IGIHE

Ancel yasobanuye uko Ingabo z’u Bufaransa zasabwe gusenya ibirindiro bya FPR mu 1994 ngo idafata Kigali

10 5-06-2019 - saa 10:38, IGIHE

Colonel Guillaume Ancel, umwe mu Ngabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasobanuye uburyo baje bahawe amabwiriza yo kurinda Umujyi wa Kigali ngo utava mu maboko y’Ingabo za Leta yari iri gukora Jenoside, bikaza guhinduka bagasabwa kurwanya ingabo za FPR Inkotanyi.

Ancel ni umwe mu basirikare 2500 boherejwe mu Rwanda tariki 22 Kamena 1994, mu cyiswe Opération Turquoise bafite inshingano zo guhagarika Jenoside no gushyiraho igice kizwi nka Zone Turquoise mu Burengerazuba bw’u Rwanda kitagombaga kurangwamo imirwano.

Tariki 29 Gicurasi uyu mwaka, mu Ishuri Rikuru ryo mu Bufaransa ryigisha ubumenyi rusange, EHESS, ishami ry’uburenganzira bwa muntu habereye ibiganiro bigamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu bari batumiwe muri ibyo biganiro, harimo Rtd Lieutenant Colonel Guillaume Ancel, ni umwanditsi w’ibitabo birimo icyitwa, Rwanda, la fin du silence.

Yavuze ko ubwo boherezwaga mu Rwanda muri Opération Turquoise, ibyo bari bagiye gukora babisobanuriwe habura amasaha abiri gusa ngo bahaguruke.

Mu byo yasobanuriwe, yaje kumenya ko u Bufaransa bufite uruhare mu ntambara yari imaze imyaka ine iri mu Rwanda, hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’iza Leta y’u Rwanda.

Yavuze ko Ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda zagiye zigira uruhare mu bitero bigamije gusenya ibirindiro bya FPR Inkotanyi, bukanafasha Leta mu bikorwa yari irimo byo kurimbura abatutsi.

Guillaume Ancel w’imyaka 53, avuga ko ubwoko bw’intwaro bahagurukanye mu Bufaransa bazanye mu Rwanda, zabagaragazaga ko baje mu ntambara aho gutabara abaturage nkuko ubutumwa bari bajemo bwavugaga.

Nk’Ingabo zirwanira ku butaka zarimo abakomando bo muri (RPIMa) Regiment Parachutistes d’Infanterie de Marine, bafite intwaro zirasa hafi ndetse na kure harimo n’izikoreshwa mu ijoro, abarwanisha ibifaru n’abandi benshi bafite indege z’intambara za kajugujugu 10 bita Gazelle n’izindi eshatu za Super-Puma.

Ingabo zirwanira mu kirere zari zifite indege zirenga 30 harimo za C-130 Hercules, Falcon -20, C-160 TRANSALL na CASA-235. Ingabo zo mu kirere kandi zakodesheje indege imwe ya Airbus, Boing 747 imwe, Antonov-124 Condor cumi na ziriindwi (17) zo gutwara ibikoresho bya gisirikare.

Yavuze ko ubwo bageraga i Goma muri Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu), bari bahawe amabwiriza yo kurinda Umujyi wa Kigali ngo utava mu maboko ya Leta yakoraga Jenoside ukajya mu maboko ya FPR yari mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Mu buryo butunguranye, Ancel avuga ko amabwiriza yahindutse ku munota wa nyuma bagasabwa kurasa ku birindiro by’ingabo za FPR kugira ngo bayihagarike idakomeza gufata uduce dutandukanye tw’igihugu.

Ubwo bageraga mu Bisesero, kamwe mu duce twari muri Zone Turquoise, Ancel avuga ko batunguwe no kubona Leta bashyigikiriye ariyo iri kwiyicira abaturage, aho ibihumbi bisaga 60 by’abatutsi byari bimaze kwicwa.

Ngo aho niho bongeye guhererwa amabwiriza mashya, basabwa guhagarika imirwano ahubwo bakajya mu bikorwa by’ubutabazi.

Ikinyamakuru Esprit cyatangaje ko mu buhamya bwe yakomeje avuga ko nubwo kari agace k’ubutabazi, kanabaye aka politiki kuko bahafashirije Ingabo za Leta yari imaze gukora Jenoside zigahunga nta nkomyi zigana muri Zaïre, ndetse bakabaherekeza bakabagezayo amahoro.

Guillaume Ancel mu buhamya yatanze, yanavuze ko we ubwe ari umwe mu basirikare b’u Bufaransa batanze intwaro ku Ngabo za Leta yari imaze gukora Jenoside ubwo yari mu buhungiro muri Zaïre.

Ubusanzwe amategeko mpuzamahanga ntabwo yemera ko impunzi zijya mu kindi gihugu zifite intwaro cyangwa se ngo zihabwe intwaro.

Iryo tegeko ryo gufasha Leta yakoze Jenoside mu buhungiro ngo ryatanzwe n’Ibiro bya Perezida François Mitterrand, nyuma yo kwemezwa n’ibiro by’umugaba mukuru w’ingabo.

Ancel avuga ko ntaho u Bufaransa bushobora guhungira uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe bwashyigikiye ku mugaragaro, bugakingira bukanatanga intwaro kuri Leta yakoze Jenoside.

Yavuze ko bibabaje kuba Ingabo z’u Bufaransa nta ruhare zihabwa mu biganiro bya politiki, nko kuba zakwemera gukora ikintu cyangwa zikacyanga bitewe n’uko zisanzwe bimeze, nkuko bigenda ku ngabo zo mu Bwongereza.

Yavuze ko kandi impamvu Leta y’u Bufaransa yakoze ibyo ishaka mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko nta batavuga rumwe na Leta bigenga bari bahari icyo gihe ngo babyamagane.

Ashimangira ko gukomeza kuzinzika amateka ngo atajya ahagaragara, ari amakosa akomeye u Bufaransa bukora ashobora no gutuma ibyabaye byongera bikaba.

Muri Mata uyu mwaka, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ishyirwaho rya komisiyo igizwe n’abahanga mu mateka n’abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Guillaume Ancel yagaragaje ko icyo gitekerezo ari cyiza ariko gishobora kubangamirwa n’abahoze mu buyobozi bw’u Bufaransa nka Amiral Jacques Lanxade wari umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa mu gihe cye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Lanxade aherutse kuvuga ko abashakashatsi mu mateka nta gishya bazabona mu nyandiko z’umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside.

Nubwo ingabo za FPR zagiye zitambikwa n’Ingabo z’u Bufaransa zafashaga Leta yakoze Jenoside, ntabwo byabujije ko Umujyi wa Kigali ubohorwa tariki ya 4 Nyakanga 1994.

Ingabo za FPR zakomeje urugamba mu tundi duce tutari twagafashwe, zirusoza tariki 18 Nyakanga uduce twose tw’igihugu tumaze kwamburwa Guverinoma yakoze Jenoside.

Guillaume Ancel w’imyaka 53, avuga ko ubwoko bw’intwaro bahagurukanye mu Bufaransa bazanye mu Rwanda, zabagaragazaga ko baje mu ntambara aho gutabara abaturage
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Francis mugisha 2019-07-20 06:31:58

Murinzi niba warakijijwe nabafransa ubwo bakwibeshyeho cyangwase warumwe mubozarizije gukingirikibaba arizo Nterahamwe Ex FAR nonese mubisesero zicishije Abatutsi bangahe baxitakambiye ngo zibakize zigasiga bicwa,

2
Dieudonne Hakizayezu 2019-07-20 02:05:19

Ibyo Col Ancel avuga n’ukuri kwambaye ubusa. Ubufaransa bwitwaye nabi cyane ariko kandi sibwo bwonyine, n’Amerika nuko: yabujije Minuar gutabara abatutsi!

Umu General nka Dallaire warwanyije Hitler ukumva aravuze ngo nta mandat yo gutabara yigeze abona ra?

Yewe, Abatutsi nimugende mwarababaye kurusha Yezu, Imana ijye ibagirira impuhwe ibahoze amarira n’ukuri!

3
Murinzi 2019-06-09 11:32:22

Nkanjye wakijijwe n’abafaransa muri Komini Gisovu nabanganya iki? Twibutseko ko igihe bazaga bari bafite manda ya UN icyo gihe iyo bataza sinzi uko byari kutugendekera cyane ko bamwe ubu bigamba bamaganaga icyo cyemezo cya UN. Tujye dusoma ibitabo, dushashake mbere yo kuvuga cyangwa kwandika ibyo twishakiye tutazagwa mu mutego w’ingoma ya Habyarimana Aho yisanze yarabeshye abanyarwanda kubyerekeye ingoma ya Kayibanda bikamugaruka we nabandi bari kumwe guhera muri 1986.

4
Sinzi 2019-06-06 12:12:27

Burya Abafaransa nta batavuga rumwe na Leta bagiraga? Yewe, koko ntaho bukikera n’ikuzimu burya baraganya koko.

5
clauvis 2019-06-06 04:06:06

ariko abafaransa nabagome, ninabo batumye nababyeyi bacu bapfa kuko iyo batagenda bitambika ingabo za RPF wenda ziba zarasanze hari abakiri bazima kuko nkatwe zageze iwacu hashize iminsi ibiri gusa bamaze kubica. ni hahandi Imana izababaza ibyo badukoreye kandi nubwo bakomeye rwose bakaba bibwirako twe tutari abantu, but judgement of God is there for them. I know the time will come when they will be asked what they did in Rwanda. These things you have done, and I have been silent;
you thought that I[a] was one like yourself. But now I rebuke you and lay the charge before you. psalm 50:21

6
Mandate 2019-06-05 23:21:15

Aba bantu ntibazi kubeshya! Niyo babigerageje birabapfubana! Njye nari muri zone Turqoise. Nta kibi aba bafqrqnsa bakoze twabagayira.

7
che 2019-06-05 12:35:53

C’est vraie, je salut ton courage!

8
citoyen 2019-06-05 10:05:23

hhhh uyu nakomeza kumena amabanga ya ba shebuja bazamuhitana. Uretse ko nubundi nta kitazwi mu bikorwa by’aba bantu muri Africa.

9
Dieudonne Hakizayezu 2019-06-05 04:13:12

N’amateka: FPR yatsinze ingoma y’abatabazi ifata igihugu cyasenyutse.

Ese nyuma y’imyaka 25 igeze he yubaka ibyasenyutse? Aya niyo makuru tuba dushaka kwumva ibindi n’amateka!

10
Komera 2019-06-05 04:05:57

Uyu Mugabo ni intwari kbs

Kwamamaza