Amerika yatangiye kugenzura imbuga nkoranyambaga z’abasaba kuyinjiramo

0 27-12-2016 - saa 18:11, Rabbi Malo Umucunguzi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kujya zisaba abagenzi baturuka mu bindi bihugu kujya bagaragaza konti bakoresha ku mbuga nkoranyambaga, gahunda igamije gufasha mu gushakisha abantu bateje impungenge mu birebana n’iterabwoba.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua bivuga ko iyi gahunda yatangiye gukurikizwa mu cyumweru gishize igenewe abagenzi basaba kwinjira muri Amerika bifashishije ikoranabuhanga rya ‘Electronic System for Travel Authorization, ESTA’, rigenewe abaturage bo mu bihugu byagenwe, basaba kujya muri icyo gihugu ku mpamvu z’ubukerarugendo, ubucuruzi n’izindi, mu minsi 90 badakeneye visa.

’ESTA’ ifasha kubanza kugenzura abagenzi mbere y’uko bemererwa kwinjira muri USA, nk’imwe muri gahunda zidasanzwe zo gukaza umutekano zatangiye kuwa 12 Mutarama 2009.

Ku muntu uri kuzuza ubusabe bwe muri ESTA, hongeweho ahantu hagenewe imbuga nkoranyambaga kuva kuri Facebook, Twitter, Youtube na Instagram, hakabaho n’umwanya wagenewe buri muntu akagenda yandikamo konti akoresha kuri izo mbuga.

Umushinga w’iyi gahunda watangajwe muri Kamena nka kimwe mu bikorwa bigamije kongera ubushobozi bwa leta ya Washington mu gutahura abantu n’ibikorwa biteye inkeke mu iterabwoba.

Nubwo inzego zishinzwe za gasutamo n’izishinzwe kurinda umupaka zivuga ko bitazabuza amahirwe umuntu utazuzuza ahagenewe imbuga nkoranyambaga, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu iravuga ko ari ugusagarira ubusugire bwa konti z’abaturage, bagasaba ubuyobozi kubitangaho ibisobanuro bihagije.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe zigenzura amakuru ku bantu bashaka kwinjiramo, harimo no kuba hari aho basigarana ibikumwe by’umuntu winjiyeyo, mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Iyo gahunda ireba gusa abaturage bo mu bihugu byateye imbere bigera kuri 38, birimo Andorra, Australia, Austria, u Bubiligi, Brunei, Chile, Repubulika ya Czech, Denmark, Estonia, Finland, u Bufaransa n’u Budage.

Harimo kandi u Bugereki, Hungary, Iceland, Ireland, u Butaliyani, u Buyapani, Korea y’Epfo, Latvia, Liechtenstein, Lithuania, Luxembourg, Malta, Monaco, u Buholandi, New Zealand, Norvège, Portugal, San Marino, Singapore, Slovakia, Slovenia, Spain, Suède, u Busuwisi, Taiwan n’u Bwongereza.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza