{Ikigo Nderabuzima cya Muhima cyibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, basangira amateka yo kwibohora n’aho igihugu kigeze mu iterambere, ndetse banaremera umwe utishoboye warokotse Jenoside yakore Abatutsi. }
Ingingo nyamukuru y’igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ikigo nderabuzima cya Muhima cyaremeye umukecuru w’incike ya Jenoside, kimuha amabati 40 ndetse n’imifuka 15 ya Sima, kugira ngo asanirwe inzu ishaje abamo n’abuzukuru be batanu.

Mukamfizi Theresie, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Muhima yavuze ko muri iki gihe turimo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri icyo kigo nderabuzima bakwibuka biyubaka.
Yagize ati “Ni muri urwo rwego twahisemo kuremera umukecuru w’incike ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twamufashije gusana inzu ye kuko yari ishaje tumuha isakaro ndetse na Sima. Twiyemeje ko buri mwaka dufatanya n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima, tuzajya dufasha umuntu umwe utishoboye mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Mukamfizi akomeza atangaza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badakeneye gusa inkunga nk’izo, bakeneye n’ubufasha bwo kubaganiriza, kubahumuriza. Ababasha bagomba kubaha ubufasha buramba, bubagirira akamaro igihe kirekire.

Dushime Redempta, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Muhima, yatangaje ko bashimishijwe n’igikorwa cy’urukundo abakozi bo mu Kigo Nderabuzima cya Muhima bakoze, bita ku bakecuru b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Abarokotse Jenoside baracyabangamiwe n’ibibazo by’imibereho. Hari inzu nyinshi zikeneye gusanwa, abatagira amacumbi n’abakecuru b’incike ndetse n’imfubyi bakeneye kwegerwa”.
Dushime asaba Abanyarwanda kwitabira kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabegera, bakabitaho, bakabaganiriza kuko ari bimwe mu bibakomeza.
Ikigo nderabuzima cya Muhima gifite abakozi 40, ku munsi cyakira abarwayi basaga 300. Mbere iki kigo cyabanje gukorera mu bitaro bya Muhima, mu 2007 gitandukanywa na byo.
Mu Murenge wa Muhima hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye amacumbi bagera kuri 15, hari kandi abageze kuri 19 bakeneye gusanirwa kuko inzu zenda kubagwira. Muri uwo murenge habarurwa incike za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 zigera kuri 17.


Ibitekerezo 0