IGIHE

Icyizere n’akanyamuneza mu mashyaka n’abakandida Depite bigenga basoza kwiyamamaza

1 1-09-2018 - saa 14:50, Mathias Hitimana

Imitwe ya politiki itanu n’abakandida bigenga batanu babahatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, bakuye icyizere n’akanyamuneza mu bikorwa byo kwiyamamaza bimaze hafi ibyumweru bitatu.

Kuva tariki 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2018, FPR Inkotanyi n’imitwe byifatanyije, Green Party, PSD, PL; PS Imberakuri hirya no hino mu baturage bashaka amajwi abinjiza mu Nteko.

Ibi bikorwa kandi biri no mu bakandida bigenga Mpayimana Philippe, Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein na Nsengiyumva Janvier.

Ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza, bose babwiye IGIHE ko umutekano n’ubwisanzure mu kwiyamamaza byari nta makemwa, ku buryo bitanga ishusho nziza muri demokarasi y’u Rwanda.

FPR Inkotanyi

Komiseri wa FPR Inkotanyi unashinzwe itangazamakuru mu bikorwa byo kwiyamamaza, Gasamagera Wellars, yavuze ko ibikorwa byagenze neza cyane.

Yibukije ko nyuma yo gutangiza ibikorwa byo kwiyamamaza muri Rulindo, i Gisagara byabaye imena, aho Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’umuryango, Paul Kagame, yamamaje abakandida bawo.

Avuga ko kwamamaza byageze mu mirenge yose ndetse hari n’utugari twabyisabiye, naho birahabera nubwo bitari byateganyijwe.

Aho hose imbaga y’abaturage yabaga yashitse, iririmba ko itariki ya 3 Nzeri, ‘inkoko ari yo ngoma”, ngo ‘amatora ni ubukwe’.

Gasamagera ati “Dufite icyizere ko Abanyarwanda benshi bashoboka bazatora FPR Inkotanyi.”

PL

Perezida wa PL, Donatille Mukabalisa, wanayoboraga Umutwe w’Abadepite ucyuye igihe, yemeje kwiyamamaza kwagenze neza mu turere twose 30 kandi byabahaye icyizere ko bazongera kwegukana imyanya mu Nteko.

Ati “Byakozwe rwose mu bwisanzuye, turashimira inzego z’ibanze zatwakiriye neza.”
Yanashimye ko uretse abarwanashyaka babo n’abandi baturage benshi bitabiraga kumva imigabo n’imigambi babagezaho, bakazayishingiraho batora.

Iri shyaka ryari rifite imyanya itandatu mu badepite bacyuye igihe, rifite icyizere ko rizasubiramo. Igikorwa cya nyuma cyo kwiyamamaza kwa PL, cyashyizwe i Nyamirambo muri Nyarugenge.

PSD

PSD imaze kuba ubukombe muri politiki, ni ishyaka rihatanira intebe mu Nteko. Mu badepite baheruka ryari rifite imyanya irindwi.

Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, unayoboye abakandida-depite b’iri shyaka, yunze mu rya bagenzi be, ahamya ko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza.

Ati “Nta bibazo twahuye nabyo byabangamiye ibikorwa byo kwiyamamaza.”

Yavuze ko nk’ishyaka rimenyereye amatora ashima imigendekere yayo, akaba yiteze ko Abanyarwanda bazitwara neza.

Ati “Nta kindi umuntu yababwira usibye gukomeza gahunda nziza mu gutora, bagashishoza bagahitamo abazabagirira akamaro kandi byose bakabikora mu mutuzo.”
Igikorwa cya nyuma cyo kwiyamamaza cy’iri shyaka cyabereye muri Camp Kigali.

Green Party

Green Party nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryitabiriye bwa mbere amatora y’Abadepite, Perezida waryo, Dr Frank Habineza, yavuze kwiyamamaza kwagenze neza n’utubazo duto twavukaga mu nzego z’ibanze twaganirwagaho tugakemuka.

Ati “Byagaragaye ko Abanyarwanda tugenda dutera imbere mu muco wo kwihanganirana muri demokarasi mu bitekerezo bitandukanye, nta wakubise undi, nta wafunzwe.”

Avuga ko uwo muco ari uwo kuzakomeza na nyuma y’amatora kuko “iyo hatabayeho uko kwihanganirana ariho habaho amakimbirane no kurwana.”

Iri shyaka ryageze mu turere 25, risoreza kwiyamamaza i Kimironko mu Karere ka Gasabo.

PS Imberakuri

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka PS Imberakuri, Mukabunani Christine, yavuze ko kwiyamamaza babisoreje muri Kicukiro, kandi muri rusange nta kibazo gikomeye bahuye nacyo.

Avuga ko ari ahantu hamwe mu Murenge wa Gashora, Umuyobozi w’Akagari ka Ramiro, yabakuriye amafoto y’abakandida bamanitse ku nyubako y’Akagari mbere yo gusobanukirwa ko byemewe.

Asaba Abanyarwanda gukomeza kwitwara neza, ati “Mbifurije amatora meza, uko twiyamamaje mu mutuzo, bigakomeza mu mutuzo mu gihe cyo gutora.”

Abakandida bigenga

Sebagenzi Ally Hussein wasoreje i Nyabugogo mu kwiyamamariza mu baturage, yagize ati “Nta hantu naba narahutajwe, umutekano wanjye wabaga urinzwe. Aho nageraga hose nahasanganga abayobozi b’inzego z’ibanze, DASSO n’abapolisi.”

Yananejejwe n’uko umuntu wese ufite ubushake bwo gukorera igihugu, yemererwa akagerageza amahirwe ye, ‘nta kwibaza ngo ni nde, akora iki.”

Mpayimana Philippe wahatanye no mu matora y’Umukuru w’igihugu mu 2017, yavuze ko yabashije kugera mu turere 27 yiyamamaza kandi hose akisanzura mu kugeza imigabo n’imigambi ku baturage bitabira.

Ati “Igisigaye ni ukwifuza ko amatora yaba mu mucyo kurushaho, bakitorera abakandida nk’uko tuba twabiyamamajeho, nta gukeka ko hari amajwi azazimira.”

Uyu mukandida igikorwa cye cya nyuma aragikorera ahitwa Rwarutabura muri Nyarugenge.

Ntibanyendera Elissam Salim, we yavuze ko uretse umutekano, yanatunguwe no kubona abaturage bari ku “gipimo kirenze uko nabyifuzaga” akurikije n’uburyo kumusinyira ngo abe umukandida batamwegeraga.

Umukandida Nsengiyumva Janvier, we ntitwabashije kumuvugisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Munyaneza Charles, yatangarije IGIHE yashimiye imitwe ya politiki n’abandi bakandida uko bitwaye mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

Ati “Abakandida biyamamaje bakurikije amategeko n’amabwiriza abiteganya, abaturage bitabiriye uko kwiyamamaza ari benshi.”

Yavuze ko utubazo twagiye tubamo ari ugukererwa kw’abakandida aho bagombaga kwiyamamariza, gushaka kwiyamamariza ahatariho ariko byahitaga bikemuka.

Muri Diaspora barazindukira mu matora ku wa 2 Nzeri naho mu Rwanda ni ku wa 3 Nzeri 2018.

FPR Inkotanyi isoje ibikorwa byo kwiyamamaza ifite icyizere
PL mu bikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu
Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko bafite icyizere
Ishyaka Green Party rirashaka imyanya irenga 10 mu Nteko
Perezida wa PS Imberakuri, Mukabunani Christine, yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza
Umukandida Mpayimana Phillippe arahatana nk'uwigenga
Umwe mu bakandida bigenga, Salim Elissam Ntibanyendera yashimye demokarasi y'u Rwanda

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
UKURI 2018-09-02 10:42:37

Uti
"Umwe mu bakandida bigenga, Salim Elissam Ntibanyendera yashimye demokarasi y’u Rwanda"

Aho bijya gupfira ni aho. Demokarasi y’ u Rwanda se ubwo ushatse kuvuga iki?

Ibiranga Demokarasi birazwi kandi birenga igihugu kimwe bikarenga nimigabane yisi nawe uti demokarasi y’ u Rwanda. Ubwo ngirango ahubwo wari kubyita ubudasa cg ubutore cg ubudasumbwa nkuko tumenyereye ibyaho iwacu! hhhhh

Kwamamaza