Byagenze bite ngo abadepite baturutse i Burayi ntibemererwe gusura Ingabire Victoire?

23 10-10-2016 - saa 17:27, Kanamugire Emmanuel

Senateri Rugema Michel ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri Sena, yavuze ko abadepite bagize Komisiyo y’abagore yoherejwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu minsi ishize, yatandukiriye ku nshingano zayizanye mu Rwanda, ikora n’imyanzuro inyuranye n’uruzinduko rwayo.

Itsinda ry’aba badepite umunani riheruka kuza mu Rwanda, rivuga ko rije gusura ibikorwa bitandukanye bigaragaza iterambere ry’Umugore.

Bageze mu Rwanda bahawe itsinda ry’abadepite bagomba kubafasha, barimo Depite Kalisa, Bazatoha na Kantengwa, ngo baborohereze mu nshingano zabo mu Rwanda.

Senateri Rugema ati “Gahunda yateguriwe hamwe, iremeranywa, bari bagaragaje ko bashaka gusura Inteko Ishinga Amategeko kandi ubuyobozi bw’abadepite bwarabakiriye, bahuye na Komisiyo y’Uburinganire, ireberera uburinganire, urwego rukurikirana gahunda z’uburinganire, ndetse risaba no gusura Isange One Stop Center.”

“Ibyo barabyemerewe, baraherekezwa,ibyo bashakaga barabibona.Hagati aho bashatse kongera muri gahunda ibitari biteganyijwe. Harimo gusura sosiyete sivile ari bo bonyine, barabyemerewa kuko inteko yasange nta kibazo biduteye, basura Akilah batari kumwe n’itsinda twabahaye, twumva ntacyo bitwaye”

“Bongeye gusaba gusura Ingabire, umwe mu mfungwa zakatiwe n’amategeko, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ibarabwira ‘iti uretse no kuba bitari kuri gahunda, nta rindi tsinda riraza kureba imfungwa imwe nibura atari itsinda ry’imfungwa. Kubera ko rero ubusabe bwabo batabusobanuye, ntibyakunze.”

Nyuma y’ibyo byose ibyabaye ngo ni uko kuwa 6 Ukwakira, basohoye imyanzuro iri gufatwa nk’idahuye n’impamvu batanze ubwo bazaga mu Rwanda.

Rugema ati “Ikindi cyadutunguye ni uko muri iriya myanzuro, ntaho ihuriye n’impamvu zari zabazanye. Bari baje kureba iterambere ry’umugore, ariko iyo usomye umwanzuro ku wundi ni uko itesha agaciro ubusugire bw’igihugu cyacu.”

“Imyanzuro iratesha agaciro imiyoborere y’igihugu cyacu,amategeko gikora n’imyemerere y’Abanyarwanda. Ndasaba rero gusesengura iriya myanzuro yakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mukayiha igisubizo gikwiriye.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, yavuze ko na mbere yo kuza baganiriye n’abahagarariye itsinda ry’abo badepite, bakagaragarizwa uburyo bwo gusura Ingabire.

Ati “Ati bavuze ko bashaka gusura Ingabire, tubabwira ko bitajya ku rutonde rw’ibikorwa byabo, kuko bitari mu nshingano za komisiyo yabo, nibura iyo baba ari komisiyo ishinzwe ubutabera, ariko nyuma tuvuga ko bibaye ngombwa babisaba ariko bagakurikiza uburyo busanzwe.”

Depite Gatabazi JMV, na we yashimangiye ko bigaragara ko aba badepite bari bafite indi ntego ibazanye, inyuranye no kureba iterabere ry’umugore bitwaje.

Ati “Mbona ababiteguye bari bafite izindi ntego kuko baje bavuga ko baje kureba iterambere twagezeho, ahubwo mu myanzuro basa n’abashaka kudusobanurira demokarasi. Ntabwo demokarasi ishobora gusa mu bihugu byose, bitewe n’amateka twanyuzemo.”

“Baravuga ko tudaha ‘opposition’ aho gukorera. ‘opposition’ se izakorwa na bo cyangwa izakorwa n’Abanyarwanda? Twe twahisemo ko utsinda adafata byose, turasaranganya mu gihe nko muri Amerika utsinze atwara byose.”

“Barazana amatora ya 2017, ngo barashaka amatora anyuze mu mucyo, yizewe, arimo amahoro, uwo mwanzuro ntaho uhuriye n’icyabazanye.”

Visi Perezida w’Umutwe w’abadepite, Abbas Mukama, yavuze ko u Rwanda rusanganwe umubano mwiza na EU, ariko kuba barakoresheje umwanya bise uwo gusura iterambere ry’umugire, bigaragara ko baje iyi myanzuro bayifite.

Ati “Ni ibihugu bimwe biri kwihisha inyuma y’abadepite babyo ngo baduteshe umwanya.”

Depite Mutimura wakurikiranye imikorere y’iri tsinda, yavuze ko wasangaga muri iryo tsinda “harimo abantu batatu bagushyiraga ku ruhande buri kanya ubona babishyushyemo aribo babikangurira abandi, bakubaza ibitajyanye n’icyabazanye.”

Depite Bamporiki Edouard yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago byo gusurwa n’abashyitsi nk’aba, ariko ngo bakwiye gushyirirwaho Itorero, ndetse bakabuzwa gukandagira mu Rwanda igihe cyose bazaba batarasaba imbabazi kubera ibyo banditse.

Ati “Tugomba kutabemerera tukababwira ko twabamenye. Ibyago twagize ni ugusurwa n’abashyitsi batari ku rwego rwacu. Aba bantu twarabasize.”

Depite Mukayuhi yongeyeho ko hari n’umwanzuro bavuze ko “bahangayikishijwe no kuba abanyarwanda badatanga ibitekerezo ku buzima bw’igihugu”, ibintu bitandukanye cyane n’ibikorwa kimwe n’ibiteganywa n’amategeko.

Depite Nkusi Juvenal yavuze ko iyi myanzuro y’abadepite ba EU ari “ka gasuzuguro u Rwanda rudashaka”, ku buryo hakwiye gukorwa ibishoboka ngo “ibi bintu babisibe”.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Abaganqa jean de Dieu 2018-03-18 01:07:38

Ndabona hazirukanwa Abayobozi benshi kuko usangaharimo n’Abakora nkabafite umugambi wokwangisha abaturage ubutegetsi

2
Musonera 2016-11-28 01:26:22

ariko ubundi kuki banze ko abo bazungu basura Ingabire? iyo babareka bakanareba ukuntu urwanda rwateye imbere no muburenganzira bwabagororwa? RCS yateye imbere rwose, hari nabanyamahanga bafungiye murwanda nkaswe uwo muturage wurwanda? ikibazo ni ikihe? njye sinumva impamvu babahishe ingabire

3
Zirona 2016-11-11 05:09:14

Africa yanyu izahora inyuma uwibye agafaranga yubaka iburayi uwishe umuntu yirukira uburayi uwabuze bije y igihugu yirukira iburayigusaba uwobyacanze ati abaterankunga baratwimye ahubwomukirirwa muhambira abantu ngobarasabiriza kandi arimwe mubibigisha abobazungu murabashinja iki?haruwo mwarimwabona abahungiraho ejobundi muzabamujya kubasaba voces bariya barabarenze mwiturize mutegereze.

4
[email protected] 2016-10-26 02:54:01

ubundise ubu byagakwiye kuba byararinze kugera kuri minisiteri yububanyi namahanga koko inteko na sena bikokora Ababa baginga bakavogera igihugu cyacu gurya sibyunva kuko aka nagasuzuguro nubundi bukoroni abazungu turabiyamye

5
Jerome 2016-10-11 06:34:00

Bashaka GUHINDURA UBUTEGETSI. Babonye imyigaragambyo itabageza ku kintu na kimwe...Yewe niba abanya burayi bibaza ko uyu mugore ariwe uzasubirira Kagame bareba bugufi pe. Erega abazungu nubwo batwita ibicucu nibo bicucu bya mbere. ubu mvugira hano aruko babishaka, uzi iyo ugeze ku kibuga cy´indege i wabo ko nta burenganzira bwa muntu bakwereka nubwo waba ufite pc, ordinateur barayosopa ukagirango uyizanyamwo Afrika yose!! ibyabo twarabimenye none se ubyo burenganzira ko batabuvuga muri Ukreni ninde watumye abarenga ibihumbi bapfa muri Ukreni si politike (Germany-Rassia) bapfa isoko gusa hanyuma hazamwo no kwoiyerekana ngo barakomeye kandi barashyigikiwe na USA ukreni ubu irimwo ibice 2 nikirwa cyigaruriwe na Rassia kandi aribo ba bitangiye. kuki Syriya hapfa ibihumbi ku munsi? uburenganzira bwa muntu buboneka kuri bamwe ku bandi bukaba politike, kubandi nti bunabe bakicwa hagamijwe inyungu zabo birababaje. icyo bakwiye kumenya nukutitwaza USA kuko nayo ifite ibibazo byayo, bashaka bumvikane -Syriya ibone amahoro kuko ntibazanesha Russia simbavugira kuko na abarusiya bo nta nineza yabigezemwo ni inyungu zabo gusa..utazi amateka azabaze igituma ari aba orthodoxe

6
john kagabo 2016-10-11 06:17:12

Gukena, kuba umutindi birababaza kuko ugutunze (imfashanyo) akubwira ibyo ashatse cyane iyo azi ko utihaza mu birbwa cg ugahora umusaba!!

7
vumiria janvier david 2016-10-11 02:05:58

bravo rwanda reka dukore ibyacu tureke abadutesha umutwe iyo n’imiyaga yigendera
ahubwo dushyigikire our leaders thanks his excellence and citizens

8
mukama 2016-10-11 01:47:03

Ariko aba bazungu kuki burigihe badutega iminsi nibo batubeshejeho kuki batihanizwa, uziko wagirango ibyo tugeraho nibo baba babitugeneye birakwiye ko bahabwa gasopo bakajya bakemura ibyiwabo nabo ntibaba borohewe kuburyo baza kuduha amabwiriza yuko dukwiye kwifata

9
muhimana jean 2016-10-11 01:14:38

Muvandimwe Kamana ntekerezako ibyo Hon Bamporiki yavuze aribyo bene bariya bashyitsi ntibaba bakwiye kygaruka kuko ni agasuzuguro, wowe wavuga ko uje kureba abagore biteje imbere wagera ikigali uti ndashaka Ingabire Victoire yiteje imbere mubiki? rwose aba ba MPs ntibazagaruke mu Rwanda batarasaba imbabazi... baratwiboneye. mwakoze inteko imyanzuro mwabafatiye,,, cyaneee cyane uwo gutesha agaciro ibyo bavuze byose,, muri intumwa zacu nziza.

10
hh 2016-10-11 00:57:17

twigaragambye twamagana EU

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza