{Ibikorwa by’uburaya ni bimwe mu bitera umutekano muke, byongera uburwayi, ubukene, kandi bigateza n’amakimbirane.}

Ni muri urwo rwego binyuze mu Kigo cya Gisirikare cy’ubuvuzi (MMI: Military Medical Insurance), ingabo z’u Rwanda zaremeye abagore bagera ku 125, basezeye mu bikorwa by’uburaya, bakerekeza mu myuga ibafasha kwiteza imbere.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nyakanga 2014, i Nyarutarama, abagore 125 barangije kwiga imyuga itandukanye irimo gukora isuku no gutunganya mu nzu, ubudozi no gutunganya inzara n’imisatsi, MMI yabahaye ibikoresho by’ibanze bizabafasha mu buzima bushya biyemeje. Ibyo bikoresho bifite agaciro gasaga miliyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Lt Col. Dr Jean Paul Bitega, Umuyobozi wa MMI atangaza ko abo bagore bakoraga umwuga udafite agaciro ariko bateye intambwe yo kubireka, bakerekeza mu buzima bushya, kubafasha rero ari uburyo bwo kubatera ingabo mu bitugu, ku cyemezo cyiza bafashe.

Akomeza agira ati “Aba bantu bakoraga umurimo udafite agaciro. Bahisemo rero kwiga umwuga nyawo wo kubateza imbere. Kubafasha rero si ukubigisha gusa, kuko iyo wigishije umuntu ariko ntumuhe uburyo bwo gukora, arongera agasubira mu buzima yari asanzwemo. Iyo umuhaye igikoresho, ni ukumufasha gutera imbere. Iyo umuntu akennye ntiyivuza, ubayeho neza agira ubuzima bwiza kandi iyo umuntu adafite uko abaho na byo ni bimwe mu bihungabanya umutekano."

Lt Col. Dr Jean Paul Bitega, Umuyobozi wa MMI
Lt Col. Dr Jean Paul Bitega, Umuyobozi wa MMI

Lt Col Dr Jean Paul Bitega atangaza ko iyo nkunga bahaye abagore basohotse mu bikorwa by’uburaya, isanzwe iteganyijwe mu ngengo y’imari igenerwa icyo kigo, mu rwego rwo gufasha abantu batishoboye, bashyigikirwa mu bikorwa byabo mu kubateza imbere. Asaba abagore basohotse mu buraya kudateshuka ku cyemezo cyiza bafashe cyo kubungabunga ubuzima bwabo, kuko ari icyerekezo cyiza cyo kurwanya ubukene.

Nyambere Rosalie wahoze mu bikorwa by’uburaya, atangaza ko kwiga umwuga yiteze ko bizamuteza imbere, akareka burundu uburaya. Yize kudoda imyenda, ariko afite impungenge ko atabonye ubufasha yasubira mu buzima yahozemo. Agira ati "Nubwo ndangije kwiga, sindafata neza icyerekezo, ntabikoresho ndabona. Mbonye ibikoresho uburaya nabuvamo burundu, ngakora, nkiteza imbere n’umuryango wanjye."

Kamunazi Jeanne na we wakoraga ibikorwa by’uburaya, atangaza ko yafashe icyemezo cyo kureka ibyo bikorwa, yiga umwuga. Agira ati "Ubuzima bushya ngiye guhanga bunturutseho. Niyemeje gukora ngatera imbere, uburaya nkabusezerera burundu."

Aba bagore bavuye mu bikorwa by’uburaya bakagana kwiga imyuga ni icyiciro cya mbere. Bafashijwe na UBA (Universal Beauty Academy) ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi ngiro (WDA) na GIZ. Abarangije amasomo bibumbiye mu makoperative, MMI yabahaye inkunga y’imashini zidoda, ibikoresho by’ibanze mu gukora isuku yo mu nzu, n’ibitunganya inzara n’imisatsi.

Bamwe mu bagore bakoraya uburaya bahisemo kubureka bagana iy'ishuri kwiga imyuga muri Universal Beauty Academy
Bamwe mu bagore bakoraya uburaya bahisemo kubureka bagana iy'ishuri kwiga imyuga muri Universal Beauty Academy
Abasoje amasomo bahawe icyemezo cy'ibyo bize
Abasoje amasomo bahawe icyemezo cy'ibyo bize