IGIHE

Ibyo inararibonye zisanga Umutwe w’Abadepite mushya waheraho

6 4-09-2018 - saa 12:45, Nshimiyimana Jean Baptiste

Abanyarwanda bategereje kumenya abadepite 80 bazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, bakabatorera amategeko ababereye, bakamenya kandi bakagenzura ko Guverinoma ishyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage.

Ni byinshi abakandida biyamamaje mu matora y’Abadepite yo kuwa 2 Nzeri kugeza kuwa 4 Nzeri 2018, bijeje abaturage, yaba mu bikorwa remezo, ubuhinzi, ubworozi, ubuzima, uburezi n’ibindi bazabagezaho mu myaka itanu iri imbere.

Urugero ni nk’abavuze ko bazubaka imihanda ica mu kirere, abazarindisha igihugu ibyogajuru, abazashyiraho banki n’ikigega cy’ubwishingizi gifasha abahinzi n’aborozi n’ibindi.

Abakandida ba FPR Inkotanyi, bo bavuze ko bazashyigikira gahunda za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubarizwa muri iri shyaka.

Ku rundi ruhande, inararibonye mu byiciro bitandukanye zivuga ko hari ibyo Umutwe w’Abadepite mushya ukwiriye kwihutira gukora, cyane cyane gutora amategeko asubiza ibibazo bikomereye abaturage byiganje mu bukungu n’uburezi.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’inzobere mu bya politiki mpuzamahanga, Dr Christopher Kayumba, yabwiye IGIHE ko Abadepite bakwiye guhagurukira uburezi kuko bugihuzagurika kandi ari bwo bucurirwamo abakozi bubaka igihugu.

Avuga ko Inteko Ishinga Amategeko ikwiriye kongera uburyo yegera abaturage, ahari ibibazo ikabavuganira, ikanabasobanurira ibikorwa byayo kuko abenshi bagaragaje ko batayizi ndetse baheruka kumva izina abadepite mu gihe cyo kubasaba amajwi.

Ati “Iyo abantu batoye lisiti y’amashyaka, amashyaka atowe nayo agomba kugira uruhare mu gutuma abadepite bayo bajya kuganira n’abaturage bakamenya ibibazo byabo bakanabafasha kubikemura.”

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege, akimara gutora yavuze ko abadepite bashya bagomba gukemura ihuzagurika muri politiki y’uburezi.

Ati “Ikintu cyo guharanira iterambere haracyarimo ikintu cyo guhuzagurika kw’inzego zitandukanye. Byaba byiza rero nk’abadepite bafashije icyo kintu cy’ihuzagurika kikavaho. Cyane cyane ikintu kitanshimisha ni nk’uburezi. Mu burezi ubona hakiri indi ntera igomba guterwa.”

Musenyeri Mbonyintege avuga ko abadepite batowe bagomba kuzahuza inzego zose zifite uruhare mu burezi arizo ubuyobozi, abarezi, ababyeyi, n’abanyeshuri.

Ibyiciro by’Ubudehe

Dr Ismael Buchanan, Umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye IGIHE ko asanga abadepite bakwiriye guhita biga uburyo abaturage bashyizwe mu byiciro by’ubudehe kuko hari abavuga ko barenganyijwe.

Ati “Ahenshi bagiye bagera byagiye bigaragara ko abantu bashobora kuba barashyizwe mu rwego rutari rwo. […] Kubona nk’umuntu w’umusaza cyangwa umukecuru udafite ubushobozi ajya mu cyiciro cya gatatu ni ikibazo gikomeye.”

Dr Buchanan avuga ko ibyiciro by’ubudehe bikwiriye kuba igisubizo aho kuba umuzigo ku baturage.

Kunoza imisoro

Dr Kayumba na Dr Buchanan bavuga ko Abadepite bashya bakwiye kureba uko amategeko agenga imisoro yahuzwa, n’igihembwe itangwamo kikaba kimwe.

Dr Kayumba yagize ati “Imisoro iri mu bitabo by’amategeko bitandukanye kandi isabwa mu bihembwe bitandukanye. Rero bashyiraho igitabo kimwe cy’amategeko kandi imisoro igatangwa mu gihembwe kimwe kuko byakorohera abakora ubucuruzi”.

Bavuga kandi ko Abadepite bakoze ubuvugizi imisoro ikagabanywa byarushaho kuba byiza.

Inararibonye zisaba Abadepite kuvuganira abaturage bakegerezwa ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi aho bitaragera.

Dr Kayumba Christopher asanga abadepite bakwiye kwegera abaturage kurutaho
Musenyeri Smaragde Mboyintege we asanga abadepite bakwiye guca ihuzagurika mu burezi
Dr Ismael Buchanan asaba ko Abadepite bashya bakwegera abaturage bakaboneraho kubavuganira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mami 2018-09-06 05:16:59

Ahubwo guhuza ibyiciro n’itangwa rya service public niyo mbogamizi igomba kuvaho. Uburezi rwose bugomba kuzahurwa vuba na bwangu. Ubuhinzi bwihaza mu biribwa food security abanyarwanda bakarya gatatu ku munsi bivuye mu butaka bwabo n $amaboko yabo. Murakoze ku bitekerezo byiza

2
Magorwa 2018-09-05 09:51:15

Bagabanye kuba ba " Ndiyobwana " no gukoma amashyi cyane!!!

3
MUJA 2018-09-04 12:11:53

Mu byiciro by’ubudehe bagiye basanga umukecuru cg umusaza wenda guhirima aba munzu umwana
yamwubakiye ariko batakibana bakaba bamukubise mu cyagatatu nkaho inzu ariyo iri mu budehe.

4
Sakega 2018-09-04 11:24:04

Aba Badepite ntacyo bazahindura , mutegereze murebe kuko abajyamo abenshi baba basanzwemo, kandi ntibavuguruza imishinga Abaminisitiri babahaye, baraje bemeze ko ınzu iciriritse y’i Kigali ari 30,000,0000 F, inzu zituwemo zigomba gusora .

5
Ndagijimana Adeodatus 2018-09-04 10:00:03

Rwose ibyo musenyeri avuga nibyo uburezi bwarangiritse naho ubudehe bwo ni kure kubi kuko umwana aratsinda kuberako ari mu cyiciro runaka ntajye kwiga abo badepite bazabikosore ,gusa nuko bagiye kibona akayabo bakadamarara tukaxongera kubabona bagarutse kudusaba amajwi ariko ubundi akebo kakagombye kujya iwamugarura

6
Bamaze 2018-09-04 06:40:24

Abavuga rikajyana muri 2018 mu Rwanda mwababonye mubitegereze neza.

Kwamamaza