Amatora ya Perezida: Hafashwe ingamba zikumira ibibazo byagaragaye muri referandumu

2 13-01-2017 - saa 13:53, Mathias Hitimana

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko yamaze gutanga amasoko y’ibikoresho bizakenerwa mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017, bikazagera hakiri kare mu Rwanda kugira ngo hirindwe ugukererwa nk’ukwagiye kugaragara mu matora yo mu bihe byashize.

Kuri uyu wa Gatanu, Komisiyo y’Igihugu y’amatora yahuye n’abafatanyabikorwa bayo, hareberwa hamwe ibimaze gukorwa n’ibiri imbere kugira ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu azagende neza kurusha amatora aheruka.

Mu kungurana ibitekerezo, nk’uko byari byemejwe mu nama nk’iyi yabaye mu Ugushyingo 2016, umwe mu bayitabiriye, Nkundimfura Rosette usanzwe ari umukozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, MIGEPROF, yagarutse ku kugeza ku biro by’amatora ibyangombwa bizifashishwa.

Yagize ati “Ni ingenzi cyane kugira ngo ibyumba by’amatora bimenyekane hakiri kare, abaturage babimenye hatazabaho bamwe bitiranya ahantu hanyuranye, ugasanga hari abajya ahatari ibiro by’itora, bishobora kuzanamo akajagari.”

Yanakomeje asobanura ibikiye kwitabwaho, agereranya no mu matora aheruka, ati “Mu nama y’ubushize abantu barabigaragaje, abantu baravuga bati ibikoresho bibageraho saa yine, saa sita, saa munani z’ijoro, ugasanga biragoranye cyane kuko nanjye rimwe hari hamwe nari ndi ku biro by’itora, ibikoresho byahageze saa munani z’ijoro, ariko ugasanga kubona abantu babizana, babiterura, biragorana kubera ko byaje amasaha mabi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yavuze ko ikibazo cyo gutinda kw’ibikoresho byo mu matora byagiye bibaho, ariko kuri iyi nshuro bafashe ingamba zikomeye, hanatumizwa kare ibikoresho by’itora byinshi bigurwa mumahanga.

Yagzie ati“Nko mu matora aya twavuyemo ndetse na referendumu yaje inadutunguyeho, buriya hari ibikoresho byageze hano ku kibuga cy’indege saa kumi n’ebyiri za nimugoroba buri bucye ngo amatora abe. Urumva rero ibyo bikoresho byageze i Kigali saa kumi n’ebyiri ku kibuga cy’indege, tugomba kubikurayo, tukabibara, tukabitanga, kuba byarageze ahatorerwa saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ahubwo habayemo imbaraga nyinshi, twafatanyije na polisi n’abandi.”

Yakomeje yizeza ko ibyo bibazo bitazongera kubaho, ati “Ariko ibyo ntabwo dushaka kongera kubisubiramo, niyo mpamvu igikorwa cyo kubishaka dushaka ko mu kwezi kwa gatanu kuzarangira ibikoresho byose dukeneye tubifite mu bubiko bwacu.”

Ku bafite ubumuga haracyari ikibazo

Cyizere Oswald ukorera Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, yavuze ko hakenewe uburyo bwihariye buzafasha abafite ubumuga mu matora, harimo nk’abatabona ngo bazakoreshe inyandiko za ‘brailles’ nk’uko gahunda z’amatora zigaragara ku nyandiko zajya zikorwa mu buryo nabo babasha kuzisoma, naho abatumva bagahabwa abasemuzi b’amarenga.

Gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko hakiri imbogamizi muri uru rwego rw’abafite ubumuga, cyane ko nk’urwego rureberera abafite ubumuga narwo rutazi aho abakeneye izo serivisi baherereye.

Munyaneza yagize ati “Nk’ubu dufite imbogamizi nta nubwo tuzi n’imibare nyayo y’abo bantu, ejo bundi twavuganaga n’urwego rwabo, baracyagendera ku ibarura ryo mu 2012 n’ibyavuye ejo bundi mu gushyira abantu mu byiciro, na byo bidafatika neza. Uretse n’ibyo ntabwo tuzi utabona ariko ushobora gukoresha ziriya mpapuro mwavuze.

Yakomeje avuga ko iyo mbogamizi iri no mu batumva, batanabona, kuko hatazwi ngo mu karere aka n’aka barangana gutya, ngo hategurwe abasemura.

Gusa Munyaneza yavuze ko mu gukora lisiti y’itora hari uburyo iyi komisiyo yashyizeho bwo kwifashisha ‘code’ ngo hamenyekane abafite ubumug, ngo bazabashe gufashwa, asaba ubufatanye ngo abo bose bamenyekane, ubumuga bafite n’uko bafashwa.

Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuwa 3 Kanama 2017 ku banyarwanda bari mu mahanga no kuya 4 Kanama 2017 ku banyarwanda bari mu gihugu.

Iyi komisiyo kandi yiyemeje gukomeza gufatanya n’Ikigo gishinzwe indangamuntu mu gufasha abantu kuzibona, kugira ngo bazoroherwe mu gutora.

Inzego zitandukanye zasabye ko Komisiyo y’amatora ko ishyiraho inyandiko nyinshi zajya zifashishwa mu gutanga ubutumwa ku matora, bukanyuzwa mu bikorwa bitandukanye birimo imikino ikomeye, amarushanwa n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.

Imibare ya komisiyo y’igihugu y’amatora igaragaza ko abazatora bagera muri miliyobi 6.9, barimo abagore 54% n’urubyiruko 59%, bose barimo miliyoni 1.7 bazaba bagiye gutora bwa mbere.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
[email protected] 2017-02-10 14:04:26

gasore uzayabona muyindi referandumu ubwo bazayishyiraho

2
Gasore 2017-01-13 13:16:35

Komisiyo y’amatora isigaye ikoranabi ubuse iyo babona dukosora liste y’itora ntibaduhe insimbura mubyizi yacu babonako ibyobakora aribyo? Niba batwaka Compte ntibagire icyo bashyiraho ibyo ni ibiki. ES wa NEC abyigeho aduhe ayacu. Referandumu ntarajyaho, aya twakosoreye liste yejobundi mu kwa 12/2016 ntarajyaho. Ubwose nayo indege ntirayazana?

Kwamamaza