.

Perezida Museveni akomeje gushyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
R.A.BE 2019-08-05 09:06:57

Ubwo se mubitindaho Kubera iki?kongo ritaba rikishe isuka.

2
Yna 2019-08-04 16:53:04

Abo simbirimbanyi ahubwo nti mihiri yashonje gusa izaza tuyihe ibiryo iceceke

3
bl 2019-08-04 11:25:50

Ubundi sinkunda ibigambo namanama adashinga, abo banyagwa babona ariki baba baje gukemura cyanananiranye ubundi se ntibahoze Aha iyo babikemura kera kose, niba Arabagabo Nibazinduke batere tubirebe arikoye uziko bikirigita bagaseka

4
Manzi 2019-08-04 06:03:22

Banyarwanda twese duhaguruke twandikire ONU tubaze impanvu bebe wacu bakorerwa iyica rubozo rigeze aho

5
Emy 2019-08-04 00:23:42

Mureke izombwa nizitemera guterwa icyuhagiro tuzazereka what inkotanyi really means!!! M7 Don’t let those cowards of RNC mislead you! Wahoze urumugabo none ugiye gusaza wanduranyije kweli no! No and again! Think twice mzee!!!, back from those dirt and black games! Rwanda attracts not invaded (Rujugira cy)

6
SERUHANGA 2019-08-04 00:10:30

Hitimana wa njiji we, ibya bible bihuriye he n’ingabo? Ariko niba aribyo uzanye reka nkumarireho: 1). Isi ntizigera irangira narimwe 2).Ibyo gusaza nta numwe bireba, keretse uwaturemye. Ntukabyivangemo rero 3).Amafaranga, politike, ubucuruzi... nibwo buzima buryoha tubamo ntibuzashira 4).Paradizo ngo muzajyamo ni ikinyoma kirimbuzi 5).Abanyarwanda gakondo yacu ni u Rwanda iteka ryose. RDF Ingabo z’ingenzi, Imitamenwa, nti muri gito. Mwarakotanye mubohora igihugu, ni muganze. Muvuye ku rugerero, muje mu buzima busanzwe. Tubatezeho byinshi tuzabigiraho. Muri abagabo, mwarakoze.

7
Eric 2019-08-03 18:38:13

Uyu nimbwa Iraho...u Rwanda ntacyo rwaba nashake agende gake

8
Dieudonne Hakizayezu 2019-08-03 15:59:28

Ikinyamakuru cyo muri Uganda cyanditse ibyabereye m’Ubwongereza none Uganda niyo irimo gutukwa Ubwongereza rwatanze urubuga rwo gukora inama bwigaramiye, hahaha!

9
Ma 2019-08-03 14:07:58

Ariko izo mpirimbanyi ni ibiki zishaka guhindura mu Rwanda ko njye nta bihambaye mbona bitagenda ku buryo byasaba impirimbanyi? Politiki mwayigize ubuhungiro bw’ibisambo gusa! Rwose HE ntako atagira ngo azamure abaturage kandi twese tuzi neza ko twatangiriye munsi ya zeru none ubu dufite aho tugeze hafatika n’ ubwo tugikeneye byinshi. Mwa mpirimbanyi mwe, puuu ndabavumye muragahirimbanira ku gasi, ndabavumye ndi mwene Iyakaremyeniyikamena!

10
Ma 2019-08-03 14:07:58

Ariko izo mpirimbanyi ni ibiki zishaka guhindura mu Rwanda ko njye nta bihambaye mbona bitagenda ku buryo byasaba impirimbanyi? Politiki mwayigize ubuhungiro bw’ibisambo gusa! Rwose HE ntako atagira ngo azamure abaturage kandi twese tuzi neza ko twatangiriye munsi ya zeru none ubu dufite aho tugeze hafatika n’ ubwo tugikeneye byinshi. Mwa mpirimbanyi mwe, puuu ndabavumye muragahirimbanira ku gasi, ndabavumye ndi mwene Iyakaremyeniyikamena!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza