Ni muri urwo rwego mu Rwanda kuri uyu wa 17 Werurwe 2016 hatangijwe Ihuriro Nyafurika ritanga inama mu by’ubuhinzi (AFAAS), ku bufatanye bwa Guverinoma n’abikorera, hagamijwe kujya inama mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ( RAB) Dr Butare Louis, yavuze ko bizatuma inzego zose z’ubuhinzi zihuriza hamwe ku buryo hazabaho gukorera hamwe ndetse no kunganira abahinzi.
Ati “Umuntu wese yakoraga ku giti cye ariko uyu munsi kuba iri huriro ritangiye riri budufashe kureba uko dushobora gutuma inyunganizi duha abahinzi tuyitanga dufatanyije.”
Yavuze ko umuntu yajyaga akorana n’abahinzi binyuze mu nzego z’ibanze ku giti cye, ariko kuri ubu ngo bagiye gusangira icyerekezo ku buryo buri muntu amenya icyo undi agiye gukora akaza amwunganira.
Yongeyeho ko iyi gahunda izafasha kongera andi mahuriro y’abahinzi, kandi abahinzi bo hasi bakazajya basurwa hagamijwe gutanga inama zabafasha kongera umusaruro.
Uwari uhagarariye Urugaga rw’Abahinzi Imbaraga,Joseph Gafaranga,yavuze ko abantu badashobora gutera imbere badafatanyije. Yatanze urugero ko hari igihe umuhinzi yasurwaga n’abafatanyabikorwa benshi baza bavuga bimwe, kandi hari utabonye n’umwe.
Nk'uko byagarutsweho, iri huriro rizaha ingufu gahunda ya ‘Twigire muhinzi’ urwego ruhuriza hamwe amatsinda y’abahinzi ku rwego rw’Umudugudu akaba ariho igenamigambi rihera haba muri gahunda zo guhuza ubutaka n’ibindi.







Ibitekerezo 0