IGIHE

Abanyarwanda batanu batawe muri yombi bashinjwa kubangamira ICTR

1 5-09-2018 - saa 17:13, Rabbi Malo Umucunguzi

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko hari abanyarwanda batanu batawe muri yombi bakurikiranyweho kubangamira imikorere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urwego rwarusimbuye.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko aba banyarwanda batanu bafashwe ku mpapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi zatanzwe na IRMCT.

Itangazo Ubushinjacyaha bwashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri rigira riti “Ku wa 3 Nzeri 2018, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abanyarwanda batanu ku byaha byo kubangamira no gushishikariza abandi kubangamira imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda n’Urwego rwarusimbuye.”

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ariko ntibwahise butangaza amazina y’aba banyarwanda n’aho bafungiye kugeza ubu n’uburyo babangamiye urukiko.

Amategeko y’uru rwego rwasigariyeho ICTR ateganya ko umuntu uhamwe n’iki cyaha ashobora guhanishwa igifungo kitarenze imyaka irindwi cyangwa ihazabu itarenga 50,000 by’ama-Euro.

Aba banyarwanda bafashwe mu gihe uru rwego ruri gutegura urubanza rwa Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’Igenamigambi muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

Ni umwanya yariho guhera muri Nyakanga 1990-Mata 1994.

Uru rubanza ruzumvwa mu bujurire ku wa 24 Nzeri 2018.

Umushinacyaha wa IRMCT, Serge Brammertz
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
AMAZINA Amazina 2018-09-05 11:23:20

"Umushinacyaha wa IRMCT, Serge Brammertz"

Hanyuma se IRMCT ni iki?

Kwamamaza