Abanyarwanda 15 mu rubyiruko 1000 rwakiriwe na Perezida Obama

1 4-08-2016 - saa 21:22, Ferdinand Maniraguha

Urubyiruko 15 rw’Abanyarwanda ruri mu rugera ku gihumbi rumaze ibyumweru bitandatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri gahunda ya Yali yatangijwe na Perezida Barack Obama.

Yali ni gahunda igamije gufasha urubyiruko rwa Afurika kwishakamo ibisubizo ndetse no kongera ubumenyi, ku bijyanye no kuba abayobozi beza b’ejo hazaza bahangana n’ibibazo.

Perezida Obama uzasoza manda ye ya kabiri mu mpera z’uyu mwaka, ikaba n’iya nyuma yemerewe yo kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, yasezeranyije uru rubyiruko ko ibikorwa yatangiye bitazahagarikwa nuko atakiri perezida.

Urwo rubyiruko rurimo urukomoka mu bihugu 19 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri 25 byitabiriye iyi gahunda yabaga ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka.

Rwabonanye na Perezida Obama i Washington, nyuma yo kurangiza amasomo yabo ku wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2016. Obama yarusabye gukomeza gukora cyane kugira ngo rugere kuri byinshi bikomeye mu buzima.

Yabasabye kurenga amateka y’ubukoloni niba bashaka guteza imbere ibihugu byabo. Yabibukije ko ejo heza ha Afurika hari mu biganza byabo akaba ariyo mpamvu bagomba gukora cyane.

Yagize ati “Kumenya amateka y’ibyabaye mu gihe cy’ubukoloni bifite akamaro, ndetse no mu gihe cy’ubwigenge n’uburyo hari ibihugu byagiye byivanga mu bikorwa nk’ibyo bitagiriye akamaro abaturage. Bifitiye akamaro ku bihugu byose.

Niyo twavuga ko amateka yacu atari akwiye , ubu ni twe dufite inshingano, zo kutagira icyo twitwaza kuri ayo mateka dukemura ibibazo dufite uyu munsi.

Obama yakomeje asaba urwo rubyiruko kumenya amateka y’ibihugu byabo ngo babashe kubiteza imbere.

Ati “Mu by’ukuri mugomba kwiga amateka yanyu, kuko mushobora kwibaza ngo ni iki kitagenda iwacu? Tuzi amateka ya Afurika, ariko ikibazo gihari uyu munsi , ni ayahe mateka ya Afurika tugiye kwandika?”

Iyi gahunda yitabirwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 25-35. Uyu mwaka abagera ku bihumbi 49 basabye kwitabir, 1000 aba aribo bemererwa.

Abahagarariye u Rwanda barimo abikorera, abakora mu bigo bya leta ndetse n’abafite imishinga itegamiye kuri Leta.

Kubera umubare muto uba ukenewe ugereranyije n’urubyiruko ruba rubishaka hakorwa ibimeze nk’amarushanwa yo mu buryo bw’inyandiko kuri interineti ndetse n’ikizamini mu buryo bw’ibiganiro gikorerwa muri Ambassade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gutsinda bisaba ko uba warakoze ibikorwa bizana impinduka aho uturuka ndetse ukaba ufite icyerekezo n’inzozi bifatika.

Abitabiriye aya mahugurwa bakigera muri Amerika, buri muntu ahabwa uzamukurikirana mu kurushaho kwagura ubumenyi n’ibikorwa bye.

Baganiriye kandi ukuri kuri mu bihugu bya Afurika, birenze ibyo bajya bumva mu makuru. Batangiye guhabwa amasomo tariki ya 17 Kamena 2016.

Nyuma yo kuva muri Amerika, uru rubyiruko rukazakomeza gukurikiranwa na Ambasade za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihugu byarwo ndetse n’ikigega cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Inkuru bijyanye:Abanyarwanda 15 mu magana y’abazaganira na Perezida Obama

Perezida Obama ari kumwe n'urubyiruko rwitabiriye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rugamba 2016-08-04 16:31:08

Ako kantu

Kwamamaza