Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Kalisa Steven afatanyije n’iyahoze ari nyobozi y’Akarere bashinjwe na Njyanama kugurisha isoko mu buryo butemewe.

Isoko rya Rubavu ryagurishijwe kampani yitwa ABBA Ltd, itangira imirimo yayo itarishyura, nk’uko bitangazwa n’akanama k’ubukungu kashyiriweho gucukumbura iki kibazo.
Akarere katangiye kubaka iri soko mu mwaka wa 2010 ariko kaza kunanirwa kubera amikoro make, ni bwo ryashizwe ku isoko rigurwa na kampani yitwa ABBA Ltd ngo ikomeze imirimo.
Mu mwaka wa 2014 akarere kasinye amasezerano y’igurisha ry’isoko rya Gisenyi ariko Inama Njyanama ivuga ko itagishijwe inama.
Umuyobozi w’akanama kashyiriweho gucukumbura iki kibazo, Nyamaswa Rukundo Emmanuel avuga ko harabayemo amakosa menshi cyane ku igurishwa ry’iryo soko.
Mu byo Nyamaswa avuga ko babashije gucukumbura, harimo ko Nyobozi itigeze igisha inama Njyanama kuri iryo gurishwa kandi ari ko amategeko abiteganya.
Nyamaswa avuga ko basanze haranabaye kugurisha ikindi kibanza gifatanye n’iryo soko aho risanzwe rikorera. Aho na ho hatanzwe n’akarere ntihishyurwa. Bivuze ko icyo kibanza cyongereweho bitari mu masezerano.
Kuri icyo kibazo, Nyobozi yavuze ko ibyo kuba harongeweho byarakozwe mu nyigo y’ikibanza yakozwe n’abatekinisiye b’akarere mu 2010. Aho hasanzwe hakorera isoko byavugwaga ko ariho hazubakwa gare igafatana n’isoko rya kijyambere.
Amasezerano yavugaga ko ABBA Ltd igomba gutanga miliyari 1 na miliyoni 300 ariko njyanama ivuga ko yumijwe no kubona imirimo itangira hataratangwa na make.
Njyanama ikimenya ko harimo amakosa yanditse ibaruwa isaba guharika imirimo yo kubaka kuko ABBA Ltd yari yatangiye kubaka, nyuma uwari umuyobozi w’akarere Sheikh Bahame Hassan (ubu arafunzwe) aza kwandika indi baruwa iyivuguruza ivuga ko nta mpamvu z’uko ABBA Ltd yahagarika iyubakwa.
Muri iyo baruwa Sheikh Bahame yanditse, ngo yavuze ko haramutse habaye ihagarikwa byashora akarere mu manza, avuga ko habanza gukorwa iperereza ryimbitse.
Nyamaswa avuga ko baje gutahura nanone ko uwari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Christopher Kalisa, yanditse urwandiko asaba inguzanyo muri Banki ya BRD igamije kubaka isoko ayisabira ABBA Ltd kandi itaratanga amafaranga. Ibyo byangombwa byose ngo yabyanditse mu izina ry’akarere. Ibyo na byo Njyanama ivuga ko itari ibizi.
Muri Njyanama yo kuwa 27 werurwe uyu mwaka uwahoze ari umuyobozi w’akarere wungirije Nsengiyumva Buntu Ezechiel yasabye imbabazi avuga ko ibyo bakoraga byose bahuzagurikaga.
Njyanama yahise itanga itegeko ryo guhagarika bundi bushya iyubakwa ry’isoko kugeza igihe ibibazo birimo bizakemukira.
Hari amakuru avuga ko hari abacuruzi bishyize hamwe bo mu karere ka Rubavu bashatse kugura iri soko bagatanga miliyari zirenga 2, ariko bararyimwa, rihabwa ABBA Ltd itanga miliyari 1 na miliyoni 300.
Akarere ka Rubavu kagiye gakemangwa mu gutanga amasoko kuko hafi amasoko yose batanze atigeze arangira.
Ingero zitangwa ni inyubako y’Urwibutso rwa Nyundo, imihanda ingana n’ibirometero 5 mu mujyi wa Gisenyi, umuhanda wa La Corniche n’ibindi.
Hari amakuru avuga ko hari n’ibyagurishijwe nka kontinere zabaga ku karere bivugwa ko zagurishijwe mu buryo butaboneye.

Ibitekerezo 0