Icyo Kagame avuga ku mikoranire n’abo yatsinze n’ahazaza h’u Rwanda

21 8-08-2017 - saa 13:20, Ferdinand Maniraguha

Perezida Paul Kagame yavuze ko yiteguye gukorana n’abo yatsinze mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba akaba ari we wegukanye intsinzi, yongeraho ko azanakorana n’undi wese ubyifuza.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro cyihariye yagiranye na Televiziyo NBS yo muri Uganda ku migendekere y’amatora n’ibigiye gukomeza nyuma yayo.

Perezida Kagame yegukanye intsinzi mu matora yabaye tariki 3 na 4 Kanama, agira amajwi 98.63 %, akurikirwa na Mpayimana Phillipe umukandida wigenga ufite 0.73 % naho Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party agira 0.47 %.

Perezida Kagame yavuze ko abo yatsinze nta kibazo biteye gukorana nabo. Yagize ati “Ndatekereza ko umwanya ufunguye kuri buri wese.”

Yakomeje avuga ko nta cy’umwihariko agiye kwibandaho muri manda nshya y’imyaka irindwi yatorewe, ahubwo ngo azakomereza ku byakozwe.

Yagize ati “Nta cy’umwihariko wavuga ko ari gishya, ni ugukomeza byinshi twagiye twifuza kugeraho. Muri manda ebyiri zabanje, twari turi kongera kubaka igihugu cyacu, ubukungu bwasenyutse n’umuryango nyarwanda wasenywe n’amateka mabi.”

‘Nakabaye nararangije akazi kanjye nka Perezida’

Perezida Kagame yavuze ko ubu yakabaye yararangije imirimo ye nka Perezida ariko ngo ntiyagombaga gutesha agaciro ubusabe bw’abaturage mu mwaka wa 2015.

Yagize ati “Nakabaye nararangije akazi kanjye nka Perezida uyu mwaka, ibiri cyangwa itatu ishize, habaho ubusabe bw’abaturage ko nakomeza. Nari niteguye gusoza inshingano zanjye. Igihe ubwo busabe bwabaga, byabaye ngombwa ko haba ibikurikizwa (referendumu).”

Kagame yavuze ko nta pfunwe yatewe no kwemera ibyo abaturage bamusabye, ati “Mvuze ko nabangamiwe no kwemera iyi ngingo, ntabwo byaba ari uguha agaciro icyo duharanira…nabyemeye kuko numvise ibyifuzo by’abantu batandukanye, nzi neza ibyo tunyuramo, amateka yacu n’ibibazo dushobora guhura na byo. Ni inshingano zanjye rero zo gutegura imitwe y’abaturage ku bishobora kuba ariko no gukomeza gufatanya nabo.N’umunsi navuye ku mirimo yo kuyobora igihugu, nzakomeza kugikorera mu buryo butandukanye.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko arajwe ishinga no guteza imbere ubukungu bushingiye ku kugabanya ubukene nta n’umwe usigaye inyuma.

Yashimangiye ko azanakomeza kumvisha abanyarwanda gukora ikibabereye, badategereje ko hari undi ubibafashamo. Yatanze urugero rwo mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, avuga ko abitwaga inshuti z’u Rwanda bigendeye bakagaruka Jenoside imaze guhagarikwa.

Yagize ati “Iyo haje ibibazo bikomeye, wirwanaho.Ubwo Jenoside yabaga, buri wese yaratwitaje kugeza ihagaritswe.Nyuma nibwo batangiye kugaruka.Ndakeka ko nta rindi somo umuntu yakwiga, kuri twe ibyo byaratwigishije.Iyo wumva abantu bavuga ibintu bitandukanye, baba bavuga ibidafite agaciro bagamije kutuvana kubyo twemera…..ntabwo ibyo dukora tubikorera gushimwa, tubikora kuko ari byo dukeneye.”

‘Ntabwo niteguye kuba Perezida wa Afurika y’Iburasirazuba’

Perezida Kagame yakomeje avuga ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uzakomeza gukorera hamwe, mu bufatanye n’ubwubahane, gusa avuga ko uzashaka gutegeka abandi uko bakora uwo azaba ari guta igihe.

Yijeje ko umutekano muri EAC uzaba mwiza ari nako ubufatanye bw’ibihugu bukomeza kwiyongera mu myaka iri imbere. Ati “Aka ni akarere gafite buri cyose ngo gatere imbere.Nta mpamvu mbona yatuma aka karere katakomera mu myaka 10 cyangwa 15 iri imbere.”

Mu ntego z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, harimo no kuzayihuza ikaba igihugu kimwe gifite ubuyobozi bumwe.

Abajijwe niba yiteguye kuba Perezida w’icyo gihugu igihe kizaba kibayeho yagize ati “Ntabwo ntegereje kuba Perezida w’igihugu cya Afurika y’Iburasirazuba ariko niba ari u Rwanda uvuga, ho nditeguye…ariko niba uvuga umunsi EAC yabaye igihugu, ibyo ntabwo aribyo ntegereje.”

Perezida Kagame kandi yifurije abaturage ba Kenya amatora y’ibyishimo n’amahoro bihitiramo Umukuru w’igihugu kuri uyu wa 8 Kanama 2017.

Kagame yavuze ko nta pfunwe yatewe no kwemera ibyo abaturage bamusabye ngo yongere kubayobora
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Irakoze 2017-09-22 01:25:42

Ndashimira kagame wacu dukunda kubibazo yabajijwe byo kuyobora afric akavuga .ntiyiteguye kuyobora afric! Icyigaragaracyo kagame nimpano imana yaduhaye murakoz

2
ELISABETH 2017-08-19 00:36:01

NANJYE NDAMUSHYIGIKIYE PE YADUHAYE KAMINUZA

3
Bolingo Kemayo 2017-08-18 00:38:28

Uwo musaza wacu Ntakindi namwifuriza uretse kumubwira ngo Aragahora na amashyo, amata ku ruhimbi kandi akomeze akamire abanyarwanda, igihe n’imburagihe! Kandi nakomeze agabe Amariza ejo hatazagira uriza umwana yabuze uko amugenza!

4
nizeyimana pasal 2017-08-09 09:01:29

turashimira nyakubahwa president w’u Rwanda kubyiza yatugejejeho twizeye ko ibyiza kurusha ibyo twagezeho biri imbere ndamukunda cyane

5
bigabo 2017-08-09 08:31:28

Twamusabye kutuyo bora tuzi impamvu, njye icyo namusaba ni ukudukiza ibibazo bya Transport bigaragara henshi cyane muri Kigali no mu nkengero z’umujyi, kumara amasaha abiri tujya cyangwa tuva mu kazi ni ingorane zikomeye

6
hakizuwera innocent 2017-08-09 00:02:57

twamusabye kutuyo bora tuzi impamvu nakomeze iterambere turamukunda cyane!

7
Sunzu 2017-08-08 17:01:55

Muzehe njye ntabwo mfite ikibazo ukituyobora kuko urasobanutse kandi urashoboye , Ese nyuma ya 2024 bizagenda bite? dukeneye abahanga icyo gihe kuko 7 years Imana igumye ku kuturindira ariko 2024 niho tugomba na none kureba kure abana bacu bazabeho neza cyane.

8
Muvunyi 2017-08-08 14:55:05

Nyakubahwa Paul Kagame turagushima pe! Gumana inkoni n’inkuyo ukomeze kuyobora abanyarwanda aheza! Mbonereho nisabire ko mwashyira imbaraga zirushijeho mu guteza imbere ubuhinzi cyane cyane hashyirwaho uburyo bwo kuvomerera imyaka! Hari abanyarwanda bitewe n’imvura yaguye! Ndabizeye muzadufasha tujye duhinga igihe cyose Nyakubahwa! Twihaze koko dusagurire n’amasoko yo hanze ku buryo bushimishije! Murakoze!

9
Mahoro 2017-08-08 12:29:37

Njya nibaza uko IMANA yaremye Kagame bikancanga!!! Njyewe birenze kugukunda .abamurwanya banga abanyarwanda kuko nta kiza babagezaho igihe cyose batishimira intambwe Nyakubahwa atugejejeho

10
Karangwa J Bosco 2017-08-08 12:25:31

Afrika ikwiriye abayobozi abaturage bibonamwo , bakora akazi kunyungu zabaturage bayobora , Umuyobozi avana abayobora mukiciro kimwe akabazamura mukindi mu itarambere. EAC rero igize Umuyobozi Mwiza nka Nyakubawa Prezida wacu Paul Kagame, Afrika yabaparadizo. Murakoze

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza