Dr Donald Kaberuka yavuze ku byo abaturage bifuza ku nzego za leta muri Afurika

8 29-04-2018 - saa 08:59, Cyprien Niyomwungeri

Dr. Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ubu akaba ari mu Muryango wa Global Leadership Foundation, yavuze ko inzego za Leta muri Afurika zikwiye gutanga serivisi nziza, zikubahiriza inshingano kandi zigacunga neza iby’abaturage kuko ari byo bazitezeho.

Dr Kaberuka yatanze ubu butumwa kri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu kiganiro ku mikorere y’inzego za Leta muri Afurika cyatangiwe mu nama y’iminsi itatu izwi nka ‘Mo Ibrahim Governance Weekend, ibera i Kigali kuva kuri uyu wa Gatanu.

Muri iki kiganiro Kaberuka yari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Johannesburg, Herman Mashaba, Dr Ibrahim Mayaki; Umuyobozi Mukuru wa gahunda y’ubufatanye bushya bwa Afurika mu iterambere (NEPAD) n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ibikorwa by’Umujyi wa Kampala (KCCA), Jennifer S Musisi.

Dr Kaberuka yavuze ko muri Afurika abaturage bafite ibintu bitatu basaba inzego za leta ariko nabo bafite uruhare rwo gufatanya nazo.

Yagize ati “Abaturage bifuza ibintu bitatu ku nzego za leta zigomba kuba zikora neza zitabibira amafaranga, by’umwihariko iyo banafite make, kubona serivisi bakwiye kandi buri wese akabazwa inshingano ze, ibi iyo bikozwe abaturage baranyurwa.”

Umuyobozi wa KCCA, Jennifer S Musisi, asanga inzego za leta muri Afurika zikwiye guhindura imyumvire zigakorera abaturage nk’inshingano.

Yagize ati “Kugira ngo inzego za leta zitange umusaruro, dukwiye guhindura imyumvire yo kumva ko twahawe akazi ngo dukire, twahawe ububasha ngo tuzane benewacu n’inshuti zacu no kumva ko guha umuturage serivisi ari ukumupfa agasoni.”

Yakomeje agira ati “Tugomba gufata akazi nk’icyubahiro n’amahirwe duhawe kugira ngo dukore impinduka, twuzuze inshingano zacu kandi tubazwe ibyo tutatunganyije n’abaturage bishyura imisoro ituma dukora.”

Musisi yongeraho ko hari ubwo usanga urubyiruko ruhezwa mu mirimo ya leta kubera imyaka, uburambe n’ibindi nyamara bafite ubushobozi, asaba ko ibihugu bya Afurika bishyiraho umurongo bigaha umwanya urubyiruko, rugatanga imbaraga zarwo n’ubushobozi mu guhindura uyu mugabane.

Kuri iyi ngingo, Dr Kaberuka yahise atanga urugero rw’aho mu Rwanda zimwe mu nzego zikora neza ari izikoramo urubyiruko.

Yagarutse ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA); Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’Ikigo gishinzwe iterambere (RDB), ati “Aba bantu bafite imyaka za 20 na 30 bakora neza cyane bafashijwe n’ikoranabuhanga.”

Dr Ibrahim Mayaki yavuze ko hakiri byinshi byo gukora mu gushishikariza urubyiruko gukorera leta kuko ahenshi muri Afurika ntibabishamadukira nk’uko mu Rwanda na Botswana bimeze.

Ibi biganiro biribanda ku mirimo ikorwa muri serivisi za leta mu kinyejana cya 21 muri Afurika, aho zihurira n’imiyoborere myiza n’ubuyobozi butanga umusaruro, imbogamizi zigaragara n’uburyo bwo kongera imbaraga mu mirimo ya leta hagamijwe ko igendana n’icyerekezo Isi ifite.

Dr. Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ubu akaba ari mu Muryango wa Global Leadership Foundation
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

299 26 16-10-2018
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bernard 2018-07-19 02:47:11

erega birakwiye ko duhindura uko twakoraga, biradukwiye ko dufatanya haba munzego za leta ndetse natwe abaturage tugahindura Afurica paradizo dore ko dufite amahirwe menshi kurusha n’indi migabane. rero reta ni itara rimurikira abaturage. dukomezeze dushikame ku iterambere ryacu kandi ubuyobozi bwacu turabushyigiye kurugamba rw’iterambere

2
John 2018-06-05 00:33:35

Erega ikibazo si imyaka umuntu afite kuko kuba umuntu akuze ntibivuga ko aba ahindisutse umujura. Ikibazo ni uguhanga imirimo abantu bakabona akazi. Naho kuvuga ngo abajeni nibo bagomba kubona akazi, abakuze bagashyirwa mu kato, ntacyo byamara kuko nubundi abo bakuze baba baragize uruhare runini mu kurera abakiri bato. Ipfundo ry’ikibazo ni ikureba uburyo abaturage babaona imirimo, abashoboye guhanga imirimo bakabikora, kandi mu mitangire y’akazi ntihashyirwe imbere icyenewabo n’ikimenyane. Ibi ni ngombwa cyane, naho ubundi bya gukemura ikibazo ateza ikindi. Nkubu birababaje kubona umunti ufite imyaka 40 adashobora kwaka akazi ngo arashaje! none se igihugu cyizaba icy’abajeni gusa abakuza babe ba nyagupfa?

3
John 2018-06-05 00:33:28

Erega ikibazo si imyaka umuntu afite kuko kuba umuntu akuze ntibivuga ko aba ahindisutse umujura. Ikibazo ni uguhanga imirimo abantu bakabona akazi. Naho kuvuga ngo abajeni nibo bagomba kubona akazi, abakuze bagashyirwa mu kato, ntacyo byamara kuko nubundi abo bakuze baba baragize uruhare runini mu kurera abakiri bato. Ipfundo ry’ikibazo ni ikureba uburyo abaturage babaona imirimo, abashoboye guhanga imirimo bakabikora, kandi mu mitangire y’akazi ntihashyirwe imbere icyenewabo n’ikimenyane. Ibi ni ngombwa cyane, naho ubundi bya gukemura ikibazo ateza ikindi. Nkubu birababaje kubona umunti ufite imyaka 40 adashobora kwaka akazi ngo arashaje! none se igihugu cyizaba icy’abajeni gusa abakuza babe ba nyagupfa?

4
Jeanne 2018-04-30 04:07:42

Nibyo rwose! Gusa henshi muri Africa iyo myumvire ntirahagera! Muzarebe abasirikare baza mu ngendo shuli cg muri formations mu Rda usanga bakuze cyane nta innovations bagira. Bagerageze babise urubyiruko rwinjire muri system hakiri kare bahange udushya kuko ubwonko buba bukiri bushya. Nkunda HE uburyo agenda aha postes urubyiruko. Thx HE

5
west 2018-04-29 16:12:34

Bwana Kaberuka# wazarebye inzira byacamo kugira NGO mu Rwanda due creating 2nd income koko dukoresheje barumuna bacu cg bakuru bacu babashomeri kdi capital still ari iyacu. ibi byagabanyaho ubukene byibuze 40% .... iyo mbishushanyije mu mutwe mbona bishoboka think about it Dr.

6
sitiveni 2018-04-29 13:22:19

@sulaiman nshigikiye urwo rugero utanze rufite agaciro gakomeye gusa birababaje kubona umuntu yiga akaminuza akagera kuri masters abatanga akazi bakamwima ayo mahirwe ngo aracyari muto cg nta burambe buhagije afite nyamara abashaje banafite ubwo burambe bakaba aribo baba aba expert mu kwiba amafaranga ya Leta agenewe iterambere ry’igihugu kubera ko amaze kubona ahari icyuho banyuzamo amafaranga y’imishinga Leta iba yageneye abaturage byaba byiza HE ahaye amahirwe urubyuruko rwinshi akazi(abashomeri) muri Leta atitaye ku burambe baba badafite nkuko abagore babonye ayo mahirwe bakayabyaza umusaruro bigatuma abagabo bihariraga imyanya myinshi babona ikosora riturutse ku bagore kuko bo batarya ruswa

7
Sulaiman 2018-04-29 04:29:51

Bakoze abayobozi baduhaye ikiganiro kiza guha uruhare urubyiruko munzego/nibigo bya leta niko kubaka ejo heza habayobozi ba Africa .Ikintu cyuburambe murubyuruko Africa muri rusange bakwiye kudohora murubyiruko kuko nibura urubyiruko dufite ubu rufite amashuri yarimo nokumenya gukoresha ikorana buhanga bituma gukora kakazi noneho byoroha kandi byihutisha gutanga services.
NB:
Ntange urugero nko murwanda iyo Inkotanyi ziza gusaba abinjiraga igisirikare 1990 kuba bafite uburambe mukazi (Aho urugamba nubu ntituba tukirurwana) kuko abeshi baribato , barabana ariko barabanyengufu (energetic) urugero rutogusa umusirikare wa RDF ufite 45 years uyumunsi bivuzeko muri 1990 yarafite 17 yrs gusa ufite 41 years muri 1990 yarafite 13yrs kandi barahari benshi bakoze neza akazi nubwo baribato kandi nubu baracyakomeza yewe nari bafite 10 years (bitwaga bakadogo) nabo barimo-bakoze akazi ikinturero cyuburambe murubyiruko bazagire icyo bakivugururaho kugirango abakiribato ariko bize bashe kuba batanga umusanzu wabo
Nsoze nshimira uregero Dr.Kaberuka yatanze rwabakiribato bakora muri RRA,Immigration na RDB ahubwo no mubigo bya leta ukobazirkana umubare wabarinabategarugori mugutanga akazi hakwiye kubaho nuburyo ( urubyiruko narwo baruha umubare runaka mubigo byareta) mugihe barimogushaka abakozi kugirango urubyiruko narwo rwibone mumirimo itangwa atarugukomeza kubigizayo kubera ngo ntaburambe.

8
theogenw 2018-04-29 02:19:44

uko ni ukuri

Kwamamaza