Ihuriro ry’amadini ryashimiye Kagame wemeye ubusabe bwo gukomeza kuyobora akanegukana intsinzi

18 11-08-2017 - saa 12:54, IGIHE

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Mujyi wa Kigali bwashyikirije ibiro bya Perezida wa Repubulika urwandiko rukubiyemo ubutumwa bwo kumushimira ko yemeye ubusabe bw’abanyarwanda burimo n’ubw’iri huriro bwo kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yabaye muri uku kwezi, akanegukana intsinzi.

Mu gihe abanyarwanda mu nzego zitandukanye basabaga Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga ryakumiraga umukuru w’igihugu kwiyamamariza indi manda mu 2015, Ihuriro ry’amadini n’amatorero na ryo ntiryatanzwe ndetse nyuma risaba Kagame ko azemera kwiyamamaza agakomezanya n’abaturage mu bikorwa byo guteza imbere igihugu.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amatorero n’Amadini akorera mu Mujyi wa Kigali, Bishop Nzeyimana Innocent yavuze ko kuri uyu wa 10 Kanama bandikiye Umukuru w’igihugu bamushimira ko yemeye ubusabe bwabo.

Bishop Nzeyimana yasobanuye ko basanze bikwiye ko bashimira Perezida Kagame kuko yemeye ubusabe bwabo bikaba byarabaye mahire kuko ari we watsinze amatora.

Yagize ati “ Icya mbere turashimira Kagame wemeye ubusabe bwacu akiyamamaza ndetse akegukana intsinzi; turamucyeza. Ikindi ni uko dushima Imana kuko yakoze ibyo twayisabye ubwo twasengeraga amatora mu biterane twateguye hirya no hino mu gihugu, akaba yarabaye mu ituze n’umutekano.”

Umuyobozi w'Ihuriro ry'amadini n'amatorero akorera mu Mujyi wa Kigali, Bishop Nzeyimana Innocent

Bishop Nzeyimana yakomeje avuga ko FPR Inkotanyi yemeye gutanga Kagame ho umukandida ikanamushyikira kugeza atsinze na yo ikwiye gushimirwa anagaruka ku bunyamwuga Komisiyo y’Amatora yagaragaje mu mitegurire n’imiyoborere y’amatora ndetse ashima Minaloc n’inzego z’ibanze ku bufatanye n’amadini cyane cyane mu bikorwa byabanjirije amatora.

Abantu bitiranya ubufatanye no kwivanga kw’amadini muri politiki

Mu gihe hari ababona ko kwinjira mu bikorwa bya politiki ku bayobozi b’amadini ari ukwivanga, Bishop Nzeyimana we avuga ko ari ubufatanye bukwiye kuranga amadini na leta.

Yagize ati “Abantu tuyobora iyo bari hanze bitwa abanyarwanda baza imbere yacu bakitwa abayoboke b’amadini, icyo Imana yabadushyiriyeho ni ukugira ngo tubayobore mu nzira zose zitabayobya haba mu buryo bw’umwuka no guhindura imyumvire yabo, batagira ikibahungabanya. Iyo bagize ubuzima bubi bakarwara, intambara zikavuka na bwa buzima bw’umwuka ntabwo babugeraho.”

Yakomeje avuga ko abayobozi b’amadini bagomba kugira uruhare mu ishyirwaho ry’abategetsi babereye abaturage nk’uko byagendaga mu gihe cy’isezerano rya kera kuko batabikoze hakwimikwa ibyigenge bituma igihugu kigira ibibazo.

Yagize ati “Bibiliya itwereka ko mu isezrano rya kera igihugu cyabaga kiyobowe n’Umwami, Umuhanuzi, Umutambyi n’umwanditsi. Umwami yayoboraga rubanda, umuhanuzi akavuga ibivuye ku Mana, niba rubanda batannye, Imana ikabwira umuhanuzi ibitameze neza akaburira umwami na we agahamagara rubanda akabacyaha naho umutambyi agatamba igitambo cyo gusabira ba bantu imbabazi mu gihe bemeye kwihana maze umwanditsi akabishyira mu nyandiko bikajya mu mateka, ni uko buzuzanyaga. Iyo abo bose batabaga maso igihugu cyaroramaga.”

“Iyo Umwami yajyaga kwimikwa byanyuraga ku muhanuzi Imana ikamubwira uwimikwa uwo ari we kugira ngo azabe ari ukwiriye rubanda ameze nk’uko Imana ishaka. Urumva ko abayobozi bagira uruhare mu mishyirirweho y’ubutegetsi. Batabikoze hakwimikwa ibyigenge bizana ibituma igihugu kirimbuka cyangwa kigira ibibazo. Ni ubwuzuzanye bw’amadini na leta abantu bitiranya no kwivanga muri politiki, iyo twifatanyije na leta tuba duhagaze mu nshingano zacu.”

Mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku ya 4 Kanama, amadini n’amatorero yakoze ibikorwa bitandukanye birimo ibiterane byo kuyasengera ndetse yanakurikiraniye hafi imigendekere yayo kuko yari afite indorerezi ziyahagarariye.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Bobo 2017-08-13 01:21:43

Murebe ngo icyo yise impamvu???? Ni ihuriro ryabishimye cg ni we ubwe?Reba impamvu y’iyo baruwa

2
Mazimpaka 2017-08-12 08:56:29

Nyamara nta makosa ari muri ino baruwa. Ntabwo muzi ko amategeko agenga imyandikire y’ikinyarwanda yahinduwe? Mujye mukurikira mureke kwikoma umuntu wanditse yuzuye umwuka...Haleluya. AAAAAAAAAAAAAAmen.

3
Nancy 2017-08-12 08:09:37

Sha icyo ngaya nuburyo amadini yivanga cyane mu bya politique ese ko Yesu yabaye mwisi imyaka irenga 30 ari umwana w’I mana mwigeze mwumva yagiye kubonana n’umwami runaka.iby’I mana mujye mubyubaha kuko ibyo nukwimenyekanisha kunyungu zanyu ntaho bihuriye n’Imana. Ikindi uwo uvuga ko amatora atagenze neza ubwo ari muri babandi bahora bashaka ibisubiza abantu inyuma kandi ntawuneza rubanda ubwo niba utaranyuzwe pole sana harabanyuzwe mw’isi nuko bigenda.

4
tite 2017-08-12 04:30:31

Gukora amakosa bibaho ariko hano bakabije. Ni menshi pe! Umuntu yakwibaza niba indi mirimo bashinzwe nayinoza. Kuko biragaragara ko ibyo bakora baba batabyitayeyo. Twese twandika mu ndimi zitandukanye tutazi neza cg cyane ariko ugerageza gufata umwanya wawe ukabikosora ukanabaza.

5
Padiri Gatolika 2017-08-11 12:28:20

Kuri J.d’Amour. Ni amahire ubwo icyo ubaza ari "garurika" atari "Gatolika"! Naho niba ushaka kumenya uko ibyo Gatolika itarimo biba bisa, nakubwira ko biba bimeze nyine nk’iyi baruwa y’uyu mu "Bishop" cyangwa byanditse nabi nk’igitekerezo wowe ubwawe watanze!

6
KAYIGIRE 2017-08-11 09:49:38

Kiliziya Gatorika ibarirwa mu madini. so, irimo rero

7
Greta 2017-08-11 09:36:38

Inteko y’ururimi rw’ikinyarwanda ikwiye gutanga amasomo y’icyandikwa kuko akenewe cyane. None se niba ibaruwa igenewe perezida wa repubulika irimo amakosa angana atya, inyandiko zindi zisanzwe ubwo zimeze zite?

8
NZEYIMANA Evariste 2017-08-11 09:21:50

Nanjye ndi umukozi w’imana.Ariko ntabwo nemeranya na Bishop NZEYIMANA.
Iyi baruwa ye,igamije "gushimira" abayobozi banyuranye.Ikibazo ni iki:
Byali ngombwa ko bandikira ABAYOBOZI??YESU avuga ngo "ibya Kayizari mubihe Kayizari",yashakaga kuvuga IMISORO.Ntabwo yavugaga ko tugomba kwivanga mu bya Politics.Abanyamadini benshi bavuga ko imana ariyo ishyiraho abayobozi.Imana iramutse ariyo ibashyiraho,ntabwo batorwa n’abantu.Akenshi,Politike itera amahane,kurwana no kwicana.Wibuke ibyabaye muli Kenya,Gabon,Congo Brazaville,Amerika,etc...Reba ibibera muli DRC,BURUNDI,Kenya,Somalia,etc...Wibuke n’ibyabereye mu Rwanda muli za 1959-1962;1991-1994.Hapfuye abantu benshi kubera amashyaka.Kandi buri gihe Abakuru b’amadini babigiragamo uruhare.Ibi byose byabaye kubera Politics.UMURIMO Yesu yasize ahaye abakristu nyakuri,ni ukujya mu nzira no mu ngo tukabwiriza ubwami bw’imana,nkuko YESU n’Abigishwa be babigenzaga.
Twereka abantu uburyo babona ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Nta na rimwe nari nabona Pastors cyangwa Bishops mu nzira babwiriza.Ahubwo baba bibereye muli Shuguri zabo,bashaka amafranga n’ibyubahiro.Niyo mpamvu bivanga muli Politics.

9
ruzindana nansoro 2017-08-11 09:20:41

icyamberendashira nyakubahwaperizida kagame ushoborakubayaradukuyemukaga icyakabiri kandinkabashimiranabaturajye bosebabamurwarwacu?

10
Mugabo 2017-08-11 09:15:39

Yego Bishop yakoze amakosa menshi bikabije mu gakete k’iwe. Ariko mwikabya. Nimwumve ivyiyumviro vy’iwe. Hari n’ubwo wsanga ari sentiments zamurenze, akandika adatekereza cyane. Gusa na we ntagateshe agaciro izina rya Bishop!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza