Ibyagenerwaga Abanyapolitiki bakuru b’Igihugu bacyuye igihe byagabanyijwe

14 7-02-2017 - saa 16:01, Cyprien Niyomwungeri

Abanyapolitiki bakuru b’igihugu bari mu cyiciro cya kabiri kugeza mu cya kane, bagabanyirijwe ibyo bagenerwaga iyo bacyuye igihe, bivanwa ku mezi 12 bishyirwa ku mezi atandatu gusa ndetse na bimwe mu byo bahabwaga bifite imiterere ijyanye n’akazi bikurwaho.

Itegeko Ngenga N°01/2017/OL ryo ku wa 31/01/2017 ryasohotse mu Igazeti ya Leta N° 06 yo kuwa 06/02/2017, rigena ibihabwa abanyepolitiki bakuru b’Igihugu mu gihe cy’amezi atandatu nyuma yo kuva ku mirimo bakoraga. Iri tegeko rihindura iryo mu 2012 ryagenaga ko babihabwa mu gihe kingana n’umwaka nyuma yo kuva ku mirimo.

Abanyapolitiki bakuru b’Igihugu bari mu byiciro bine; icya mbere kibamo Perezida wa Repubulika gusa, icya kabiri kibamo Perezida wa Sena; Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe. Icyiciro cya gatatu kigizwe n’Abaminisitiri; ba Visi Perezida ba Sena; ba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite n’Abanyamabanga ba Leta.

Iki cyiciro kandi kigizwe n’abandi bagize Guverinoma bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa, ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Icyiciro cya kane kigizwe n’Abasenateri n’Abadepite.

Iri tegeko rishya riteganya ko iyo Umunyapolitiki Mukuru w’Igihugu uri mu cyiciro cya kabiri acyuye igihe atavanyweho icyizere nta n’icyaha cyerekeye imirimo yari ashinzwe kimuhama, akomeza guhabwa mu gihe cy’amezi atandatu; umushahara wa buri kwezi; icumbi rifite ibyangombwa; amafaranga yo gukoresha mu rugo; kwishyurirwa fagitire z’amazi n’amashanyarazi, Uburinzi n’amafaranga amufasha kwita ku modoka ye bwite.

Ubusanzwe ibi Umunyapolitiki Mukuru w’Igihugu wo mu cyiciro cya kabiri yabihabwaga amezi 12. Iri tegeko rivuga kandi ko iyo uwo munyapolitiki ahawe undi murimo na Leta cyangwa akibonera umurimo mu nzego z’abikorera muri icyo gihe cy’amezi atandatu, umushahara n’ibindi yagenerwaga bihagarara.

Ubusanzwe kuri iyi ngingo, iyo umushahara n’ibindi agenerwa mu mirimo mishya biri munsi y’ibyo yahabwaga, Leta yamwongereraga ikinyuranyo.

Ku banyapolitiki bakuru bo mu cyiciro cya gatatu n’icya kane, bazajya bahabwa umushahara wa buri kwezi; indamunite y’icumbi ya buri kwezi n’amafaranga afasha nyir’ubwite mu kwita ku modoka ye bwite mu gihe cy’amezi atandatu bivuye ku mezi 12.

Icyakora Umunyapolitiki mukuru w’Igihugu mu cyiciro cya kabiri kugeza ku cya kane uzajya akurwa mu mwanya n’impamvu ituma akurikiranwa mu nkiko, azajya akomeza kubarirwa umushahara, amafaranga amufasha mu rugo n’amafaranga amufasha mu kwita ku modoka ye bwite abibikirwe.

Mu gihe abaye umwere ku cyaha yari akurikiranyweho, azajya ahabwa ibyo yabikiwe, nahamwa n’icyaha abyimwe.

Iri tegeko riteganya ko hashingiwe ku mpamvu zatumye Umunyapolitiki Mukuru w’Igihugu ava mu mirimo, ashobora kudahabwa ibyo yagenerwaga.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Uwizeye Judith, ubwo yasobanuraga ishingiro ry’umushinga w’iri tegeko muri Sena, yavuze ko izi mpinduka zigamije kubungabunga umutungo wa leta.

Yongeyeho ko hari bimwe mu byo Abanyapolitiki Bakuru bavuye mu mirimo bakomeza kugenerwa bifite imiterere ijyana n’akazi, bityo bikaba byagaragaraga ko atari ngombwa kubiha Umuyobozi utakiri mu kazi.

Minisitiri Uwizeye yatanze urugero rw’amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi, amafaranga y’itumanaho mu rwego rw’akazi, imodoka za Leta na serivisi z’umutekano.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Uwizeye Judith
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
ok 2017-02-16 02:50:33

Nyamara ibyemezo by’uyu mu Minister biteye inkeke, murebe ibyo ari gufata kubakozi bahoze ari aba Mutuelle de sante bivuguruzanya aho hamwe avugako abo bakozi bagomba kuzamurwa mu ntera ahandi akavugako atari abakozi ba leta, ????????. Ibyemezo nki bya Trump ntibikwiye i Rwanda

2
Migambi 2017-02-09 19:28:44

Uzi ko maze gusoma iyi nyandiko nsanze umushahara w’aba ba nyakubahwa ntacyo bawukoresha mu kuriha ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi (guhaha, kwishyura bills z’amazi n’umuriro, kuriha inzu, kwakira abashyitsi, gukoresha imodoka no kuyigurira lisansi, etc.). Bivuze ko <salaire> yabo ari <argent de poche>, mu gihe abakozi bo hasi bagihembwa intica ntikize kandi bo biyishyurira ikintu cyose. Ni ibyo kwibazaho!

3
Migambi 2017-02-09 19:21:46

Uzi ko nsanze umushahara wa ba nyakubahwa ntacyo bawukoresha mu buzima bwa buri munsi nko guhaha, kuriha za bills, kuriha icumbi, gukoresha imodoka, kugura essence, kwakira abashyitsi, etc. Ubwo salaire yabo ni argent de poche kweli! Biteye kwibaza!

4
Migambi 2017-02-09 12:32:11

Ibi ni nko kubwira umuntu waburaye ngo humura nanjye simerewe neza ubu sinkirarira inkoko yose kuko bayigabanyije bakavanaho ishingo n’agasendababoyi!

5
ddsssss 2017-02-08 11:02:36

aaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

6
lll 2017-02-07 15:52:17

ndabona ntacyo bahinduye,nimugume murye muzahage

7
Eric 2017-02-07 13:49:46

Abayobozi bo mu cyicuro cya mbere bo se nta kintu bazajya babaha?perezida w’urukiko rw’ikirenga abarizwa he?umugaba w’ingabo se?

8
gaga 2017-02-07 13:39:48

Ibi ndabishimye. Arikose bijya kuba umurengera (2012) a o ba depite barihe? 😎😎😎
Imisoro y’Abanyarwanda !!!

9
mbonabihita 2017-02-07 11:51:37

Babuzwe nande ko umuturage arara abunza imitima yibaza aho akura imisoro naho abavukanye imbuto big aram ice !!

10
Peaceful 2017-02-07 11:33:34

Ibyo nibyiza ariko mutere nindi ntambwe mugabanye iyo Mishara yanyu banyakubahwa. Ntahantu biba ku isi yose usibye mu Rwanda aho umukozi ashobora gukuba undi umushara inshuro zirenga IJANA 100 - Urugero mwalimu wa Primaire na Minister- Sinzi impamvu mubikora. Ese Mbere yo kuba Minister ko ntawubivukana harya umuntu aba yarahembwaga angahe? kuki se hatarebwa gusa ayo akeneye gukoresha ubundi iyo mishara yimirengera igakwirakwizwa mubandi bakozi ba leta ko twese dukorera leta imwe? Ibyo akenshi nibyo bikurura amakimbirane no kurwanira imyanya yo hejuru nyamara mubishatse mwabikemura usibye ko bisaba ubutwari. Nizere ko kumunsi wintwari tuzazibuka niobura ntamukozi uri gukuba undi inshuro zirenga 10!!!! Ese Byashoboka ra? Duhahira kumasoko amwe tuba mugihugu kimwe so what? ni gute umwe yumva akeneye miliyoni 2 undi akumva yamuha ibihumbi 25. NAJYE NUMVISE IKI TUTAKIREKA NGO KIGENDE GUTYO GUSA NTACYO TUVUZEHO ....... HAKENEWE IRINGANIZA MUMISHAHARA SINZI IMPAMVU BURI GIHE MUBYIHUNZA ..... TURASHAKA ITERAMBERE RIRAMBYE KURI BOSE APANA KURI BANYAKUBAHWA GUSA. NTIMUNSIBIRE IGITEKEREZO NTA KIBI MVUZE MVUZE UBUSUMBANE MUMISHAHARA kandi ngo ujya gukira indwara arayirata

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza