Abadukubitaga batwigisha politiki ubu nibo bari mu bibazo-Perezida Kagame

27 6-12-2016 - saa 10:38, Rabbi Malo Umucunguzi

Perezida Paul Kagame yavuze ko politiki nziza ariyo ituma ibikorwa by’ubucuruzi bitera imbere, asaba abikorera gukora ibintu bifatika kandi n’inzego za leta zikubahiriza inshingano, ntihagire aho bitana ba mwana.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukuboza 2016, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abikorera bagera ku 2000 muri Kigali Convention Centre, baturutse mu bice byose by’igihugu, aho yavuze ko nk’uko ibibazo bihoraho n’inzira yo gushaka ibisubizo igomba guhoraho.

Ni ibiganiro byabayeho nyuma y’uko Perezida Kagame yari yafunguye ku mugaragaro inyubazo zigezweho z’ubucuruzi za CHIC na Kigali Heights mu Mujyi wa Kigali.

Yagarutse ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, aho yavuze ko abikorera bagomba kwishakamo ubushobozi kandi bakumva ko babwifitemo, ntibumve ko hari ibyagenewe abandi ngo bagume mu kuganya.

Ati “U Rwanda rero aho duhereye mu myaka 15, 20 ishize, iyo tuza kuba turi abantu batekereza ko twagowe, nta bushobozi dufite, turi agahugu gato, turi abakene, tuba tukiri ahongaho, ntabwo tuba turi hano muri iyi nyubako iri hano. Ntabwo ibikorwa bya CHIC cyangwa Kigali Heights n’ibindi byinshi bigenda bigaragara, nta biba bihari.’’

“Twari kuguma mu kumva ko tutabishoboye bikajya no kuvuga ngo ariko biriya ntabwo ari ibyacu, biriya biraturenze ni iby’abandi… kandi burya twese turi kimwe. Na bariya tuvuga ngo ni ibyabo twebwe turi ab’ibiciriritse, iyo witonze ukegera neza ukitegereza usanga ibyinshi ntabyo dutandukaniyeho.’’

‘Tugiye kwigisha abandi politiki…’

Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi butajya butandukana na politiki kuko kugira ngo bugende neza bitava ku mahame y’ubucuruzi nk’uko abantu babyiga mu ishuri gusa, ahubwo bituruka kuri politiki nziza, yaba mbi byose bikazamba.

Nyuma y’imyaka isaga 20 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yavuze ko impamvu ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda bikomeza gutera imbere ari ukubera politiki nziza igihugu gifite kandi n’Abanyarwanda bayakiriye neza.

Aho niho yagarukiye ku bikorera bavuga ko bari mu bucuruzi batajya muri politiki ati ‘politiki utayirimo ni nde se? Uzakubwira gutyo ujye umenya ko akubeshya, kuko nta bucuruzi bushoboka mu kirere kitarimo politiki.”

Yakomeje agira ati “Twe twabimenye kera ariko twigishijwe n’ibibazo byacu, ko politiki igomba kubanza gutungana. Ntabwo ari ugukina abantu bamwe ku mubyimba, ariko inkoni dukubiswe mu myaka 20 ishize twigishwa politiki, abadukubitaga izo nkoni bari mu bibazo bya politiki.’’

“Ubu ahubwo ngira ngo muzaturekure tujye kwigisha abantu politiki, nta politiki bazi, none dore ingaruka zabyo. Aho ugiye hose bararira, birirwa barira… ubwo dushobora gutangira gutanga imfashanyo natwe. Twagiye aha turakubitwa ntitwaganya turabyihorera, twe dukora ibyo twumvaga bigomba, ariko ubu isomo twe twize kera cyane ubu nibwo bakiryiga bo.’’

“Iyo udakorana n’abantu, udakorera abantu, ntabwo ari politiki.Kandi bigeraho bikakwereka ko bitari politiki, ukagomba gusubira inyuma ukajya gukora ibyo wagombaga kuba warakoze ejobundi. Ubu biri ku Isi hose, ntabwo mbabeshya ngiye kuba ‘Consultant’, ngiye kujya mbabwira nti ‘dore ni biriya twababwiraga.’’’

Perezida Kagame yavuze ko “wanyigisha ibindi cyangwa wandusha ibindi, ukambwira ko undusha ubushobozi cyangwa ko undusha amikoro cyangwa ko wavutse mu gihugu kinini kiruta icyanjye, ariko biriya byo ntabwo ari ubuhanga byavuyemo, ni Imana yabibahaye gusa, naho ubundi burya twese turi kimwe.’’

Yasabye abikorera gukora ibishoboka ngo ubukungu bw’u Rwanda bukomeze gutera imbere ku buryo uzagaruka mu yindi myaka 20 iri imbere, azasanga ari urundi Rwanda rutandukanye n’urwo yasize mbere.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yagaragarijwe impungenge abikorera bafite, zirimo ko hari ibigo bya leta bitinda kwishyura ba rwiyemezamirimo baba barabihaye serivisi, asaba inzego za leta ko nta bigomba gutinda bidafite impamvu, n’ibizifite na byo bigatangirwa ibisobanuro.

Yanasabye abikorera ati “Ku bakorera nabo mujye mukora ibintu bizima, binoze, ntimugashandashandike ibintu nyuma ngo mushake ko bakwishyurira ibintu mutakoze neza”.

Yavuze ko ibikorwa byose bigomba kurangwa n’icyizere, kuko baramutse bigiriye icyizere kandi bakakigira no muri bagenzi babo ntacyo batageraho.

Perezida Kagame hamwe n'Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare
Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi butashoboka mu gihugu kitarimo politiki
Abikorera bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame mu nyubako ya Kigali Convention Center
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Advisor 2017-02-04 06:06:02

Our President ndemeranya nawe 100% n’amahirwe bagize yo kugira ibihugu binini bifite natural resources ariko bakongeraho n’ubujura bakora muri Africa badutwara na duke dufite kugirango bakore reserve yobizabatunga ejo. iyaba twese twabibonaga nkuko mubivuga kuko ariko biri ntitwagombye guhangana muri Africa uzabigishe kabisa you are wise man we owe you tribute Musaza.

2
gahindiro 2016-12-07 09:15:01

Oh lala Mbese ni aha bigeze? Ngiye kugarura abana banjye najyanye kwiga muri USA kuko nari nzi ko abazungu baturusha sciences et technology none ndabona byahihdutse! Rwanda igiye kwigisha amahanga!!!!!!!

3
Frank 2016-12-07 09:11:34

Yes Dr, uzabigishe rwose! Ntabwo nari nzi ko ibyo abazungu bagezeho ari amahirwe yabasekeye gusa... njye nibwiraga ko babikoreye! Bravo to our intelligent professor!

4
MMI 2016-12-07 00:35:46

Buildings Mushrooming vs social welbeing!!!!! Per Capital Income still millions and millions away. God bless Rwanda and Africa as whole.

5
Masobona 2016-12-07 00:34:37

Ariko buriya twavuyeyo ku buryo dutangira kwigisha politiki abo tugisaba imfashanyo? Umunsi twaretse izo nkunga n’inguzanyo baduha ubukungu bwacu ntibuhungabane ni bwo nzemera ko twateye intambwe igaragara yadufasha no kubaha amasomo. Naho ubundi ikiganza gisaba gihora munsi y’igitanga.

6
Nadine 2016-12-07 00:00:03

Igihe.com , murasekeje kabisa! Comments mwanyonze mujye muzitugarurira!

7
M.P 2016-12-06 15:45:15

abantu bameze nabi President yashakaga kuvuga ni abahe??ubazi yansobanurira.Gs nibyiza gukora ugatera imbere ,ariko ikibazo urwamda rufite abantu bamwe barakira kd cyane ariko rubanda rwo hasi bakarushaho gukena,wakwibaza igihugu amazu yubakwa ariko abatura bapfa kubera inzara???Wareba ubushomeri buri murwanda???Gs aho kureba abandi ngo bari down tubanze dukemure ibyiwacu tureke kwita kubyabandi.Nawe se igihugu aba ministre bavuga ngo ni hapfa abantu ngo bazemera ko inzara ihari,ngo ubabaye azihangire imirimo ngo bo bafite frw,ubwo nubuyobozi bwabaturage cg???Haracyaribibazo byinshiiiii pe kd umuturage ararushaho gukena kd leta ariwe ikorera.

8
philippe 2016-12-06 15:39:01

imiturirwa iruzuraburikanya arikoabaturagebohasibarapfa kuberainzara iteranbere ikirokisukarikirikugura1200 umuyede akorumubyiziwose kugirango abaneikirokisukari
kandinawo azawutangirumusoro kugirango imiturirwayubakwe
munsobanurire umuntuuburana uryarimwemumisi2
uzamwerekaconvesen avugengoniterambere? harubwatsibwizabutoshye harinumwanawintamaushonje wakagombyekuburisha arikose urabubonagute kointare iburyamyemo ?muzansubize ukouwomwanawintama uzashira iyonzara nyamara umugenziuzanyurairuhande rwubwatsi akabonanu mwanawintama azavugati nukuri iyintama imezeneza
ifitibyokuryabimezeneza

9
MANI 2016-12-06 11:07:28

Murasesta kweri!!ni comedi pe!!!

10
habineza 2016-12-06 10:50:34

ibyumukuruwacu avaga nibyo,ntakintu wakora kidagira polotike ibyo nukuri,

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza