Sudani y’Epfo yavuye ku izima yemera ko hoherezwayo ingabo

5 6-08-2016 - saa 07:55, Ferdinand Maniraguha

Abakuru b’ibihugu umunani na za Guverinoma za Afurika y’Iburasirazuba bahuriye mu muryango IGAD bemeje ko muri Sudani y’Epfo hoherezwa izindi ngabo zo gucunga umutekano no kugarura amahoro.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’ukwezi imirwano yubuye mu murwa mukuru Juba, ubwo ingabo za Perezida Salva Kiir zashyamiranaga n’iza Visi Perezoda Riek Machar.

Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize IGAD kuri uyu wa Gatanu i Addis Abeba, hemejwe ko hoherezwayo izindi ngabo ziyongera zari zihasanzwe (MINUSS).

Mu nama ya AU yabereye i Kigali muri Nyakanga, Sudani y’Epfo yari yanze izindi ngabo, icyakora kuri uyu wa Gatanu icyo gihugucyavuye ku izima, nkuko Reuters yabitangaje.

Perezida wa Tchad, akaba n’Umuyobozi wa AU,Idriss Deby Itno, yari yasabye impande zishyamiranye muri Sudani y’Epfo kubaha amasezerano y’amahoro bashyiriyeho umukono i Addis Abeba umwaka ushize.

Mu kwezi gushize nibwo imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Perezida Salva Kiir n’iza Visi Perezida we Riek Machar, zihitana abasivili barenga 270 abandi bava mu byabo.

Perezida Kagame,(uwa kabiri ibumoso) umwe mu bakuru b'ibihugu bitabiriye inama ya IGAD
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya (iburyo) nawe yitabiriye inama ya IGAD
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

379 26 16-10-2018
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
coco 2016-09-20 23:20:12
2
theoneste 2016-08-18 07:45:50

amahoro twabonye dukwiriye nokuyifuriza abandi

3
Rukara 2016-08-06 03:23:21

Imparirwa gutebuka rudatinda aho badutumye banyamukenerwa mumashiraniro banyamutamika ababisha amasasu banya mugarura amahoro aho bayabuze RDF twaje nta mpanvu yokubuza amahoro umuturage duhari ndakabarogada

4
Ttheo 2016-08-06 02:25:46

Nibyiza kwemera kwakira izo ngabo boherezeyo ingabo zabigize umwuga byaba byiza boherejeyo ingabo zu Rwanda

Kwamamaza