Iki gikorwa kibaye mu gihe Abanyarwanda bakomeje gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 21, abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kikaba cyabereye ku rwibutso rukuru rwa Nyanza, ahitwa ku Rwesero.

Aha, abacitse ku icumu bagize amahirwe yo kubona ababo bari bashyinguye mu rwibutso rwa Kavumu ruri mu Murenge wa Busasamana, bashimiye Imana cyane kuko ngo nta cyizere bari bafite cyo kuzababona no kumenya aho baherereye.
Rugero Paulin umwe mu babonye ibimenyetso by’abo mu muryango we mu gihe cyo kwimura iyi mibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, yavuze ko yishimye kandi ko ashimira Imana cyane kuko byibura yabonye umwambaro wari uw’umubyeyi we mu bantu bose bari barashyinguwe aho, cyane ko hari benshi batagize amahirwe yo kubona aho abo mu miryango yabo bashinguye.
Yasabye abantu baba bazi ahari imibiri itarashyingurwa ko bafasha mu kumenyekanisha aho iyo mibiri iherereye maze igashyingurwa mu cyubahiro ikwiriye, aboneraho no gusaba abacitse ku icumu kudaheranwa n’agahinda ahubwo bakita ku bikorwa bibajyana ku iterambere rirambye.
Abacitse ku icumu bo muri aka Karere, ngo kimwe mu bibazo bikibashegesha ni ukuba hari abakoze Jenoside bagizwe abere n’inkiko, ndeste n’abandi bakidegembya kandi ngo baragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, yavuze ko Abanyenyanza ari bo bazi amateka yabo kandi ko urupfu bishwe ari nabo ubwabo baruzi, bakamenya n’aho batabwe, bityo rero ngo bagomba gufasha imitima y’abababaye kuruhuka, nyuma y’imyaka 21 batarabona aho ababo bashyizwe.
Minisitiri Uwacu Julliene yibukije Abanyenyanza ko kwibuka atari ukwigora cyangwa ikindi, ahubwo ko ari inshingano za buri wese mu guha agaciro abo twibuka.
Perezida wa Ibuka, Dusingize Mungu Jean Pierre we yasabye Abanyenyanza gukomeza ibikorwa byo kwibuka.
Yagize ati "Abacitse ku icumu mu Karere ka Nyanza ndabasabye bagaruke iwabo, bakore gahunda ihamye, bagarure Nyanza ya cyera, Nyanza ibe Nyanza ya cyera, ibe centre y’ubucuruzi, centre y’urukundo, centre y’umuco nkuko byahoze mbere.”
Akarere ka Nyanza gafite gahunda yo kuvugurura urwibutso rwa Nyanza rukaba urwibutso rw’amateka nkuko i Nyanza ari igicumbi cy’amateka.
Muri uru rwibutso, ngo hazabamo icyumba kirimo ibitabo bigaragaza amateka, ikindi cyumba gicururizwamo ibintu bitandukanye byerekana amateka, ndetse n’utwuma dusohora amajwi tuzajya twumvikanisha amateka muri rusange y’Akarere ka Nyanza, bityo rero bakaba basaba buri wese umusanzu we kugira ngo aka Karere kazagere ku ntego yako kiyemeje, nkuko Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah abivuga.

Ibitekerezo 0