Amb. Twala yatanze icyizere cyo kubona viza ku Banyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo

0 12-06-2018 - saa 16:47, Ishimwe Israel

Abanyarwanda bamaze amezi abiri bategereje guhabwa viza zibemerera kujya muri Afurika y’Epfo nyuma y’icyemezo cyatangajwe na perezida w’iki gihugu, Cyril Ramaphosa.

Ku wa 20 Werurwe 2018 nibwo Perezida Ramaphosa yashimangiye ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwaga no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo kigiye kurangizwa nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame, byanahuriranye n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yasinyiwemo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.

Perezida Ramaphosa ubwo yitabiraga inama ya AU ku wa 21 Werurwe 2018 yavuze ko ari kuganira na Perezida Kagame muri gahunda zigamije kunoza umubano hagati y’impande zombi.

Yagize ati “Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bagiye kubikoraho mu buryo bwihuse, badushakire ibisubizo ndetse natwe tuzabishyiraho umukono.”

Nyuma y’iki cyemezo, cyakiranywe na yombi ku bantu b’ingeri zose, Abanyarwanda batari bake baracyategereje ishyirwa mu bikorwa ryacyo; kuri ubu abemerewe kujya muri Afurika y’Epfo batarindiriye gusaba viza ni abadipolomate bafite pasiporo z’akazi.

Ibi biganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi byashibutsemo umwanzuro wa Afurika y’Epfo wo korohereza Abanyarwanda bashaka gusura iki gihugu kubona viza ariko nturashyirwa mu bikorwa.

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, yatangarije The East African dukesha iyi nkuru ko hari icyizere ko bigiye gukemuka mu minsi ya vuba.

Yagize ati “Mfite icyizere ko ikibazo cya viza kizakemuka. Sinatangaza igihe ntarengwa ariko bizaba vuba bidatinze.”

Gukurwaho kwa Viza byahombeje abacuruzi b’Abanyarwanda

Kuva muri Werurwe 2014 ubwo Afurika y’Epfo yahagaritse by’agateganyo viza zahabwaga Abanyarwanda berekeza muri icyo gihugu bakoresheje pasiporo zisanzwe, abacuruzi benshi barahombye.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho, Ubuvugizi n’Imibanire ku Murimo muri Rugaga rw’Abikorera (PSF), Kayitakirwa Deus, yagize ati “Abashoramari bacu biganjemo abazana ibicuruzwa mu gihugu batakaje amahirwe menshi. Ibi byatumye abacuruzi b’imbere mu gihugu bahomba amafaranga abarirwa muri za miliyoni z’amadolari mu myaka ine ishize. Turasaba ko abafata ibyemezo mu bihugu byombi bashaka umuti w’iki kibazo vuba.”

Ibikoresho biva muri Afurika y’Epfo birimo ibyo kubaka; ibicuruzwa nk’umuvinyo, imbuto, inyama, n’andi mafunguro, imyambaro ndetse hakaba n’abahakorera inama zikomeye.

Ubwo ibihugu byombi byarebanaga ay’ingwe ku butegetsi bwa Perezida Jacob Zuma mu 2014, Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate b’u Rwanda batatu i Pretoria, u Rwanda narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo i Kigali.

U Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira abari inyuma y’ibikorwa byo gutera ibisasu mu Rwanda bigahitana inzirakarengane, Afurika y’Epfo yo ikavuga ko yirukanye abadipolomate b’u Rwanda ibashinja kuba inyuma y’igitero cy’abantu bitwaje intwaro bigeze gutera mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa wahungiye muri icyo gihugu. Uyu ahari nk’impunzi ariko akahakorera ibikorwa bya politiki nyamara ubusanzwe bitemewe mu mategeko y’icyo gihugu.

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza