IGIHE

Green Party iri kuzenguruka mu turere ishaka abashobora kuba abakandida mu matora y’abadepite

0 19-02-2018 - saa 12:37, Mathias Hitimana

Mu gihe imyiteguro y’amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2018 irimbanyije, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, ryatangiye inzira yo gushaka umugabo n’umugore bashobora kujya kuri lisiti y’abakandida bayo.

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’abadepite, ateganyijwe ku ya 2 Nzeri 2018 ku baba muri Diaspora no ku wa 3 Nzeri 2018 ku baba imbere mu gihugu.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bigatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017.

Green Party nk’ishyaka rifite inyota yo gushaka bwa mbere intebe mu Nteko Ishinga Amategeko, iri kuzenguruka mu gihugu hose ishaka abo yazashyira kuri lisiti mu gihe rizaba rimaze gufata icyemezo ntakuka cyo kwitabira amatora. Mu mpera z’icyumweru gishize ryari mu Karere ka Huye na Kamonyi.

Iri shyaka rifatwa mu Rwanda nk’irya ‘opozisiyo’, rivuga ko rimaze kugera mu turere 19, ryubaka inzego zaryo rinategura abashobora kuba abakandida muri ayo matora, ryita no ku buringanire.

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Ntezimana Jean Claude, yabwiye IGIHE ati “Kubera ko hari igikorwa gikomeye turimo kuzenguruka mu turere, nabyo turabikora kuko tutabikoze twazatungurwa n’imyiteguro mu gihe gito tudashobora kubigeraho; aho tugeze muri buri karere dutoramo umugabo n’umugore cyanwa umusore n’umukobwa, komite zabo bitoramo ababahagarariye bagendeye no ku bushobozi bw’abo bantu.”

Yasobanuye ko kugira ngo buzuze lisiti y’abantu 80 basabwa kuri lisiti, abazava mu turere haziyongeraho aba komite y’iryo shyaka ku rwego rw’igihugu.

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka, Umuyobozi wa Green Party, Dr Frank Habineza wari umukandida yatangaje ko yagwatirje inzu ye kugira ngo abashe kwiyamamaza.

Ku byerekeye ubushobozi bw’ishyaka mu matora y’abadepite ari imbere, Ntezimana, yavuze ko byose bizarebwa mu bihe bizaza ariko anahishura ko iri shyaka rikishyura umwenda ryafashe mu matora aheruka nubwo riri kuwurangiza.

Yagize ati “Urebye bisa naho bitakiri umutwaro, ntabwo birarangira neza ariko nta n’ubwo bikiri umutwaro; ni nk’aho bisa n’aho byarangiye ariko ntabwo ari neza cyane.”

Iri shyaka ntiryigeze na rimwe ryerura umwenda ryafashe muri ayo matora cyangwa ngo hamenyekane iby’iyo nzu yatanzweho ingwate.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

, Umuyobozi wa Green Party, Dr Frank Habineza, n'umugore we mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2017
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza