Ikibazo cya Sudani y’Epfo cyahagurukije igitaraganya abakuru b’ibihugu bya IGAD

2 5-08-2016 - saa 17:27, Ferdinand Maniraguha

Abakuru b’ibihugu na Guverinoma za Afurika y’Iburasirazuba bahuriye mu muryango IGAD, bahuriye i Addis Abeba muri Ethiopia kuri uyu wa Gatanu, ngo bavugutire umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke gikomeje gushegesha Sudan y’Epfo.

Mu kwezi gushize nibwo imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Perezida Salva Kiir n’iza Visi Perezida we Riek Machar, zihitana abasivili barenga 270 abandi bava mu byabo.

Iyi mirwano yubuye nyuma y’uko muri Kanama umwaka ushize hari hasinywe amasezerano y’amahoro hagati ya Leta ya Sudani y’Epfo n’inyeshyamba zitavuga rumwe na yo.

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Museveni wa Uganda na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, nibo bari abahuza mu biganiro byagejeje ku isinywa ry’ amasezerano y’amahoro nubwo yaje guteshwa agaciro ntiyubahirizwe.

Muri iyi nama ibihugu bya Djibouti, Ethiopia, Somalia, Eritrea, Sudan, South Sudan, Kenya, Uganda n’u Rwanda biri bube birahagarariwe.

Perezida Paul Kagame yageze i Addis Abeba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

Byitezwe ko abo bayobozi bari bushimangire umwanzuro w’inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iherutse kubera i Kigali, wo kohereza ingabo z’Abanyafufika, ziyongera ku zisanzwe zigarura amahoro muri Sudani y’Epfo (Minuss).

Icyo gihe Perezida wa Tchad, akaba n’Umuyobozi wa AU,Idriss Deby Itno, yasabye impande zishyamiranye muri Sudani y’Epfo kubaha amasezerano y’amahoro bashyiriyeho umukono i Addis Abeba umwaka ushize.

Perezida Kagame yageze muri Ethiopia mu nama ya IGAD
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mahoro Alexis 2016-10-10 10:30:22

NYABUNA NATABARIZAGA ABARIMU BAGENZI BANJYE GUTANGAZA AMAZINA YANJYE SI BYIZA KUBERA IMPAMVU Z’ UMUTEKANO

2
hunter 2016-08-06 01:34:57

Batabare nimana ibakoreremo

Kwamamaza