Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 25 Ugushyingo 2025, Banki ya Kigali yagaragaje ko mu mezi icyenda ya 2025 inguzanyo zahawe abakiliya ba BK zazamutseho 17,2% zigera kurimiliyari 1.703,5 Frw, ugereranyije na miliyari 1.454 Frw zariho mu mwaka wabanje. Inguzanyo zitishyurwa neza zaragabanyutse zigera kuri 3% mu mezi icyenda ya mbere ya 2025, mu gihe mu mezi nk’aya ya 2024 zari kuri 4,8%.
Banki ya Kigali by’umwihariko yahaye inguzanyo abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse zingana na miliyari 251 Frw, yiyongereyeho 23,7% ugereranyije n’umwaka ushize. Yahaye kandi abantu ku giti cyabo inguzanyo zigera kuri miliyari 327 Frw, bisobanuye izamuka rya 15%, ibyafashije abantu batandukanye kwishyura amafaranga y’ishuri, kubaka inzu no kugera ku ntego z’imibereho yabo.
Abahinzi n’abacuruzi b’ibikomoka ku buhinzi bahawe inguzanyo zingana na miliyari 95,6 Frw, bisobanuye izamuka rya 53%. Naho imishinga y’iterambere ry’igihugu yahawe inguzanyo zigera kuri miliyari 1.095 Frw, bisobanuye izamuka rya 13%.
Ishami rishya rya Institutional Banking ryatangiye gutanga serivisi zihariye zigenewe imiryango mpuzamahanga n’amadini, byongera inyungu mu byiganjemo amadevize no guteza imbere uburyo bwo gukusanya amafaranga yabitswe.
Ubwizigame bw’abakiliya bwiyongereye ku rugero rwa 3%, bugera kuri miliyari 1.690,8 Frw, ibi bikaba icyizere abakiriya bakomeza kugirira Banki ya Kigali.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yagize ati “Twishimiye umusaruro mwiza twagize mu mezi icyenda ashize. Ni ibigaragaza icyizere abakiliya bacu bakomeje kutugirira ndetse n’ubushake dufite bwo gushyigikira urwego rw’abikorera. Inguzanyo duha ibigo binini ni zo nyinshi dutanga, ariko izo duha abantu ku giti cyabo, izigenewe abakora ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’ibigo bito n’ibiciriritse na zo zikomeje kugenda ziyongera byihuse.”
Inama y’Ubutegetsi ya BK Group iherutse guterana, yemeje urwunguko rw’agateganyo ku bashoramari bayo, rungana na 10.441.000 Frw, aho ubariye ku mugabane ari amafaranga 11,2 Frw, bigaragaza ubwiyongere bwa 7,7%, akaba azishyurwa guhera tariki 12 Mutarama 2026. Bigaragazwa ko uru rwunguko ku migabane rwiyongereye biturutse ku mpinduka zakozwe mu bikorwa bibyara inyungu hakiyongeraho imari y’ikigo ihagaze neza.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko umusaruro babonye ukomoka ku mikorere ihamye yubahiriza gahunda z’ibanze zijyana n’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu buri ku rugero rwa 7,8% n’ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko bikajyana no kwihagararaho kw’ifaranga ry’u Rwanda.
Ati “Gahunda z’ibikorwa byacu zikomeje kugenda neza. Ikigega Aguka cyo muri BK Capital cyageze ku mutungo wa miliyari 32,7 Frw, arenga intego twari twihaye ku mwaka, kandi turitegura kuyagurira ku ikoranabuhanga rya BK Group.
BK General Insurance yinjije miliyari 14,9 Frw mu mezi icyenda ashize, bigaragaza ubwiyongere bwa 12,7% binyuze mu kwishingira ibinyabiziga, ubwishingizi bw’inkongi y'umuriro, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi. Inyungu yatanzwe n’iki kigo ingana na miliyari 2,9Frw, bigaragaza igabanyuka rya 9,7%.
Umutungo wa BK Capital wageze kuri miliyari 141,8 Frw, na ho ikigega Aguka Unit Trust Fund cyagezemo miliyari 32,65 Frw. Amafaranga yinjijwe na BK TecHouse yiyongereyeho 31,5% ugereranyije n’umwaka washize.
Abakoresha serivisi z’ikoranabuhanga za BK Group bageze kuri miliyoni 5,65, bingana n’izamuka rya 29% kuva mu gihembwe cya 3 cya 2024. Abakiliya bayo benshi bakoresha AgriTech, EduTech, na Urubuto Payment Gateway.
Ubuyobozi bwa BK Group, bwagaragaje ko kugira ngo bagere kuri uyu musaruro, aho inyungu babonye yarenze iyo bateganyaga, byatewe ahanini n’ubwiyongere bw’inguzanyo batanze ndetse no kugabanya ikiguzi cy’ibyo bakoresha, bibanda ahanini ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Dr. Ndagijimana yavuze ko bishimira ko ingamba bashyizeho yashyizwe mu bikorwa bigatuma bagera ku musaruro mwiza, ariko agaragaza ko bafite intego yo gukomeza gukora neza kurushaho.
Ati “Ingamba ni ugukomeza ibyo tumaze iminsi dukora, nk’ubu dufite gahunda y’imyaka itatu igaragaza icyerekezo, igaragaza ibizibandwaho, byaba ari ugukomeza kubaka ubushobozi bw’abakozi, byaba ari ukwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda bishingiye ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga…hanyuma no kubyaza amahirwe ashingiye ku bufatanye hagati y’ibigo bigize BK Group kuko biruzuzanya.”
BK Group Plc yagaragaje kandi ko mu rwego rwo kurushaho gushimira abakiliya bayo no kwifatanya na bo mu minsi mikuru isoza umwaka, hari gahunda nyinshi iteganya gushyiraho zizafasha kwishimana n’abakiliya bayo mu mpera z’umwaka, mu gihe umwaka utaha na Banki ya Kigali yitegura no kwizihiza imyaka 60 izaba imaze itangiye.










Ibitekerezo 0