IGIHE

Dusabinema wiyamamarizaga kuba umudepite yitabye Imana

18 21-08-2018 - saa 14:52, Hakizimana Jean Paul

Dusabinema Consolée wiyamamarizaga kuba Umudepite ahagarariye icyiciro cy’abagore, yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.

Uyu mugore w’imyaka 53 yari ku rutonde rw’abakandida-depite 179 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bahatanira kujya muri 30% abagore bagenerwa n’Itegeko Nshinga, ihwanye n’imyanya 24 mu badepite 80.

Dusabinema yayoboraga Ikigo Nderabuzima cya Kibingo mu Karere ka Rutsiro. Amakuru avuga ko yari afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ariko bwari bumaze igihe bwaroroshye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence yabwiye IGIHE ko uru rupfu rwatunguranye, kuko Dusabinema yamerewe nabi mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kanama 2018, ajyanwa kwa muganga hafi saa yine z’ijoro ariko bamugezayo yashizemo umwuka.

Yavuze ko uretse kuba babuze umukandida wari uhagarariye abagore, babuze umuyobozi mwiza.

Yagize ati “Nibyo rwose (yitabye Imana) tugiye kumushyingura mu kanya saa munani. Yari asanzwe agira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, ariko muganga twavuganye wamwakiriye nimugoroba yambwiye ko byari bimaze igihe byaroroshye, byatunguranye rwose.”

“Yari umukozi mwiza, kumwe abantu dukora urutonde rw’ibigo nderabuzima, icye cyahoraga ari icya mbere mu buryo bw’imikorere no gutanga serivisi. Tubuze umukozi mwiza.”

Dusabinema yari amaze iminsi mu bikorwa byo kwiyamamaza hamwe n’abandi bakandida-depite b’abagore, aho aheruka kwiyamamariza mu Karere ka Nyamasheke.

Amatora y’abadepite mu myanya 53 y’abahagarariye imitwe ya politiki n’abakandida bigenga azaba ku wa 2 Nzeri ku banyarwanda bari mu mahanga no ku wa 3 Nzeri 2018 ku bari imbere mu gihugu.

Naho ku bakandida b’abagore ari nabo Dusabinema yabarizwagamo, abahagarariye urubyiruko (hazatorwa abadepite babiri) n’abantu bafite ubumuga (hazatorwa umudepite umwe), itora riteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2018.

Dusabinema Consolée wiyamamarizaga kuba umudepite yitabye Imana azize uburwayi
Dusabinema Consolée yitabye Imana itora ribura iminsi 14
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Ndandambara Lena 2018-08-30 01:37:33

RIP

2
Karangwa Eugene 2018-08-24 02:27:28

Birababaje gusa Imana imwakire mubayo kandi dukomeje umuryango we n’abanyarwanda muri rusange

3
kamanzi 2018-08-23 10:48:57

bazamuhambe mu masanduku acururizwamo ibicuruzwa byumurengera mu isoko rya biryogo, abakire se ba fpr badashaka gucuruza bahaze amafranga ibibuga bikaba byarabuze abacuruzi nko mu isoko rya mulindi, ko muri za miliyoni cumi na zingahe se, uziko muzi math koko

4
SINDAYIGAYA 2018-08-22 12:39:23

NTAkundi imana iramwakira nikobimeze mubuzi iyo umuntu andapfuye arakira gusa birambabaje cane pe,ndumurundi

5
nshimiyimana theoneste 2018-08-22 12:25:53

imana imyakire umubiri nubusa

6
Tuyizere alphonce 2018-08-22 12:19:06

birababajepe gusa imanimuhe iruhukaridashira

7
mujawamariya jeannette 2018-08-22 06:24:25

nukuri birababaje gusa aruhukire mumahoro

8
Mado 2018-08-22 02:26:37

Imana imwakire mubayo

9
jose 2018-08-22 01:11:00

Yoo Imana imwakire mubayo aruhukire mu mahoro. abasigaye mwihangane kdi mukomere.

10
Mugirimbabazi Marie Chantal 2018-08-22 00:57:48

Mama twagukundaga cyane ariko Imana yashimye ko udusiga ariko twizeye kuzakubona ku munsi w’umuzuko ubwo Kristo azaba agarutse! Imana ikomeze abana musize n’umutware abahe imbaraga.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza