Ni iki cyazibye u Burundi amatwi ku wabuvanye mu menyo ya rubamba mu 2009?

40 22-12-2016 - saa 11:19, Kanamugire Emmanuel

Kuva kera na kare iyo wavugaga u Rwanda n’u Burundi benshi babyumvagamo igihugu kimwe, wagera mu baturage babyo kubatandukanya bikagorana. Ubuvandimwe, kudahemukirana, umubano ntamakemwa waranze ibihugu byombi, waje kuzamo agatotsi.

Muri uyu mwaka wa 2016, igihuru cyaje kubyara igihunyira u Burundi burerura bwifata ku gahanga bushinja uwitwaga umuvandimwe wabwo kubuhungabanyiriza umudendezo, butanga ibimenyetso byo gucana umubano n’ibindi byinshi. Ntacyo u Rwanda rwakoze kuri ibyo ariko nyirantarengwa yaratanzwe.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bikorwa bimwe na bimwe byahamyaga ubucuti bw’akadasohoka bw’ibihugu byombi n’uburyo mu myaka itageze kuri ibiri bumaze gucuya, uwari umuvandimwe agahinduka umwanzi gica.

Uko inshuti z’akadasohoka zibana mu bibi no mu byiza, zigatabarana, zikagabirana, zigashyingirana, zikarandatana mu mahina, ni wo mubano waranze u Rwanda n’u Burundi kuva kera nubwo muri iyi minsi amateka arimo kwandika ibindi.

Ibihugu byombi byakomeje kubana nk’abaturanyi beza, birahahirana, biratabarana ndetse binagirana inama. Gusa ibyari akanyamuneza byaje kuzamo urwikekwe umuvandimwe atangira kubona mugenzi we nk’umwanzi ukomeye utamwifuriza kuramuka.

Dusubiye inyuma, amateka atwereka ko umwami Mutara w’u Rwanda na Ntare w’u Burundi bicaye mu Twicarabami twa Nyaruteja bagashimangira ko ari bene mugabo umwe, bakemeranya kutazashotorana ukundi ndetse batazanasubira kurebana nabi. Ubuvandimwe bwarimitswe kuva ubwo igihugu kimwe cyahura n’amakuba abagituye bagashakira amaramuko mu kindi.

Mu bihe bitandukanye Abanyarwanda bahungiye mu Burundi n’Abarundi bikaba uko ndetse magingo aya abarenge ibihumbi 80 bari mu Rwanda nk’impunzi.

U Rwanda rwagobotse u Burundi rwishyura miliyoni 550 Frw

Nk’uko iyo umuturanyi yitsamuye mugenzi we akamwikiriza ati “urakire”, ni nako byagendaga kuri ibi bihugu ku bijyanye no gutabarana. Urugero rwa hafi ni mu 2009 ubwo u Rwanda rwafashaga u Burundi kwishyura ideni bwari bubereyemo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, rukabwishyurira miliyoni 550 kuri uwo mwenda wari umaze imyaka itatu.

Ntibyahagarariye aho kuko ubwo isoko rya kijyambere rya Bujumbura ryafatwaga n’inkongi mu 2013, ba nyirubwite bakubise hirya no hino babura icyo bafata, u Rwanda rwoherezayo kajugujugu maze iyo nkongi irahashywa.

Gusa uyu mubano uhebuje waje gucuya, ku buryo imyaka ibiri igiye gushira hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukururwa ahanini n’u Burundi bushinja byinshi u Rwanda birimo; kubuhungabanyiriza umutekano, kuvuga ko akabi kateye kose ari u Rwanda n’ibindi.

Iyo usubije amaso inyuma usanga ari gake u Rwanda ruvuga kubyo rukorerwa n’u Burundi, rwanabivuga ntirurangwe n’umujinya.

Ishyano ryarumiye umurizo kuri Rweru

Imirambo yatahuwe mu Kiyaga cya Rweru gihuriweho n’ibihugu byombi mu mpera za Kanama 2014 yateje rwaserera, maze ibihugu byombi byitana ba mwana ku bijyanye n’umubare ndetse n’inkomoko y’iyo mirambo.

Nyuma y’impaka ndende n’amaperereza menshi, imirambo igera kuri 40 yashyinguwe mu Burundi, nubwo ibijyanye n’inkomoko yayo bikiri ihurizo.

Gufungwa no kwirukana Abanyarwanda bashinjwa kuba intasi

Bitarahindura isura Abanyarwanda bajyaga i Burundi nk’abajya iwabo ntibibabuze no kuhakorera ubucuruzi. Umubano waracuye ntibagubwa neza n’inkubiri yo gufunga no kwirukana bamwe muri bo.

Kuva muri Gicurasi 2014 benshi bagiye bafungwa bashinjwa kutagira ibyangombwa no kwica umuco w’Abarundi, ubundi hakongerwaho ko ari intasi, ibyaje no kuvamo urupfu rwa Ambasaderi Bihozagara Jacques waguye muri gereza ya Mpimba mu mpera za 2015.

Nubwo u Burundi bwitiriraga u Rwanda kugira intasi ku butaka bwabwo, muri Gicurasi 2015, u Rwanda na rwo rwashinje iki gihugu guha inzira abarwanyi ba FDLR bagamije guhungabanya umudendezo w’igihugu bivanze n’Imbonerakure.

Imyanzuro igayitse irimo guhagarika ubuhahirane ubwo ari bwo bwose, imyigaragambyo irimo ibitutsi Abarundi batutse u Rwanda n’abayobozi barwo ku buryo bweruye, byagaragaje ko burya amazi atakiri ya yandi.

Agahebuzo ni amagambo yo ‘kumesa’ arimo igisa n’ubushotoranyi no gukoronga u Rwanda nyamara rukagerageza kwitwararika ariko ngo ikizwi naba nyirubwite, ni uko hari umurongo batagomba kurenga.

U Rwanda rwakiriye impunzi z'Abarundi zaruhungiyemo mu mwaka wa 2015
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

429 27 16-10-2018
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
mbonimpa j 2017-01-27 09:18:02

sha nanjye biranyobeye pe.

2
Jean Nepo 2017-01-08 11:54:27

Gatari,Jonas nasomye ibitekerezo byanyu kuri iyi nkuru mbona ibyo muvuga bifite ishingiro umuntu yatoramo ukuri.
Abo Bibliya yita Rubanda ni Rubanda rwa Giseseka ni ukuvuga wa muturage wibera mu turimo twe twa buri munsi ari natwo akesha amaramuko,kuba umuhutu ntabyo byamumariye nta nicyo bimumariye nuyu munsi kuba umututsi nabyo nuko,usibye kugenda inyuma y ’Abanyepolitike baharanira inyungu zabo.Abarundi batigeze bijandika muri Politike ngo bice Abavukanyi babo nibatahe mu gihugu cy’Abavukanyi babo kdi n’abakoze amarorerwa nano batahe bazabiryozwe kuko nta Disikuru turumva ivugwa n’abayobozi babo ibabuza gutaha iwabo Nko kuri Leta ya Habyarimana yabuzaga Abanyarwanda gutaha mu gihugu n’ababigerageje bagahigwa bukware.
Ibi ndabivuga ngaruka no Ku Banyanyarwanda bene wacu,Politike yo mu Rwanda ubu nta muntu ibuza gutaha ,nuwo byaba byarabayeho ni abantu baba bashakira kuvangira Ubuyobozi bwiza dufite,ariko siyo gahunda ya Leta.Hagati y’uburundi n’uRwanda rero birasaba ubwubahane hgti y’inzego nkuru ziyoboye ibihugu,kdi twebwe nk’u Rwanda biri no mu itegeko nshinga twitoreye.Gushyikirana n’ibindi bihugu ariko mu bw’ubahane.

3
Ngendakumana 2016-12-24 06:30:08

Ahubwo ico mutavuga nuko abavandimwe ba banyarwanda bagiye mu burundi baca bicwa ataco bazira.Imana idufashe

4
Ngendakumana 2016-12-24 06:30:08

Ahubwo ico mutavuga nuko abavandimwe ba banyarwanda bagiye mu burundi baca bicwa ataco bazira.Imana idufashe

5
Ngendakumana 2016-12-24 06:30:08

Ahubwo ico mutavuga nuko abavandimwe ba banyarwanda bagiye mu burundi baca bicwa ataco bazira.Imana idufashe

6
Ngendakumana 2016-12-24 06:30:08

Ahubwo ico mutavuga nuko abavandimwe ba banyarwanda bagiye mu burundi baca bicwa ataco bazira.Imana idufashe

7
Ikibazo Kur Izo Miliyoni Nyinshi 2016-12-24 01:53:02

Mbega ayo ma faranga mwayahanye nk’ingurane,imfashanyo canke ikiguzi c’ikintu kinaka? Mbe ni amarundi canke Rwandais ?
Kuva Uburundu n’Urwanda bibànye ayo gusa bahanye Kuruhande w’urwanda n’urw’Uburundi.?

8
bizimana 2016-12-24 01:41:42

FK nakubwira iki usenge niba wizera ko ari byo bizatuma umubano w’u Rwanda n’u Burundi usubirana. Uba wabuze icyo uvuga ukihisha ku Mana ntazi ko unemera.

9
FK 2016-12-23 11:24:59

Ibyo mwanditse byerekana ko nta cyizere kikiri hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, kandi ikibabaje nuko ingorane cg se amakimbirane abyukijwe n’icyizere gike hagati y’abaperezida, ntibyoroshye ikemurwa. Byiza nuko twakomeza kubisengera, Imana ikagira icyo ibifashijemo, niyo Mugenga wa byose.

10
Gahunda 2016-12-23 07:38:10

Erega umunyamakuru ntakosa afite mukwandika inkuru yahabwa ninzego zigihugu. Itangazamakuru rikorana na leta byo ninako bigomba kugenda kuko ntabwo ari umutwe urwanya leta. Gusa ribujijwe kuyifasha muri gahunda zitari izinyungu rusange. Itangazamakuru ni rumwe munzego leta inyuzamo ibitekerezo. Urumva rero inkuru ishobora kwandikwa muri Minafet rwose igashyikirizwa itangazamakuru rikayigeza kubaturage. Itangazamakuru ni umurongo unyuzwamo ibitekerezo nabantu kubitibyabo ndetse na leta. Ntimushake gukuramo leta rero kuko nayo irifitemo umudendezo. Murakoze nagirango nibutse uko itangazamakuru rikora mu isi yose.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza